Uburezi bw’umwana w’umukobwa ni ingirakamaro mu kurwanya ihohoterwa - Madame Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame ahamya ko guha uburezi umwana w’umukobwa ari ingirakamaro mu kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera.

Madame Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama ya World Forum on Intercultural Dialogue
Madame Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama ya World Forum on Intercultural Dialogue

Yabitangarije mu nama ya kane mpuzamahanga ku ruhurirane rw’imico (4th World Forum on Intercultural Dialogue) iri kubera mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan kuva tariki ya 04-6 Gicurasi 2017.

Madame Jeannette Kagame yatanze ikiganiro muri iyo nama kivuga ku kurwanya ihohoterwa binyuze mu burezi bw’umwana w’mukobwa (Countering Violent Extremism through Girls’ Education).

Yagize ati “Kurwanya ihohoterwa binyuze mu burezi bw’umwana w’umukobwa ni ingirakamaro kuko umuryango ukomeye ni utanga amahirwe angana kuri bose.”

Akomeza avuga ko ihohoterwa ryashegeshe umuryango kandi ryibasira cyane abagore n’abakobwa mu buryo komeye. Niyo mpamvu ngo rikwiye kurandurwa burundu.

Avuga ko ariko ryaranduka burundu ari uko abantu barebye igikwiriye muri sosiyete bakaba aricyo bashyira imbere.

Ati “Ubuyobozi ni ngombwa mu gushyiraho amabwiriza aha amahirwe angana abaturage hagendewe ku buringanire no ku madini.”

Akomeza avuga ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda ko uburezi ari ingirakamaro. Akaba ariyo mpamvu bwashyizwe imbere kugira ngo imbaraga zabwo zikoreshwe mu byubaka.

Madame Jeannette Kagame ubwo yageraga i Baku muri Azerbaijan ahari kubera inama ya World Forum on Intercultural Dialogue
Madame Jeannette Kagame ubwo yageraga i Baku muri Azerbaijan ahari kubera inama ya World Forum on Intercultural Dialogue

Muri icyo kiganiro Madame Jeannette Kagame yari ari kumwe na Roman Tesfaye madame wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Keita Aminata Maiga madame wa Perezida wa Mali na Irina Bokova umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO).

Iyo nama iteraniyemo abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi barimo abakuriye za guverinoma, abahagarariye umuryango w’abibumbye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta n’indi miryango mpuzamahanga.

Abo bose bateraniye muri iyo nama bari kuganira ku cyakorwa kugira ngo sosiyete ihe amahirwe angana abantu bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Binyuze mu buvugizi Madamu First Lady akorera abana b’abakobwa, urebye ubufasha abaha binyuze mu mbuto Foundation usanga akwiye ibihembo buri munsi

Joie yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

intambwe igihugu cyacu kimaze kugera muguteza imbere imibereho y’umwana w’umukobwe irashimishije

Vannessa yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Kwigisha umwana w’umukobwa ni ukwigisha igihugu cyose kuko aba bakobwa nibo bavamo ababyeyi b’igihugu kandi muzi umwanya umwana amarana na nyina. Uburere umwana agira akenshi abukomora kuri nyina

Ndamukunda yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

dushimira Madamu Jeannette Kagame uko akomeje gukorera ubuvugizi abana b’abakobwa, ibi bimugira ikirangirire ku isi hose

Jerome yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Umwana w’umukobwa nakomeze guhabwa amahirwe angana na ya musaza we maze bakure bose bazagirire igihugu akamaro

Munanira yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka