Uburengerazuba: FPR-Inkotanyi igiye kubakira utishoboye muri buri murenge
Urugaga rw’ abagore rushamikiye ku Muryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba biyemeje kubakira umuturage utishoboye muri buri murenge.

Ni umwe mu myanzuro bafashwe nyuma y’inama yabahuje n’inama y’igihugu y’urubyiruko, inama y’igihugu y’abagore, batangaza ko bagiye guhuza imbaraga n’ibikorwa mu guharanira ko umuturage agira ubuzima bwiza.
Bimwe mu byo bagiye gushyiramo imbaraga mu mwaka wa 2020 ni ukubakira abatishoboye, kurwanya igwingira mu bana hamwe no kurwanya inda ziterwa abangavu no gufasha imiryango yabo.
Nyiraribanje Assoupta, ukuriye urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga ko imbaraga bagiye gushyira hamwe zigiye gutanga umusaruro.
Agira ati “Twari dusanzwe dufite ibikorwa dukora nk’urugaga rw’abagore rushingiye kuri RPF Inkotanyi, ugasanga hari n’ibyo inama y’igihugu y’abagore ikoze, na none ugasanga hari ibyo inama y’igihugu y’urubyiruko bakoze. Ubu rero tuzajya dutegura ibikorwa tugene n’uko bikorwa mu gufasha umuturage kugira ubuzima bwiza”.
Kabega Emilienne, Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza mu rugaga rw’abagore ku rwego rw’igihugu, avuga ko kumenya abanyamuryango n’ubushobozi bafite bijyana no kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bakeneye.

Ati “Mu minsi yashize murazi ko mu Rwanda hari uruganda rukora imodoka, ndetse bakaba barashyizeho ikigo gitwara abagenzi, ariko bakenera abashoferi b’abakobwa, kubabona byabaye intambara. Wowe mugore mu mudugudu ugomba kumenya abagore n’abakobwa bahari n’ibyo bashoboye, kugira ngo n’amahirwe akeneye bayagezweho, nibabaza abagore bize ibijyanye na mudasobwa mugahita mubatanga, ibi bizagira uruhare mu guca ubushomeri no kongera abanyamuryango”.
Ntaganira Josue Michel, wungirije umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, atangaza ko ingengabitekerezo ya RPF Inkotanyi ari imibereho myiza y’abaturage, agasaba abagize urugaga rw’abagore rushingiye ku Muryango wa RPF Inkotanyi gukorera hamwe, bakorera umuturage w’Umunyarwanda kandi ku cyerekezo kimwe.
Ohereza igitekerezo
|