Uburengerazuba: Barasabira Perezida Kagame gukomeza kubayobora kuko yabafashije kwikura mu bukene
Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburengerazuba babashije kwikura mu bukene, barasaba ko Perezida Kagame yakwemererwa gukomeza kubayobora kuko ibyo bagezeho ari we babikesha nyuma yo kubafasha kwiteza imbere akanabagezaho umutekano urambye.
Babitaje kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2015, ubwo hatangizwaga icyumweru cya Polisi “Police Week” cyatangirijwe mu karere ka Rubavu, aho bavuga ko ibyo bagezeho byose ari ubuyobozi bwe babikesha.

Habimana Assoumani wo mu karere ka Rubavu, avuga ko kubera umutekano bakesha leta y’Ubumwe, yabashije gukoraava ku bunyonzi bw’igare none ubu ni umumotari akaba yaranabashije kwigurira inzu ya miliyoni ebyiri n’igice.
Yagize ati “Natwaye Umukongomani muzengurutsa hafi Rubavu yose,amaze kureba ibikorwa tugezeho,arambaza ndamusobanurira nti ibi tubikesha umutekano n’abayobozi bashoboye, nta bukungu kamere dufite ubukungu dufite n’abaturage bumvira amategeko y’igihugu bakagira icyo bageraho.”

Yongeraho ko ashima ubuyobozi bwa Perezida Kagame butavangura,butarebera,ukunda abaturage ayoboye.
Undi muturage utuye mu murenge wa Kivumu, umudugudu wa Bukiro mu karere ka Rutsiro usanzwe akorera uburobyi mu makipe mu kiyaga cya Kivu, avuga ko ashima Perezida Kagame wakuye umuryango we mu bukene.
Ati “Yadukuye mu nzu y’ubukene,adushyira mu nzu y’amabati,n’ibindi bikorwa tugenda tunabona kubera ko turihirirwa mu batishoboye. Nize ishuri ndihirirwa ku busa kandi yanafashije mama kuva mu bukene yarimo.”

Byukusenge Daniel nawe uturuka mu kagari ka Karambi mu murenge wa Kivumu muri Rutsiro avuga ko yakwishimira ko Perezida Kagame yakongera kuyobora u Rwanda, kuko ibikorwa rugezeho byivugira.
Binyuze mu nyandiko bashyikiriza inteko ishingamategeko abandi bakabinyuza mu buryo butandukanye yaba kubivuga cyangwa se kubiririmba, bamwe mu baturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kugaragaza ibyifuzo by’uko Perezida Kagame yabayobora mu yindi manda.
Ibindi bamushimira ni uko kimwe n’abo bari bafatanije bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na gahunda zitandukanye zikura abaturage mu bukene zashyizweho mu gihe cy’ubuyobozi bwe.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Paul Kagame yadukuye ahaga cyane aduha ibyo twari dukeneye " umutekano maze ibindi byose dukora tubikora twisanzuye, akwiye indi mandat rwose