Uburere buboneye ntabwo ari isomo wakwiga mu mashuri gusa - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame aratangaza ko uburere buboneye atari isomo wakwiga gusa mu mashuri, kuko ari ngombwa kuzirikana ibyiciro byose umwana anyuramo mu mikurire ye.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, mu masengesho ngarukamwaka ategurwa akanashyirwa mu bikorwa na Rwanda Leaders Fellowship, yari ahuje abayobozi bakiri bato mu byiciro bitandukanye, azwi nka Young Leaders Prayer, yari afite isanganyamatsiko igira iti “Abayobozi bakiri bato no kurera muri iki gihe.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko muri ibyo byiciro harimo gutoza umwana imyitwarire iboneye, yagereranywa n’ikinyabupfura gitangira umwana akivuka.

Yagize ati “Uburere buboneye ntitwavuga ko ari isomo wakwiga gusa mu mashuri, ni ngombwa no kuzirikana ibyiciro bine umwana anyuramo mu mikurire ye. Navuga gutoza umwana imyitwarire iboneye twagereranya n’ikinyabupfura, iki ni icyiciro gitangira umwana akivuka kugeza agize imyaka itanu, niho umwana atorezwa ikinyabupfura, aho yigana ibyo akora byose.”

Akomeza agira ati “Icyiciro cya kabiri ni gutoza no kwigisha umwana, guhera ku myaka 5 kugera kuri 12, aho utangira kwigisha umwana ugamijwe kumuha ubumenyi butandukanye n’indangagaciro zikwiriye. Icyiciro cya gatatu ni kuba imbarutso yo gutekereza no gutera imbere kurushaho, icyiciro cya nyuma ni icyo kubaka ubushuti n’umwana, gihera ku myaka 18 kuzamura, niho ababyeyi bagomba guharanira kuba inshuti n’abana babo.”

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, avuga ko abana bugarijwe n’ibibazo bitandukanye bitoroshye muri iyi minsi mu miryango, birimo amakimbirane, ababyeyi batakibona umwanya uhagije, inzoga, ibiyobyabwenge, agahinda gakabije, kwiheba, amakuru menshi bakura ku mbuga nkoranyambaga agoye kuyungurura, ariko kandi ngo ababyeyi bombi bafite inshingano zo kurera no gutanga uburere bubereye Igihugu.

Yagize ati “Imbuto y’uburere bwiza bushingiye ku muco nyarwanda ababyeyi bacu batubibyemo, nibyo byatumye tuba abayobozi b’u Rwanda uyu munsi mu gihe nk’iki, bituma benshi muri twe bidutera umwete wo kubaka ingo zacu, turabyara, tubona natwe inshingano zo kurerera u Rwanda. Nk’abayobozi bakiri bato dukwiye kuba twibaza ngo ni ikihe giti turiho dutera abadukomokaho bazugamamo, si abadukomokaho gusa ahubwo dufite inshingano zo kurera neza abana b’igihugu, cyane cyane twebwe abayobozi bato.”

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bimwe mu bibazo bahura nabyo mu miryango birimo kubura urukundo rw’ababyeyi.

Natalie Munyampenda ni umwe mu bakorana n’urubyiruko rwo muri Kaminuza ya Kepler, avuga ko bamwe mu rubyiruko bakunze kumubwira ko kugirana ibibazo n’ababyeyi akenshi biterwa n’uko batajya baganira.

Ati “Mu bibazo tugenda tubona, icya mbere harimo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe tugenda tubona byiyongera, ariko icya kabiri mu bintu bivugwa cyane n’urubyiruko ruri muri Kaminuza, ni ibibazo n’ababyeyi, kandi ikintu bagarukaho n’ikibazo cy’urukundo. Icyo kibazo sinzi ukuntu twakivuga n’ukuntu twagikemura, kandi ukurikiranye neza biva mu miryango yacu.”

Inyigisho n’impanuro zitangirwa mu materaniro nk’aya, biba imbuto nziza mu bayobozi ku giti cyabo ndetse bikanazana impinduka mu miryango yabo, mu kazi no mu Gihugu muri rusange.

Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zo kubahisha Imana mu buyobozi, bakaba bategura ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera Igihugu n’abayobozi mu nzego zitandukanye, gushimira Imana no kuyiragiza imigabo n’imigambi y’Igihugu, ndetse no kwiga ibijyanye n’ubuyobozi bwiza.

Amafoto: Moise Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka