Uburasirazuba: Ibyemezo dufata bikurikije amategeko imanza zaba nke kandi tukazitsinda –Angelina Muganza
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, irasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze (za Leta) kujya bubahiriza amategeko n’inzira ziteganywa na yo mu gihe bagiye gufatira ibihano abakozi, kuko iyo hagize icyo basimbuka bishora Leta mu manza kandi igatsindwa, kabone nubwo umukozi yaba yari afite ikosa.
Izi nama zatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, ubwo ku wa Gatanu, tariki ya 6/03/2015, iyi komisiyo yari mu Karere ka Rwamagana mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyayihuje n’abayobozi bo muri iyi ntara kugeza ku turere, harimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa batwo.
Muri iyi nama, hagarutswe ku bakozi bahabwa ibihano ariko ugasanga abayobozi babo birengagije amategeko cyangwa bagasimbuka zimwe mu nzira ziteganywa mu guhana umukozi.

Icyo gihe, ngo umukozi arega urwego rwamukoreshaga kandi akarutsinda mu nkiko, maze Leta ikaba igiye ku mugogoro wo kwishyura ibyo yatsindiwe.
Yagiriye inama abayobozi ko mu byo bakora byose bakwiriye kujya bisunga amategeko kandi ntibagire icyiciro giteganyijwe basimbuka.
Yagize ati “Ibyemezo dufata bikurikije amategeko, imanza zaba nke, n’izaza twazitsinda”.
Kanakuze Jeanne d’Arc, Komiseri muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, yasabye ko hatezwa imbere imikoranire y’inzego kuko ubufatanye ari bwo buzatuma serivise zitangwa zinoga.
Uyu mukomiseri yasabye ko amategeko yubahirizwa cyane, abantu bakagira umuco wo gusoma amategeko no kuyumva kandi bakayashyira mu bikorwa kugira ngo birinde imanza za hato na hato.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, yemera ko niba umukozi akosheje agomba gukurikiranwa ariko ngo bigomba gukoranwa ubushishozi ku buryo abamukurikirana bakurikiza amategeko, kugira ngo hato bataba ari bo bagwa mu ikosa ryo kutubahiriza amategeko.
Ikindi cyagarutsweho gishobora kuba gituma Leta itsindwa cyane mu manza iregwamo ngo ni ubushobozi buke bw’abayiburanira mu manza, kuko usanga mu ntara hari umuntu umwe kandi imanza aba agomba kuburana ari nyinshi zirimo iziregwa Leta ndetse n’izo Leta ishobora kurega abantu.
Iyi nama ibaye nyuma y’ibiganiro byari bimaze icyumweru biba hagati y’iyi komisiyo n’abakozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba nk’abo mu buzima no mu burezi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
commission y’abakozi back leta nisuzume akarengane abakozi bagirirwa kuko niyo batsinze leta cyane mu nzego z’ibanze ibyemezo byinkiko ntibishyirwa mu bikorwa back mayors bakabyanga kubikora bigiza nkana
ariko ibo Mme Muganza avuga nibyo igihe abayobozi bakora neza, bagafata ibyemezo byiza, bagakemura ibibazo neza ntekereza ko ibibazo byagabanuka n’imanza zikaba nkeya
izi nama bagiriwe na muganza bazifate neza maze abakozi bamenye ikibaranga mu kazi amategeko bajyanishe nayo