Ubumwe n’ubwiyunge tugomba kubukomeraho bukaba igihango tudatana- Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase aributsa abaturage b’akarere ka Musanze guca ukubiri n’amacakubiri no kwirinda ibishobora guhungabanya ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda; kuko ari wo musingi amahoro, iterambere n’imibereho byubakiyeho.

Prof. Shyaka Anastase mu yagaragaje ko ubumwe n'ubwiyunge ari umusingi igihugu cyubakiyeho
Prof. Shyaka Anastase mu yagaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge ari umusingi igihugu cyubakiyeho

Ibi yabitangaje kuwa kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2019, ubwo yari mu murenge wa Kimonyi akarere ka Musanze, yifatanyije n’abaturage gutangiza ku rwego rw’igihugu ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge igaragaza ko nyuma y’imyaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda babanye neza mu gihugu cyunze ubumwe, gitekanye kandi buri wese yisanzuyemo.

Ibipimo biheruka mu mwaka wa 2015 byagaragaje ko mu gihugu hose ubumwe n’ubwiyunge buri ku kigereranyo cya 92,5%.

Gusa ariko, mu ntego z’imyaka irindwi ya Guverinoma izageza mu mwaka wa 2024, hari intego yo kuzamura iki gipimo nibura kikagera ku kigereranyo kirenga 96%.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, avuga ko kubigeraho bizasaba ko ibikiri inzitizi bikurwaho, buri Munyarwanda abigizemo uruhare.

Ndayisaba yavuze ko hakiri ibyo gukora kugirango ubumwe nubwiyunge bushinge imizi
Ndayisaba yavuze ko hakiri ibyo gukora kugirango ubumwe nubwiyunge bushinge imizi

Yagize ati “Nubwo twishimira urwego Abanyarwanda bagezeho mu bumwe n’ubwiyunge, haracyari imbogamizi yaba ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside igifitwe na bamwe, hakaba abayikwirakwiza bari mu mahanga bakoresheje imbuga nkoranyambaga cyangwa ibitangazamakuru, hakaba n’ikibazo cy’ibikomere byatewe n’amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo bisaba komorwa n’urugendo rw’isanamitima.

Ibindi byo bijyanye no kwirebera mu ndorerwamo y’amoko byo bigenda bisa n’ibicogora, kuko iyo ugeze mu cyiciro cy’urubyiruko ho usanga barabirenze, aho bisigaye mu bakuze na ho bigenda bigabanuka. Icyo dusaba ni uko ibi byose bikibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge tubirwanya twivuye inyuma”.

Atangiza ku mugaragaro ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yagaragaje ko kugira ubumwe no kwiyunga kw’Abanyarwanda byabagejeje ku mibanire myiza, bituma biyubakira igihugu gitekanye kandi kizira amacakubiri.

Aha ni ho yahereye abasaba kubaka uwo musingi, birinda gutega amatwi abashaka kubiba urwango bifuza gusubiza inyuma ibyo Abanyarwanda bagezeho.

Yagize ati “Ubumwe n’ubwiyunge ni yo ngobyi iduhetse, tubibuze igihugu cyazahara. Ni yo mpamvu twifuza ko ubwo twabugezeho dukomeza kubufumbira, tububagarire bushinge imizi. Ibi ni ibintu bikomeye cyane kandi by’ingenzi twubakiyeho nk’Abanyarwanda tubona ko bizatugeza kure hashoboka”.

Bimwe mu bikorwa bigomba kwibandwaho muri uku kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge ni ugutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugudu mu gihugu hose, hakazanabaho umwanya wo kuganira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu buryo bwimbitse, hatangwe ubuhamya bw’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uburyo bwo kurushaho komorana ibikomere.

Uwitwa Mutuyimana Chantal na Nduwayezu Narcise batuye mu murenge wa Kimonyi, bavuga ko hari ibikorwa byinshi Leta yashyizeho bihuza Abanyarwanda bari baratatanye bongera kuba umwe, n’iterambere ryabo ryitabwaho. Icyo bashyize imbere ngo ni ugukomeza kubyitaho no kubirinda abifuza kubisenya.

Bamwe mu bagize ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge mu murenge wa Kimonyi
Bamwe mu bagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Kimonyi

Mutuyimana yagize ati “Ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda turabugereranya n’urugo rw’umugabo n’umugore biyubakiye ruzira abaruzanira amagambo y’urucantege.

Abashaka kutubibamo urwango n’amacakubiri twabagereranya n’abo bantu bajyana ayo magambo; ibyo rero bituma tudashobora kubaha umwanya, ahubwo tugafata iya mbere kubamagana kugira ngo batabona aho bahera bashyira mu bikorwa ibyifuzo byabo”.

Ni mu gihe Nduwayesu we agira ati “Ninde wasesera agapfumura urukuta twamaze kubaka iyi myaka yose? Ubumwe bwacu tumaze kugeraho ntibushobora gutuma hagira igicubangana.

Turaburira abagifite iyo myumvire yo kugira ingengabitekerezo ya Jenoside tubabwira tuti ‘agapfa kaburiwe ni impongo’, birinde kuyihingutsa kuko twiteguye gukora iyo bwabaga kugira ngo batabona aho bamenera bayigarura”.

Iki gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge kibaye mu gihe mu minsi ishize hagaragajwe urutonde rw’uko uturere twose tw’igihugu duhagaze mu kwesa imihigo y’ubumwe n’ubwiyunge, aho uturere dutatu turi imbere harimo Nyanza, Gisagara na Burera. Ni mu gihe uturere twaje inyuma harimo Nyarugenge, Gasabo na Gatsibo. Akarere ka Musanze ko kakaba kari ku mwanya wa 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose tujye twumvikana,nta kuntu Ubumwe n’Ubwiyunge buri ki kigero cya 92%.Ni rya Tekinika tumenyereye.Mu Rwanda haracyari ibibazo bikomeye cyane bituma abantu batiyunga:Ubusumbane,akarengane,ubushomeli,etc...
Tujye twibuka ko na mbere ya 1990,abategetsi baririmbaga Ubumwe,Amahoro n’Amajyambere.Nyamara byabyaye intambara na genocide.Wa mugani,ubumwe n’ubwiyunge mu bantu buzazanwa n’ubwami bw’imana gusa,ubwo Yesu azaba ariwe uyobora isi,abanje kurimbura abantu babi bose nkuko bible ivuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka