Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ariko ntabwo turagera aho twifuza - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko n’ubwo uburezi bw’u Rwanda hari intambwe ishimishije bumaze kugeraho ariko butaragera ku rwego bwifuzwaho nk’uko bigaragara ahandi hirya no hino.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Uburezi mushya, Nsengimana Joseph, ku gicamunsi cyo kuri utu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, ahari hateraniye abandi bayobozi.
Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko mu magambo make, kurahira bisobanuye ko wemeye kandi witeguye gukorera Igihugu mu nshingano Minisitiri mushya w’uburezi agiyemo zigendanye n’ibireba uburezi bw’Igihugu.
Perezida Kagame kandi yashimiye Minisitiri mushya w’Uburezi. Ati, "Ndashimira Nsengimana indahiro amaze kutugezaho. Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere mu iterambere ry’Igihugu cyacu, Abanyarwanda n’imikoranire y’u Rwanda ndetse n’amahanga kuko ibiva mu burezi birafasha. Ibijyanye n’Uburezi tubivoma mu gihugu cyacu bijyanye n’ubushobozi bwacu ndetse no hanze yacyo kuko harimo kumenya isi n’abandi bayitiye n’imikoranire byose bitungana iyo Uburezi bugenda neza mu Gihugu neza, ugategura abantu kugira ngo bahangane n’ibibazo bitandukanye by’isi".
Umukuru w’Igihugu avuga ko iterambere ndetse n’ibindi bitandukanye bitungana iyo hari Uburezi bufite ireme. Ati: "Ubusanzwe Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ariko ntabwo turagera aho twifuza cyangwa twishimiye turebeye kubyo tubona hirya no hino".
Yakomeje avuga ko inshingano Nsengimana amaze kurahirira atazazikora wenyine ahubwo azafatanya n’urubyiruko, abakuru n’abato ndetse n’amajyambere muri rusange kandi ko bishoboka ugendeye aho u Rwanda rwavuye naho rugeze.
Yasabye abayobozi bandi batandukanye muri Guverinoma bari bitabiriye uyu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’Uburezi kuzamufasha kuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo Nyafurika gishinzwe guhanga udushya no kwigisha ikoranabuhanga muri Mastercard Foundation.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|