“Ubunyarwanda burenze imipaka y’u Rwanda “- Ministiri Muhongayire
Ministeri ishinzwe umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (MINEAC) irasaba Abanyarwanda aho baba bari hose kumva ko bahuje isanomuzi, kandi ko Ubunyarwanda burenze imipaka y’u Rwanda.
Abakozi b’iyo Ministeri baganiriye kuri gahunda ya “Ndi Umunywaranda,” kuri uyu wa Gatanu tariki 14/3/2014.

Aba bakozi basabye inzego kwita ku bihuza abantu kurusha ibibatandukanya, bahereye ku kwigisha abana bato ko bafite uburenganzira bungana ku gihugu.
Ministiri Jacqueline Muhongayire uyobora MINEAC, yasabye ko “Ndi umunyarwanda” yakwigishwa ku bantu bo mu byiciro byose mu gihugu no hanze, kandi bakitabira umurimo kugirango birinde guhugira mu macakubiri.
Yagize ati:”Umunyarwanda aho ari hose agomba kumva ko afitanye isanomuzi n’igihugu cye, abanyarwanda aho baba hose ku isi, n’abari muri Afurika y’uburasirazuba by’umwihariko, bagomba kumva neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuko ubunyarwanda burenze umupaka w’u Rwanda.”
Yongeyeho ati “Niyo mpamvu twifuza ko mu rwego rwa Afurika y’uburasirazuba iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda yumvikana neza ko waba waravukiye mu Rwanda cyangwa utarahavukiye, waba warahakuriye cyangwa utarahakuriye, waba uba hanze y’igihugu, twese duhuriye bunyarwanda.”
Ministiri muri MINEAC asaba Abanyarwanda kudatiza “umuhoro abashaka gusenya igihugu baba ibikoresho by’abanyapolitiki n’abandi bose bifuza inyungu zabo bwite”, no guhanga umurimo kugirango hataboneka umwanya wo gushaka ibitandukanya abenegihugu bishingiye ku moko.
Abana nabo ngo bagomba kwigishwa ko bafite uburenganzira bumwe ku gihugu, bakareka guta umwanya ku moko, ababyeyi bakirinda kubayobya. Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge(NURC) yasabwe gukomeza gusobanura ibyiza bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
MINEAC yongeye gusubira mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bitewe n’uko ngo itari yabinogeje cyane mu mwaka ushize wa 2013.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ISANOMUZI, ijambo zingiro , abayarwanda twese turi aban bigihugu kani ndi umunyarwanda niko gaciro ije kudusubiza, tureke kumvirana twumve neza ko ndi umunyarwanda ari umusingi w’ietembere rirambye ryikigihugu.
iyiy gahunda ifitiye byinshi abanyarwanda aho baba bari hose kandi inagamije ko u Rwanda ruzaza n’bazaba barurimo bagomba kubaho mu mahoro nta mwiryane nk’uwaranze u Rwanda mu myaka ishize