Ubupfubyi n’ubumuga mu bwana byanyeretse urukundo rw’umubyeyi w’umugore - Hon. Rwaka

Depite mu Nteko ishinga amategeko Hon. Rwaka Pierre Claver aravuga ko kuba yararezwe n’umugore se umubyara amaze gupfa, kandi yari uruhinja rufite ubumuga bimwereka agaciro gakomeye umugore akunda umuryango we.

Hon. Rwaka ni we wayoboye umuhango wo guha Abana amata
Hon. Rwaka ni we wayoboye umuhango wo guha Abana amata

Hon. Rwaka ufite ubumuga bw’ingingo butuma atabasha kugenda kubera uburwayi bw’imbasa bwamufashe ku mezi umunani avutse, amaze gufatwa n’imbasa yagize ibibizo bikomeye kuko yahise apfusha se umubyara maze nyina akaba ari we umwitaho kugeza abaye umugabo.

Avuga ko kuba nyina atarahise ashaka undi mugabo kandi yari akiri muto byatewe n’uko yashakaga kurera abana be harimo na Rwaka wari ufite ubumuga kandi ari uruhinja, ari naho ahera avuga ko nyamara iyo aba ari nyina wapfuye se yari kwihutira gushaka undi mugore.

Yabivugiye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 08 Werurwe 2018 Hon. Rwaka yifatanyaga n’abanyamuhanga kwizihiza ibyo birori.

Agira ati, “Njyewe agaciro k’umugore ndakazi cyane kuko uko mbayeho mbikesha umugore, twebwe abagabo iyo dupfakaye twihutira gushaka abandi bagore, ariko mama ntiyabikoze kuko yashakaga ko mbaho neza”.

“Iyo mama ari we uba warapfuye data aba yarahise ashaka undi mugore bityo Rwaka mubona uyu munsi simba nzi icyo mba narabaye cyo, cyangwa simba nakiriho, ni ho mbonera agaciro k’umugore”.

Rwaka avuga ko kandi hakiri abagabo biyitaho ndetse bakanacura abagore babo kandi nyamara bose bafite uburenganzira bungana.
Atanga urugero ku kuba iyo akazi karangiye abagabo bahitira mu kabari bakajya gufata agacupa baganira n’abandi bagabo, kandi nyamara n’abagore bagira inyota, ibyo ngo bikaba byakurura ihohotera abagabo ku bagore.

Agira ati, “Abagore burya ntibakunze kuducura ariko mu bagabo turabikora rimwe na rimwekuko uva ku kazi ugahitira gusangira na bagenzi bawe agacupa, ugataha umuturira imibi, kandi nyamara n’abagore bagira inyota”.

“Ibyo ntabwo ri byo uje ufata umugore wawe mugende iryo cupa murisangire, nibyo byiza kandi byagabanya rya hohoterwa, dukwiye kugira icyo dukora nk’abagabo kugira ngo tugire uruhare mu guteza imbere abagore bacu”.

Asobanura ko n’ubwo n’abagore atari shyashya, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko nibura 80% by’ibibazo bibera mu miryango biterwa ahanini n’abagabo mu gihe ngo abagore ibibazo bateza ari 20%, ibyo ngo bikaba bigaragaza ko umugore agitsikamiwe kandi nyamara afite uburenganzira nk’ubw’umugabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka