Uburengerazuba: Komisiyo y’abakozi ba Leta ibafatiye runini mu micungire y’abakozi

Bamwe mu bakozi ba Leta basanga komisiyo y’abakozi ba Leta ibafatiye runini cyane mu birebana n’imicungire y’abakozi ndetse no mu bijyanye no kumenya inshingano n’uburenganzira bwa buri wese,yaba umukozi cyangwa umukoresha.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, yabereye mu karere ka Nyabihu ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu wa gatanu tariki 20/2/2015.

Benshi mu bayobozi muri Komisiyo y'abakozi,mu turere no mu ntara y'Iburengerazuba bari bitabiriye inama.
Benshi mu bayobozi muri Komisiyo y’abakozi,mu turere no mu ntara y’Iburengerazuba bari bitabiriye inama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza, yatangarije abayitabiriye bo mu turere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba, aho icyari kigamijwe kwari ukumenyekanisha inshingano za Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’akamaro kayo ku bakozi n’abakoresha, ku buryo buri mukozi n’umukoresha bamenya inshingano zabo.

Yavuze ko ikiba kigamijwe gikomeye ari ukumenya amategeko abagenga kandi n’ibikozwe byose bigakorwa bikurikije amategeko.

Ibitekerezo abari bitabiriye iyi nama batangaga byandikwaga kandi bikaganirwaho ,ababitanze bagahabwa ibisobanuro.
Ibitekerezo abari bitabiriye iyi nama batangaga byandikwaga kandi bikaganirwaho ,ababitanze bagahabwa ibisobanuro.

Yongeyeho ko bifuza gusobanura inshingano za komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, basobanure amategeko banumvikane n’abakozi bafite mu nshingano zabo imicungire y’abandi, ku buryo imicungire y’abakozi yarushaho kunoga, bagakora neza bijyanye n’ubunyamwuga ku buryo igihe kinini bakimara mu kazi aho kukimara bakemura amakimbirane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Jabo Paul, yavuze ko inama bagirana n’iyi Komisiyo zibagirira akamaro kanini ku birebana n’imicungire y’abakozi kandi ko imikoranire y’abakozi na komisiyo imaze kugenda iba myiza cyane ku buryo urwego rw’imikorere rugenda rurushaho kuzamuka.

Yongeraho ko umukozi agomba kwitabwaho,agakurikiranwa,hakamenyekana ibibazo afite n’ibisubizo byabyo,akazamurirwa ubushobozi kugira ngo agendane n’ibihe uko iterambere rigenda ryihuta ku muvuduko munini.

Yongeraho ko komisiyo ibafasha cyane mu bujyanama bujyanye n’amategeko,bujyanye n’amahame ngenderwaho,bujyanye n’indangagaciro z’umukozi n’umukoresha,zijyanye n’uburyo bwagenwe kugirango hatavuka akarengane ku buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibi akaba abyishimira cyane,anashimira komisiyo y’abakozi ba Leta ku ruhare rukomeye ibigiramo.

Ni ku nshuro ya gatatu inama nginshwanama ya komisiyo y’abakozi ba Leta ibaye mu ntangiriro za Komisiyo hakaba hari hakunze kugaragara ibibazo hagati y’abakoresha na Komisiyo y’abakozi ba Leta ariko kugeza ubu uko inzego z’abakozi, abakoresha na komisiyo bagenda bungurana ibitekerezo, ibi bibazo bikaba bigenda bikemuka nk’uko bamwe mu bari bitabiriye iyi nama babigarutseho.

Kuri ubu akakozi n’abakoresha bakaba bishimira umumaro ukomeye komisiyo y’abakozi ba Leta ibagirira,aho bagenda barushaho gusobanukirwa uburenganzira bw’umukozi n’umukoresha butegenwa n’itegeko n’igiteganijwe mu gihe habayeho ibinyuranije n’amategeko ku mukozi cyangwa umukoresha.

Uku gusobanukirwa bikaba bigenda bituma urwego rw’imikorere mu Rwanda ruzamuka kandi n’inzego z’abakozi n’abakoresha zikarushaho gukora neza buri wese akurikiza inshingano ze hagamijwe kugera ku iterambere rirambye kandi vuba.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere,abayobozi b’inama njyanama z’uturere, abayobozi b’uturere bungirije.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka