Uburengerazuba: Hari icyizere ko 20% by’imihigo bisigaye bizagerwaho bidatinze
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Célestin, aratangaza ko imihigo y’uturere twose tugize iiyo ntara igeze kuri 80%, kandi ko na 20% bisigaye nabyo bizagerwaho muri Kamena 2013.
Ati « Hari nk’aho wasangaga nk’umuyoboro w’amazi utaruzura, cyangwa se waruzuye ariko batarafungura amazi, icyo gihe rero twebwe tuvuga ko uwo muyoboro utari wuzura. Hari n’aho twanyuraga tugasanga inzu yaruzuye ariko bataratera amarangi, ubwo iyo nzu ntiyari yatahwa, tukayibarira nka 80 cyangwa 90% ».
Kuba hakiri imihigo imwe n’imwe mu Ntara y’Uburengerazuba itaragera ku 100%, ahanini ngo byatewe n’uko hari ahagiye hagaragara ibibazo kurusha ahandi ; nk’uko Guverineri abisobanura.
Yatanze urugero rw’inyubako z’icumbi rya mwarimu, ibiro by’utugari, amazu ya SACCO, ariko ku yindi mihigo nk’iy’ubuhinzi n’ubworozi, henshi ngo hari n’aho barangije 100%.

Mu isuzuma ry’imihigo y’uturere twose tugize Intara y’Uburengerazuba ryabaye tariki 29/05/2013 hanavuzwe ku kijyanye n’imiyoborere myiza, aho basabwaga kugeza za televiziyo digital hirya no hino mu byaro kugira ngo abaturage bajye bakurikirana ibibera mu gihugu.
Uyu muhigo nawo ngo wahuye n’inzitizi z’uko televiziyo ahenshi zamaze kuboneka ariko ntizibashe kugezwa ku biro by’utugari kubera ko hari aho inyubako z’utugari zitaruzura, cyangwa ugasanga ahandi nta mashanyarazi barabona.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Reka tubyemere ariko se mwazatubariza MAIRE WA RUTSIRO UKO ABATURAGE BASENYEWE N’UMUHANDA WUatswe mukarere ka rutsiro kuko wasenyeye abaturage bamwe ntibagira naho baba ariko ntacyo bakorera abaturage ese buriya muragira ngo bazabigire bate ese akarere ko ntago gashobora gushyira mugaciro? ubwose batekereza uko babayeho? murakoze