Ubumenyi n’ubushobozi bahawe bigiye kubafasha mu gukora inkuru zicukumbuye

Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’umuryango Thomson Foundation, bongeye gutanga umusanzu mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abanyamakuru mu Rwanda mu bijyanye no gukora itangazamakuru ricukumbuye.

Bamwe mu bayobozi bahagarariye inzego zagize uruhare mu gutegura iki gikorwa no kugitera inkunga
Bamwe mu bayobozi bahagarariye inzego zagize uruhare mu gutegura iki gikorwa no kugitera inkunga

Ni nyuma y’uko Legal Aid Forum (LAF) na Thomson Foundation ku bufatanye n’Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga (Foreign Commonwealth & Development Office - FCDO), bateguye gahunda yo gufasha abanyamakuru mu kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu buryo bw’amafaranga, kugira ngo babashe gukora inkuru zicukumbuye.

Ni gahunda yari ifunguye ku banyamakuru bose bo mu Rwanda, abanyamakuru 14 barushije abandi mu kuzuza ibisabwa bahabwa amahugurwa, bahabwa n’ubushobozi bw’amafaranga azabafasha mu gukora inkuru zicukumbuye.

Bize uko barushaho gutegura neza inkuru zicukumbuye, havamo batanu batsindira ibihembo bya Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu, abandi icyenda bahabwa ibihumbi 940 Frw buri muntu.

Umunyamakuru Simon Kamuzinzi wa Kigali Today ni umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa ndetse ahabwa ubushobozi bw’amafaranga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana abiri azamufasha mu gukora inkuru.

Yagize ati “Itangazamakuru ricukumbura rirakenewe kuko usanga akenshi ridakunda gukorwa, kandi rifitiye akamaro kanini sosiyete kuko ryo rireba ibirenze ibiba byagaragaye, rikagaragaza ukuri kwihishe inyuma y’ibiba byatangajwe. Amasomo twahawe ndetse n’amafaranga biradufasha mu kunoza inkuru dukora.”

Abanyamakuru batanu bahize abandi bashyikirijwe ibyemezo by'ishimwe
Abanyamakuru batanu bahize abandi bashyikirijwe ibyemezo by’ishimwe

Umunyamakuru witwa Mukazayire Immaculée ukorera ikinyamakuru cyitwa UBUMWE, na we wahawe Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana abiri ashima amahugurwa bahawe kuko wasangaga badafite ubumenyi buhagije mu gukora bene izo nkuru bazijyanishije n’imiterere ndetse n’amateka (Context) y’Igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Ubundi iyo usomye mu bitabo no kuri Internet usanga inkuru zicukumbuye ari inkuru ziba zikakaye cyane, zimwe ugasanga ntizirimo guhura na ‘Context’ yacu yo mu Rwanda. Ugasanga rero turazihorera kuko twumva ko zateza ibibazo, ikindi usanga ari inkuru zihenda zisaba ubushobozi bwinshi n’umwanya munini. Rero usanga ibigo byacu bidashobora kuguha izo miliyoni ngo uzikoreshe ku nkuru imwe uzamaraho amezi atatu cyangwa atanu, rero ugasanga izo mpamvu zituma gukora bene izo nkuru bititabirwa. Ubu dufite inkuru nyinshi kandi zanonosowe tugiye gukora. Twabanje gutegura ibitekerezo by’izo nkuru, inzobere muri bene izo nkuru zidufasha kunoza neza ibyo bitekerezo, baduha n’inkunga y’amafaranga, turizera ko bizadufasha mu kazi kacu.”

Mukazayire ahamagarira n’abandi bafatanyabikorwa kwegera abanyamakuru bakabatera inkunga kugira ngo babashe gukora bene izo nkuru zicukumbuye kuko zifite akamaro kanini.

Me Andrews Kananga yavuze ko biyemeje gushyigikira abanyamakuru kugira ngo bakore neza inkuru zicukumbuye kuko zifitiye akamaro kanini sosiyete
Me Andrews Kananga yavuze ko biyemeje gushyigikira abanyamakuru kugira ngo bakore neza inkuru zicukumbuye kuko zifitiye akamaro kanini sosiyete

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko, Me Andrews Kananga, yagarutse ku kamaro ko gukora neza inkuru zicukumbuye, ati “Inkuru iyo ikozwe neza iravuga cyane ikagera kuri benshi. Iyo inkuru isohotse idakoranye ubuhanga, cyane cyane inkuru zicukumbuye, hari igihe iza igateza ibibazo aho kugira ngo icyemure ibibazo. Icyo twakoze rero ni ukunganira abanyamakuru mu bushobozi kugira ngo bamenyere gukora bene izo nkuru.”

Iki cyiciro cy’abanyamakuru bahuguwe ku gukora inkuru zicukumbuye kije gikurikira ikindi cyiciro na cyo cyahuguwe umwaka ushize, ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum), umuryango Thomson Foundation na Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Icyo gihe abanyamakuru 15 bize uko barushaho gutegura neza inkuru zicukumbuye, batanu bahabwa inkunga ya Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu, abandi icumi bagenerwa ibihumbi 600 Frw buri muntu, nk’uburyo buzabafasha mu gutunganya inkuru zicukumbuye batanzemo ibitekerezo, no gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Abanyamakuru bahuguwe ku gukora inkuru zicukumbuye na bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto y'urwibutso
Abanyamakuru bahuguwe ku gukora inkuru zicukumbuye na bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka