Uburere butarimo ubuzima bw’imyororokere ntacyo bumaze - Meya Gasana Richard

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko uburere ababyeyi baha abana babo butarimo inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, ntacyo bwaba bumaze kuko bidasigana.

Ababyeyi bavuga ko umuco ukiri imbogamizi ku kuganiriza abana babo ku buzima bw'imyororokere
Ababyeyi bavuga ko umuco ukiri imbogamizi ku kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere

Abitangaje mu gihe bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda bavuga ko abazibateye ahanini bagiye babashuka, bababeshya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo, ababyeyi nabo bakavuga ko kubiganiriza abana bihabanye n’umuco nyarwanda.

Umwana wo mu Murenge wa Kabarore twahaye izina rihimbano, Uwitonze Esther, avuga ko yasambanyijwe aterwa inda yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Avuga ko ku myaka 17 y’amavuko yari afite ababyeyi be batigeze na rimwe bamuganiriza ku buzima bw’imyororokere, ari nayo mpamvu yaguye mu bishuko.

Ati “Uretse kubona njya mu mihango no kuba mpinduka ku miterere y’umubiri wanjye nta kindi nari nzi. Ababyeyi bombi urebye batinye kubimbwira, uwanteye inda rero yambwiye ko nitubikora ku manywa ntashobora gutwita kuko ngo inda zijyamo mu ijoro gusa.”

Mugenzi we na we wo mu Murenge wa Kabarore twahaye izina rihimbano rya Uwizeye Ancille, avuga ko kuba bamwe mu babyeyi bataganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere bibagiraho ingaruka nyinshi, kuko hari ababaha amakuru atariyo bityo bikabaviramo gutwara inda cyangwa kwandura indwara ziterwa n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Agira ati “Yego jyewe nafashwe ku ngufu n’umuntu wanteretaga naramwangiye ariko antegera nzira mva ku ishuri mu masomo ya nimugoroba (Coaching) aramfata, ariko urubyiruko tungana bahoraga banambwira ko nkoze imibonano mpuzabitsina idakingiye aribwo nakira ibiheri byo mu maso.”

Tuyambaze Eugénie, umwe mu babyeyi ufite umwana wasambanyijwe agaterwa inda, avuga ko ubwe yibaraho ikosa kuba umwana we yaratwaye inda kuko nta narimwe yigeze amuganiriza ku buzima bw’imyororokere.

Avuga ko impamvu yabimuteye harimo kudatatira umuco nyarwanda kuko na we ubwe akura, atigeze abibwirwa uretse ba nyirasenge bamubwiraga gusa ko asambanye yatwara inda agasebya umuryango.

Yagize ati “Buriya ababyeyi ubwabo baritinya nanjye ndimo, twumva ko umuco wacu utatwemerera kuvuga kuri biriya bintu byerekeye ku bitsina ngo ubivuze mu mazina yabyo, kuko waba uvuze ibiteye isoni, ubwo rero ukabura icyo uganiriza umwana.”

Umubyeyi Grace Mukagakwandi wo mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Ruhuha, avuga ko impamvu z’inda z’imburagihe nyinshi ari uko abana benshi, cyane mu miryango yifite babaye ab’abakozi ku buryo ababyeyi batababonera umwanya w’ikiganiro.

Ku myaka ye 59 y’amavuko ngo n’ubwo yarezwe na nyina gusa kuko ise yari yarapfuye, yahoraga ku gitsure ku buryo atashoboraga kujya aho atabwiye umubyeyi we, byongeye akaba ari na we wamugeneraga isaha yo gutaha kandi akayubahiriza.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

Ku byo kumusobanurira ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ngo ntabyo yaganirijwe, uretse guhora abwirwa ko aramutse asambanye agatwara inda yaba ahemuje umuryango we.

Ati “Ababyeyi ba kera ntiberuraga nk’iby’iki gihe bavuga ibitsina, ahubwo yakubwiraga ko kujya mu ngeso mbi ari bibi, gutwara inda itateguwe bikoza isoni n’ipfunwe umuryango ntubone aho unyura cyangwa unywa amazi mu bandi babyeyi, dukura dutinya icyaha cy’ubusambanyi no kutazasebya ababyeyi bacu.”

Umubyeyi wo mu Murenge wa Murambi, Mukankusi Caritas we ababazwa no kuba umwana we yaratwaye inda ataramuganirije ku buzima bw’imyororokere, ntanamushyire muri gahunda yo kuboneza urubyaro kandi ari umujyanama w’Ubuzima.
Agira ati “Narigaye cyane, nibajije icyo imiti mfite yose iwanjye imariye, uyu mwana iyo mwigisha nkamusobanurira hakiri kare yenda nabona bimunaniye kuko kugenda amajoro byari byamunaniye, ariko nkamuha utunini cyangwa nkamutera agashinge ntibiba byarabaye.”

Bimwe mu byatumye umwana we atwara inda harimo amasengesho ya nijoro, kuko inda yayitewe n’uwabayoboraga mu byumba by’amasengesho.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabarore akaba n’umufasha-myumvire ku buzima bw’imyororokere ku ngimbi n’abangavu, Gatsinzi Francois, avuga ko zimwe mu mpamvu zituma ababyeyi bataganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere, harimo umuco nyarwanda n’imyumvire iri hasi.

Kuri ubu ngo mu nama bakorana n’ababyeyi harimo kubigisha ubuzima bw’imyororokere kuko hari abatabizi, kugira ngo batinyuke kubibwira abana babo ariko n’ingimbi n’abangavu nabo bakaganirizwa kugira ngo bisobanukirwe bityo imibare y’abaterwa inda igabanuka cyane.

Agira ati “Umwana asobanukiwe ntabwo twabona umubare munini w’abana babyara bari munsi y’imyaka 18, kuko niyo yagwa mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, aba azi uburyo yakwirinda gusama kuko harimo kubara ukwezi kwe, kuboneza urubyaro cyangwa kwihutira kwa muganga agahabwa imiti imurinda gusama no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Meya Gasana Richard avuga ko uburere ababyeyi baha abana babo butarimo inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, ntacyo bwaba bumaze kuko bidasigana.

Ati “Ntabwo watandukanya uburere umubyeyi aha umwana ngo ukuremo ubuzima bw’imyororokere ye, kandi ariyo shingiro ryo kuba umwana muzima n’Umunyarwanda muzima.”

Umukozi w’Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa, Empower Rwanda, Jean Claude Nkurikiye, avuga ko ubu batangiye ibiganiro bihuza abana basambanyijwe bagaterwa inda ndetse n’ababyeyi babo n’inshuti z’umuryango, hagamijwe gukumira izo nda binyuze mu gukangurira ababyeyi kuganira n’abana babo ibiganiro ku buzima bw’imyororokere, n’ingaruka bashobora guhura nazo mu gihe bishoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Kabarore avuga ko abana basobanukiwe ubuzima bw'imyororokere yabo bakwirinda inda z'imburagihe
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabarore avuga ko abana basobanukiwe ubuzima bw’imyororokere yabo bakwirinda inda z’imburagihe

Kuri bo ngo ababyeyi bakuyeho imbogamizi zose bakarushaho kwegera abana babo inda ziterwa abangavu zacika.

By’umwihariko ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022, Empower Rwanda yagiranye ibiganiro ku buzima bw’imyororokere, no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango hamwe n’ababyeyi bafite abana basambanyijwe bagaterwa inda, abana babyaye imburagihe, inshuti z’umuryango ndetse na bamwe mu babyeyi b’intangarugero mu Karere ka Gatsibo, hagamijwe kurandura no gukumira inda ziterwa abangavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka