Uburengerazuba: Abiga imyuga barasaba koroherezwa ku isoko ry’umurimo

Kuri uyu wa 23 Mata 2015 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro(WDA) cyasuye Ishuri Rikuru ryigishya Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC West) mu rwego rwo kureba umusaruro atanga no kunoza imikorere yayo kugira ngo ashobore gutanga umusaruro bayifuzaho.

Nubwo amashuri nk’aya y’imyuga n’ubumenyingiro ashyirwaho nk’igisubizo cy’imirimo ku rubyiruko ruyigamo, bamwe mu bayigamo bavuga ko bashima ko bahawe uburyo bwo kwiga ariko bakagaragaza impungenge ko n’ubundi barangiza bakabura akazi.

Mu mashyuri y'ubumenyingiro y'ubu ikoranabuhanga ngo riri mu byo bibandaho.
Mu mashyuri y’ubumenyingiro y’ubu ikoranabuhanga ngo riri mu byo bibandaho.

Bavuga ko bakangurirwa kwiga imyuga ariko ngo iyi barangije bakba nta mikoro baba bafite yo kwihangira imirimo bagasaba ko WDA ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bajya babafasha mu kubona akazi.

Yankurije Delphine, umunyeshuri mu Ishami ry’Amashanyarazi muri IPRC West, yagize ati “Nkanjye ndashima ko hashyizweho iri shuri ryigisha imyuga ariko ikibazo kigihari ni ukurangiza ntubone uko ukora.”

Yankurije avuga ko WDA na Leta bagombye gushyiraho uburyo abanyeshuri barangije kwiga imyuga bajya bahita babona ubushobozi bwo kwikorera kandi hagakurwaho n’ibyo kuvuga ngo akazi kazajya gahabwa abagafitemo uburambe gusa.

Gurukure Athanase, wiga ububaji mu mwaka wa gatanu mu Ishuri Ryisumbuye ryigishya Imyuga (TSS), we avuga ko kwiga imyuga ari byiza ariko akanongeraho ko nubwo bayiga bakanabakangurira kwihangira imirimo hagombye no kubaho uburyo bwo kubafasha kubona ibikoresho by’ibanze bakoresha nk’amamashini yo kubaza akazagenda yishyurwa buhoro buhoro.

Umuyobozi wa WDA yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazajye barangiza bafite ubumenyi bwabafasha kwihangira imirimo.
Umuyobozi wa WDA yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazajye barangiza bafite ubumenyi bwabafasha kwihangira imirimo.

Umuyobozi Mukuru wa WDA, John Bonds Bideri, avuga ko WDA yabashyiriyeho aho bigira ikabaha n’ibikoresho ahubwo ko icyangombwa ari uko abanyeshuri biga bashyizeho umuhate bakabona ubumenyi buhagije ubundi bakajya hanze bafite ubumenyi butuma bagira icyo bakora.

Yagize ati “Twebwe tubashyiriraho aho bigira tukabasaba gusa kwiga bashizeho umuhate ku buryo bajya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije bwo gukora.”

IPRC WEST yatangiye ku wa 11 Ugushyingo 2012 ikaba ifite abanyeshuri basaga 1000 biga mu byiciro 3 ari byo VTC (abiga imyuga iciririrtse), TSS ( abiga imyuga mu mashuri yisumbuye) ndetse na Diploma (biga mu mashuri makuru) bakaba biga imyuga irimo ububaji ,amashanyarazi, ikoranabuhanga(ICT), gusudira gukora imodoka n’ibindi.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka