Uburenganzira bw’abana bifashishwa n’abasabiriza bwubahirizwa bute?

Hirya no hino mu mijyi uhasanga abana benshi bafite ikibazo cyo kwirirwa bagendagenda mu mujyi bifashishwa n’abantu bakuru. Muri abo bana haba harimo n’abayoboye umuntu ufite ubumuga bwo kutabona mu bikorwa byo gusabiriza ibyo bikorwa bikababuza uburenganzira bwabo no guhabwa uburere n’uburezi mu mashuri.

Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) ivuga ko nta mwana wemerewe kwirirwa ayobora umuntu ufite ubumuga bwo kutabona mu bikorwa byo gusabiriza ahubwo ko agomba kuba mu muryango we agahabwa uburezi n’uburere bikwiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko iki kibazo kizakemuka kuko ubundi bikorwa n’abafite ubumuga bwo kutabona baba banze kugendera ku murongo washyizweho n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) yo gufasha ababana n’ubumuga bari mu byiciro byose.

Yagize ati “ Bariya ubona ni ababa bananiwe kugendera ku mabwiriza tubaha yo gukora bakiteza imbere kuko abafite ubumuga tubafasha kwihangira imirimo turebye ibyiciro barimo n’ibyo bashoboye gukora ndetse hari nabo dufasha mu buryo buhoraho umuryango we ugahabwa inkunga yo kumwitaho kuko ubumuga bwe buba nta kintu bumwemerera gukora”.

Aha ni na ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NCPD avuga ko iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwo gukemura iki kibazo cy’aba bana kizakorwa mu kwezi k’Ukuboza mu ibarura bateganya gukora ryo gushyira mu byiciro abafite ubumuga.

Ati “Dufite ibikorwa duteganya gukora by’ibarura ry’abafite ubumuga muri uku kwezi kwa Ukuboza tukabashyira mu byiciro tuzanareba ibibazo bafite kugira ngo byose bishakirwe ibisubizo”.

Ndayisaba ku kibazo cy’abana birirwa batemberana n’abafafite ubumuga bwo kutabo basabiriza avuga ko gisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye cyane inzego z’ibanze n’abashiminzwe uburezi kugira ngo hakorwe ubukangurambaga basubire mu mashuri.

Hateganywa ko abafite bumuga bwo kutabona bashyirirwaho n’ibihano ku bntu kubera kwirirwana abana mu mihanda basabiriza aho kubareka ngo bajye mu ishuri, gusa Ndayisaba avuga ko ibihano bizaza nyuma y’ubukanguramabga n’amabwiriza ku bafite ubwo mu muga bwo kutabona bakigaragara mu bikorwa byo gusabiriza.

Itegeko rihana abasabiriza ryakuweho

Gusabiriza mbere byari bigize icyaha ariko ubu byakuweho ku buryo ubikora nta tegeko rimuhana bikaba ari yo mpamvu byaba byaratije umurindi abasabiriza kuko babikora ntacyo bikanga.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ingingo ya 285 yavugaga ko gusaba bihanishwa igifungo cy’iminsi 8 kugera ku mezi atatu. Ariko iki gihano gishobora kwiyongera kugeza ku myaka 5 bitewe n’impamvu nkomezacyaha.

Iri tegeko ryaje gukurwaho gusabiriza ntibyakomeza kwitwa icyaha, kuko abasabiriza bavuga ko babiterwa n’ubukene bukabije, abandi bakavuga ko babiterwa n’uburwayi ndetse n’ubumuga. Kugira ngo iyi ngeso icike bikazakorwa mu bukangurambaga no kwigisha abafte ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka