Uburere bw’ibanze buhera mu muryango-Madame Jeannette Kagame

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kongera kwita ku burere bw’umwana, kuko uburere bw’ibanze buhera mu rugo, anagaruka ku mirimo idakwiye ikoreshwa abana.

Madame Jeannette Kagame ubukangurambaga ku miyoborere n'imibereho myiza mu muryango
Madame Jeannette Kagame ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango

Ibyo yabitangaje kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu, ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango, mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Gatore, Akagari ka Nyamuryango, Umudugudu wa Gashanga.

Ubwo bukangurambaga bwateguwe mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza hagamijwe imiryango itekanye.

Ibyo bikazakemura imitangire ya serivisi, kwimakaza umuco w’uburinganire n’ubwuzuzanye, ibibazo biri mu miryango ndetse no kubungabunga ubuzima bw’umwana.

Bitewe n’ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda gihangayikishije , guta ishuri, n’imirire mibi, Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu guhangana nabyo.

Yagize ati « Ababyeyi turasabwa kugira umwanya uhagije wo kuganira ku burere bw’abana bacu, tukabaha ibikenewe byose, kugira ngo babashe kwiga no gukura neza, tukibuka ko uburere bw’ibanze, ari twe bureba mbere y’abarezi na Leta. Turasabwa kandi kuganiriza abana kugira ngo imbogamizi zabonetse zikemurwe hakiri kare. »

Ababyeyi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Ababyeyi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Ibyo bibaye mu gihe mu Rwanda umwaka ushize wa 2016 habaruwe abana b’abakobwa batwaye inda zitateguwe bagera ku 17,000, by’umwihariko muri ako Karere ka Kirehe, 994 bakaba baratwaye inda bari munsi y’imyaka 18.

Madamu Jeannette Kagame, yasabye urubyiruko kwirinda abarushora mu bikorwa byo kwiyandarika kuko bibangamira ejo heza harwo.

Ati « Rubyiruko bana bacu, namwe nk’inkingi zikomeye z’umuryango, mwibuke ko ubuzima bwanyu bushingiye ku mahitamo meza yanyu, mwirinde ababashuka, babajyana mu ngeso mbi, ibi tuzakomeza tubivuge kugira ngo iyi mibare iteye ubwoba batubwiye izabe itakigaragara, ituma mudategura ejo hanyu heza. »

Ku ruhande rwa bamwe mu babyeyi bo ngo bagerageza kwigisha abana babo gutora imico myiza bashishikarira ishuri, nk’uko Batamuriza Claire abivuga.

Madame Jeannette Kagame ubwo yaganirizaga abitabiriye uyu muhango i Kirehe
Madame Jeannette Kagame ubwo yaganirizaga abitabiriye uyu muhango i Kirehe

Yagize ati « Njyewe mu rugo mfite n’ikibaho mbarangarizaho, bandika ibyo bize, ubwo rero bituma mbaganiriza mbabwira nti nyabuna uramenye ntuzamere nka bariya, kuko ntiwazavamo umubyeyi nkanjye, ntuzanywe itabi n’ibindi.»

Ubu bukangurambaga bukaba bwarateguwe n’inzego zitandukanye za leta zirimo Ministeri 9, polisi, ingabo z’u Rwanda, imbuto foundation, ibigo bishamikiye kuri leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yasuye abana mu irerero
Madamu Jeannette Kagame yasuye abana mu irerero
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka