Ubumenyi ku kurya imboga n’imbuto buracyari hasi mu Rwanda - Ubushakashatsi

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango wa HortInvest uterwa inkunga na SNV, bwagaragaje ko imyumvire y’Abanyarwanda mu kurya imboga n’imbuto ikiri hasi.

HortInvest mu gihe cy’amezi atandatu ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bakoze ubukangurambaga bushishikariza abatuye mu turere twa Muhanga, Ngororero, Nyabihu, Karongi, Rutsiro na Rubavu, aho basanze kwitabira kurya imboga n’imbuto bititabwaho, kuko abaturage muri utwo turere baryaga imboga n’imbuto bari kuri 5%, ariko nyuma y’amezi atandatu hakorwa ubukangurambaga bari bageze kuri 20%.

Ahimanishyize Janvier, umuyobozi wungirije muri HortInves, avuga ko Abanyarwanda bafite imitekerereze idashyira imbere kurya imboga n’imbuto, kuko benshi bumva ko abantu bakuru bagomba kurya ibiryo byumutse, naho abagabo benshi bazi ko imboga n’imbuto ari iby’abana.

Agira ati “N’ubwo hari imiryango ihinga imbuto n’imboga ikazitegura mu mafunguro, benshi ntibagira ubushake bwo kujya ku bihaha byashize, kuko bumva ko baba bapfushije amafaranga ubusa, abandi bakumva ko bigomba kuribwa n’abana kandi biba bikenewe.”

Ahimanishyize avuga ko izindi mbogamizi zo kutarya imboga n’imbuto babonye, ziterwa n’uko Abanyarwanda benshi bakunda guhaha ibintu bibikika, naho imbuto n’imbugo bisaba guhahwa bikaribwa bagahaha ibindi bigatuma benshi batabikunda.

Yongeraho ko ikibazo ari imihahire n’imitekerereze y’Abanyarwanda, kuko hari abadaha agaciro guhaha imboga n’imbuto kandi badashobora kurara icupa ry’inzoga, birengagije ibiribwa by’ingenzi.

Agira ati “Abantu bacuruza ibindi bintu bakoresha amafaranga menshi mu kwamamaza ibyo bakora, urugero nk’abacuruzi b’inzoga, nyamara abamamaza imboga n’imbuto ni bakeya mu gihe bifitiye akamaro ubuzima bw’abantu. Iyi myumvire ituma abantu bahaha birengagiza ibifitiye umumaro umubiri wabo.”

N’ubwo Leta isaba buri muryango kugira akarima k’igikoni, imiryango myinshi ntibiha agaciro, ibi bigatuma imwe ititabira gutera ibiti by’imbuto.

Ahimanishyize agira ati “Kera baravugaga ngo ibishyimbo ni ibiryo, ariko ibiryo byose bitariho imboga n’imbuto ni ibiryo bituzuye.”

Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, avuga ko bakomeje ubukangurambaga mu gutegura indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto, ariko bikiri urugendo, ibi akabihera ko hari n’abatabibuze ahubwo bakajya kubicuruza.

Ati “Twasanze kuba bitaribwa bidaterwa n’uko ntabyo, ikibazo n’imyumvire, kuko hari abajya kubicuruza bikabaha amafaranga menshi, kandi kuba bigurwa amafaranga menshi biterwa n’uko ababishaka ari benshi. Icyo tugomba gukora n’ukwegera abategura amafungura tukabereka ibyiza by’imboga n’imbuto, aho kubigurisha byose bakagira n’ibyo basiga mu rugo.”

Uwo muyobozi avuga ko imwe mu mbogamizi ituma imboga n’imbuto bitaribwa, ari ababyeyi batita ku miryango ahubwo bagashyira imbere gushaka amafaranga.

Agira ati “Ababyeyi benshi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bashyira imbere gushaka amafaranga. Iyo batashye bwije ntibabona umwanya wo gutegura amafunguro yuzuye, mu gihe n’abana babo badafite ubushobozi bwo kubitegura.”

Kimwe mu byo ubuyobozi bugomba gushyiramo imbaraga ni ugushishikariza ababyeyi kwita ku muryango, bawugenera umwanya kandi bagategura amafunguro yuzuye atagomba kuburaho imboga n’imbuto.

Ahimanishyize avuga ko n’ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), risaba ko biribwa inshuro eshanu, ngo bikwiye ko mu gitondo abantu bafata ifunguro ririmo imboga, saa yine bagafata urubuto, saa sita bakarya ifunguro nabwo bakarenzaho urubuto rundi, saa cyenda bagashaka urundi rubuto rutabagoye bafata, maze mu ijoro bakarya ifunguro ririmo imboga n’imbuto bakaba bujuje ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubuse nti harimo kuvuguruzanya ra? Kurya gatanu kumunsi? Amategeko y’imirire avuga ko hagati y’ifunguro n’irindi hajyamo 6hs. Ikindi imboga n’imbuto nti biribwa icyarimwe kuko bitera ibibazo mu gifu.

TURAHIMANA JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ubuse nti harimo kuvuguruzanya ra? Kurya gatanu kumunsi? Amategeko y’imirire avuga ko hagati y’ifunguro n’irindi hajyamo 6hs. Ikindi imboga n’imbuto nti biribwa icyarimwe kuko bitera ibibazo mu gifu.

TURAHIMANA JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Imbuto ntawutazirya twese tuzi akamarokazo ahubwo iyomuvuga ubushobozi ??????

Alias yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Imbuto ntawutazirya twese tuzi akamarokazo ahubwo iyomuvuga ubushobozi ??????

Alias yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka