Ubumwe bw’Abanyarwanda ni bwo bwatumye u Rwanda rwibohora - Musenyeri Rucyahana

Perezida wa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Mgr. John Rucyahana, aratangaza ko Kwibohora hagamijwe Kwigira bigomba kujyana no kurwanya ubunebwe, kongera ubukungu bw’igihugu, umutekano no guharanira agaciro k’igihugu.

Bishop John Rucyahana avuga ko Ubumwe bw'Abanyarwanda ari bwo bwatumye u Rwanda rwibohora
Bishop John Rucyahana avuga ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bwatumye u Rwanda rwibohora

Musenyeri Rucyahana avuga ko umurage wo Kwibohora ari uguhitamo ubumwe, kwagura ibitekerezo aho kwizihiza gusa itariki yo Kwibohora, ahubwo abantu bakamenya ko kugira ngo u Rwanda rubohorwe byasabye gushyira hamwe no kugira intego.

Asobanura ku ruhare rwo Kwibohora mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri Rucyahana avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwatumye u Rwanda rubohorwa kubera kugira imyumvire imme no kugira injyana imwe.

Avuga ko nyuma yo kubohora u Rwanda hakurikiyeho kwibohora amateka y’ubukoloni n’ingaruka zabwo, zirimo n’iz’ubuyobozi bubi bwakurikiye ubwo bukoroni, no kwibohora imyumvire mibi y’amacakubiri.

Yongeraho ko ubunebwe bwo mu mitekerereze no gushaka kugera kuri byinhsi ariko wakoze bikeya, bikwiye gucika ahubwo abantu bakamenya ko icya ngombwa ari ugukora cyane, gutekereza cyane kugira ngo ugere ku bikomeye.

Agira ati “Kwigira ni ikintu kigari nk’uko kwibohora ari bigari kandi, nk’uko ubumwe ari bugari, Abanyarwanda barebe uko ibyo bintu bitatu ari bigari uburemere bifite n’agaciro bifite n’ibyo duteze ku Kwibohora kugamije Kwigira nUbumwe bwacu nk’Abanyarwanda”.

Musenyeri Rucyahana kandi asaba Abanyarwanda kwibuka ko urugamba rwo kwibohoa rugikomeje kandi kurutsinda bisaba gukomeza ubumwe.

Avuga ko ababyiruka bakeneye kumurikirwa n’abamaze gukura kandi hari byinhsi igihuugu kimaze kugeraho bigaragaza ko abana bacyo bakomeje kurerwa neza hari icyizere cy’ejo hazaza.

Ahereye ku bwitange bugaragara mu rubyiruko rw’abakorerabushake, abarwanya ibyaha n’abaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ari intambwe igaragaza ko urubyiruko na rwo rwiyemeje guharanira icyiza aho kugana ikibi, agasaba abantu gukomeza kwibuka ko Igihugu cy’u Rwanda ntawe bagisiganira ahubwo bose bakeneye kuzana imbaraga zabo ngo bakomeze kucyubaka.

Perezida wa NURC ashimira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kugaragaza umutima wo kwihangana no gutanga imbabazi ku babahemukiye kuko bagize uruhare mu gutuma benshi mu bakoze Jenoside bumva uruhare rwabo mu koreka Igihugu ahubwo bagahinduka bakemera gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka