Ubukwe Nyarwanda: Ibyiciro 10 bigoye bamwe bigatunga abandi

Mu gihe ibirori by’ubukwe mu Rwanda byagiye byaguka, bamwe mu ngaragu bemeza ko ibyiciro bisaga 10 ubukwe bw’ubu busabwa kunyuramo ari kimwe mu bituma batinda gushaka cyakora abatari bake bavuga ko byatumye babasha kurwanya ubushomeri.

Ubukwe Nyarwanda bukorwa mu byiciro bigera ku 10, byagiye byiyongera hagamijwe kujyana n’igihe tugezemo ari nako ibyo hambere bisigasirwa hirindwa guta umuco, bukaba bwatwara abashaka kurushinga agera kuri miliyoni 17 z’amanyarwanda.

Bamwe mu basore n’inkumi bo muri Kigali, bavuga ko uko uburebure bw’inzira umusore cyangwa inkumi basabwa kunyuramo ngo bitwe umugabo cyangwa umugore kandi mu buryo busobanutse, bisaba kwitegura cyane no gutegereza imyaka myinshi.

Eric Musabyimana agira ati ”njye mbona nta kigenda cy’ubukwe bw’ubu! Nawe se, cyera ubukwe bwahuzaga imiryango, ufite urubanza agafashwa, ariko ubu buri kimwe cyose ni ukukishyura!”

Yemeza ko umusore wese ujyanye n’igihe yanga kuba yakora ubukwe butujuje ibisabwa byose kugirango umuryango n’inshuti batamucishamo ijisho, bigatuma abasore benshi badashaka vuba, abakobwa bakagumirwa.

Uwera Nadine avuga ko kubera uburyo ubukwe bw’ubu busigaye buhenze kandi busigaye busaba ibyiciro byinshi mu kubutegura, benshi bahitamo kubyihorera bakaba bakwishyingira, cyangwa bakibera ingaragu burundu.

Ati “iyo ubonye ukuntu ubukwe bw’ubu buhenze, uhitamo guca mu rukiko ukisangira umugabo, cyangwa se bamwe bikabatera no kugumirwa kuko abasore benshi bahita banga gushaka, abakobwa bakagumirwa!”

Musanabera Masinzo Alice, ni umwe mu bakora umwuga wo kubyina, aho abyinira mu itorero ryitwa Amariza y’u Rwanda. Avuga ko ubukwe bw’ubu ari business nziza kandi iha akazi benshi.

Agira ati ”Kubyina ni umurimo nkunda cyane kuva nkiri umwana! kuba tubyina, tukaririmba ndetse tukavuga n’ibihozo bakatwishyura, ni ikintu kidutera umurava wo gukora cyane kandi byiza, kuko dukoze ibitabanezeza ntibakongera kuduha akazi, kandi tutabibonyemo inyungu, dushobora gucika intege, n’ababikora bakaba bake, kandi bitunze benshi.”

Maniragaba Bosco ni umwe mu bavuga amahamba, akaba avuga ko kuba bishyurwa, abifata nk’ iterambere.

“kwishyura abagira uruhare mu birori, ni ikintu nishimira nk’iterambere ku banyarwanda. kuko nka mbere hari uwavugaga amahamba nk’uku kwanjye,agahora ari umukene. Ariko ubu iyo umuntu antumiye mu birori,nshimisha ababyitabiriye,kandi nange nkabona antunga n’abanjye bose kuko kubera ukuntu ninjiza,nta n’ikindi nakora ngo ndeke ibintunze kandi bingejeje ku rwego rushimishije!.”

Dore bimwe mu byiciro bikunze kwibandwaho ku muntu ugiye gukora ubukwe kuri ubu.

1.kumurika umushinga w’ubukwe (Launch)

Uyu ni umwe mu mihango mishya y’ubukwe itari imenyerewe mu Rwanda, ariko ikorwa n’abasirimu n’abandi bifuza ko ubukwe bwabo bwazasigara mu mitwe y’inshuti n’imiryango.

Urubuga weddingwire.com bavuga ko ari igikorwa gikorwa n’ufite ubukwe, aho atumira inshuti ze, akazigezaho umushinga w’ubukwe cyangwa urubanza nk’uko Abanyarwanda babyita, akababwira uko yifuza ko ubukwe bwe bwazaba bumeze, nabo bakamugira inama bakurikije amikoro ahari, ibyo bazamufasha (intwererano)..., Aho buri wese ahava avuze icyo yishingiye kuzakora, ndetse n’igihe bumva ubukwe bwabera.

Uwo muhango nawo ubwawo, utwara amafaranga, kuko muri iyo nama baganira bafite icyo baganiriraho, cyane icyo kunywa. Utegura ubukwe ashobora kubatumira iwe, iwabo, mu kabari se, cyangwa n’ahandi hantu abona baganirira nta kibarogoye.

Umwe mu bantu baherutse gukora ubukwe vuba, agira ati ”ubundi launch iba igamije gukuramo abantu amafaranga! Nawe rero bitewe n’abo watumiye, wikoramo ukabakira. Ku muntu uciriritse wo muri Kigali, ufite akazi, byamutwara hagati y’ibihumbi Magana ane na Magana atunu (400,000frw - 500,000frw). Gusa biterwa n’amikoro umuntu afite.”

Akomeza agira ati ”hari nka launch nagiyemo umuntu akuramo miliyoni icumi (10,000,000frw). Gusa nawe ntiyari yashoye munsi y’ibihumbi Magana atanu (500,000frw). kuko urumva ko abantu nk’abo wizeyemo ubushobozi, utabakiriza ubusa.”

2. Kwerekana umugeni

Ibi na byo ni bimwe mu bitwara amafaranga, kuko abafite umushinga wo kurushinga,bafata igihe cyo kwiyereka imiryango n’inshuti,bityo bikabasaba gushaka uburyo bwo kugera aho bari (transport), n’ ibyo mwiyakiriza.

Rwibutso avuga ati ”kwerekana umugeni byo urebye ntibitwara amafaranga menshi kuko ni ugusura abantu gusa. Ariko ntibyabura kugutwara nk’ijana na mirongo itanu(150,000frw), kuko uba ukenera nka esanse (essence) cyangwa gutega imodoka bitewe n’aho baherereye akenshi haba hatandukanye. Kuko uba ujyanye n’umuntu w’agaciro ugomba no kwisukura, ukagura umwenda mushya n’ibindi.”

3. Gutera ivi

Myugariro wa Rayon Sports, Irambona Eric Gisa, atera ivi
Myugariro wa Rayon Sports, Irambona Eric Gisa, atera ivi

Uyu nawo ni umwe mu mihango mishya y’ubukwe itarahozeho. uyu ni umuhango ukorwa n’umusore wifuza kurushinga, aho atumira inshuti ze z’inkoramutima ndetse n’iz’umukunzi we, bagahurira ahantu yateguye, ariko bikaba mu ibanga ku buryo umukobwa atabimenya, kuko aba ashaka kumutungura akamwambika impeta yerekana ko yafashwe, afite uwo bazabana.

Wikipedia isobanura ko iyo mpeta, iba ari ikimenyetso cy’uko muri mu myiteguro yo kurushinga, ndetse ko ari ikimenyetso kiyama abandi abandi bifuza kumugezaho ikifuzo cyo kurwubakana. Ibi rero na byo bikaba bisaba amikoro kuko bisaba kugura impeta uri bwambike umukunzi, ururabo rwo kumuha, ibyo wakiriza abatumirwa, aho ubakirira, ndetse n’umuziki. Gusa, impeta z’uwo muhango ziratandukanye, kuko hari iza zahabu, diyama,n’ibindi. Bitewe rero n’ubushobozi ufite ndetse n’uko mwaganiriye mu kiciro cyavuzwe haruguru cyo kumurika umushinga, utegura impeta ijyanye n’amikoro yawe.

Rwibutso Anicet we avuga ko gutera ivi bikorwa kwinshi, ariko we bitamuhenze cyane, kuko we yaritereye mu birori byo gusezeranaho nk’abanyeshuri barangije kaminuza, bimusaba kugura impeta gusa.

Ariko asobanura uko abibona ku bandi, ati ”nk’umusore wo muri Kigali cyangwa undi wese ufite akazi uciriritse, ntibyabura kumutwara amafaranga ari hagati y’ibihumbi Magana atatu na Magana atanu (300,000frw - 500,000frw), utirengagije ko hari n’abakoresha miliyoni(1,000,000 frw)!”

4. Gufata irembo

Uyu ni umwe mu mihango ibanziriza ubukwe nyir’izina, kuko ari bwo imiryango ihura, ni ukuvuga uwo ku mukobwa no ku muhungu. Aha rero, ababyeyi b’umuhungu cyangwa abahagarariye umuryango w’umusore bajya iwabo w’umukobwa bitwaje ibinyobwa, bakavuga ikibagenza maze bakemererwa bagatanga inzoga mu rwego rwo guhamya ko umukobwa afashwe akazaba uw’umuhungu wabo nyuma yo gusaba no gukwa.

Ntwari pierre ati “gufata irembo ntibyabura kugutwara amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200,000frw), kuko umuntu asigaye agenda yihagazeho akajyana inzoga ihenze, ugasanga wenda icupa rimwe ry’inzoga uriguze ibihumbi mirongo itandatu (60,000frw), ukagura nk’eshatu, n’imodoka mwagiyemo ziba zikoresha essence n’ibindi.”

5. Gusaba Umugeni

Umunyamakuru Karangwa Mike mu muhango wo gusaba
Umunyamakuru Karangwa Mike mu muhango wo gusaba

Uyu muhango hambere wakorwaga ukwawo, gusa ubu ufatanywa n’uwo gukwa. Mu gusaba hagenda umuryango w’umusore urongojwe imbere na Se w’umuhungu cyangwa undi muntu wo mu muryango wabo wizeye bakajyana inzoga, bagahera mu misango, batebya baganira, kugeza ubwo bavuze ikifuzo cyabo kugeza ubwo bemerewe umugeni.

Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye, bemeza ko gukwa kuri ubu bihenze cyane mu kiciro waba urimo wese!

Umwe yagize ati”gusaba biragora ku mpande zose, yaba ku ruhande rw’umusore cyangwa urw’umukobwa. Ariko nko ku ruhande rw’umusore, hari igihe wenda ushobora gusanga nk’umukobwa ari uwo mu ngaga (bafite amafaranga menshi,mu baherwe). Urebye rero ibisabwa ku bazakwambarira, imodoka, bishobora no gutwara miliyoni enye (4,000,000frw), ariko hari n’abo bitwara miliyoni imwe bitewe n’ubushobozi bwawe.” Arongera ati”ntitwirengagize ko hari n’ibyo iwabo w’umukobwa batwakiriza ndetse n’aho batwakirira bitabura gutwara nka miliyoni (1,000,000frw)!

6. Gukwa

MC Murenzi amaze gukwa umugeni we yamwambitse impeta
MC Murenzi amaze gukwa umugeni we yamwambitse impeta

Uyu muhango, kuri ubu ukorwa umukwe mukuru asaba umukwe mukuru mugenzi we wo ku muryango w’umukobwa kubakosha, maze bakabakwera. Uyu muhango ahenshi usigaye ku izina, kuko inkwano (akenshi igizwe n’amafaranga kuri ubu) iba yaratanzwe mbere, umukobwa n’umuryango we bakaba banayifashisha bitegura ubukwe.

Hambere bamwe bakwaga inka, amasuka, n’ibindi. Hari n’aho batangaga amasaka n’uburo. Bisaba kandi inzoga z’ubwoko butandukanye, n’impano (cadeaux) z’abantu batandukanye.

Bamwe bavuga ko kuri ubu inkwano zahenze,kuko n’ubwo abantu bakwa bitewe n’uko bahagaze, ariko bitakimeze nka kera.

Umwe ati ”Gukwa kuri ubu biri hagati ya miliyoni enye n’esheshatu (4,000,000frw - 6,000,000 frw). Ariko njye nabikoreye rimwe no gusaba bintwara eshanu (5,000,000frw).

Gusa abakobwa na bo ngo bahenderwa mu mpano batanga, ibyo kwakira abatashye ubukwe, aho bakirira abashyitsi n’ibindi, ku buryo bitatwara munsi ya Miliyoni ebyiri n’igice (2,500,000frw).

7. Gusezerana byemewe n’amategeko

MC Murenzi yasezeraniye imbere y'amategeko n'umukunzi we ku mugabane wa Amerika
MC Murenzi yasezeraniye imbere y’amategeko n’umukunzi we ku mugabane wa Amerika

Uyu ni umuhango wazanywe n’ iyubahirizwa ry’amategeko mu gihugu. Aha abageni bajyana n’abaherekeza harimo ababasinyira, bakajya ahagenewe gusezeranyirizwa mu buyobozi, hashobora kuba ku murenge,ku karere cyangwa ku kagari bitewe n’uko ubuyobozi bwabigennye. Iyo bamaze gusezerana bajya kwiyakira. Ibyo rero nabyo bisaba amikoro kuko bisaba ikihabageza, n’ibyo mwiyakiriza.

Aha ho yavuze ko biterwa n’uko washatse kubigenza, kuko ntibisaba gutumira abantu benshi, ngo kuko utumira abo ubasha kwakira. Ati ”hari abo bitwara nka miliyoni imwe (1,000,000 frw) bitewe n’imyenda wambaye, abantu wakiriye ndetse na transport. Gusa hari n’abo bitwara n’ibihumbi Magana atatu (300,000frw) .”

8. Gusezerana imbere y’Imana

Ibi na byo bisaba amikoro kuko bisaba uburyo bwo kugeza abageni n’ababaherekeje aho basezeranira, yaba mu rusengero, mu kiriziya,mu musigiti n’ahandi. Hari igihe kandi bisaba kuba wakodesheje ugusezeranya, wishyuye isaha yo gusezeraniraho,korari izakuririmbira n’ibindi.

Ni umuhango wazanye n’umwaduko w’amadini n’insengero mu Rwanda. Ni umwe mu mihango idatwara ubushobozi bwinshi, kuko ahenshi gusezerana nta mafaranga yabyo asabwa cyangwa bagasaba udufaranga duke.

Abantu b’ingeri zitandukanye bemeza ko gusezerana imbere y’Imana, bihendutse ugereranyije n’ibindi, gusa, bahendwa n’ibyambarwa.

Bertrand Nkurunziza ati ”biriya byo njye byantwaye nka miliyoni ebyiri (2,000,000frw), ariko hari abo nabonye bitwara nk’umunani (8,000,000frw).

Uwitwa Ange Mutesi ati “Njye byantwaye miliyoni zirindwi (7,000,000frw), kuko nagombaga gukodesha imyenda yanjye n’abamperekeje bose, gukodesha umubyeyi wa batisimu dufitingana (tuberanye), transport, umupadiri unsezeranyiriza aho nifuza kandi ku gihe nshakiye, n’utundi duke ntapfa kwibuka nonaha. Gusa ni uko ari njye wabishatse, ubundi biroroshye ugereranyije n’ibindi.”

9. Gushyingira (Kwiyakira)

Aha ubukwe buba buri kugana ku musozo, kuko abageni baba baramaze gushyingirwa haba mu mategeko, mu rusengero ndetse n’ababyeyi barabyemeye. Muri uyu muhango niho havugirwa amagambo agaragaza ko umuryango w’umukobwa waje uhekeye uw’umuhungu. Uyu muhango nawo usa nko kwizihiza ibirori kuko mu by’ukuri, ibyinshi mu bivugwa mo biba bihabanye n’ibyabaye.

Aha twatanga urugero rw’uburyo umukwe mukuru w’umuryango w’umukobwa avuga ko nyuma y’igihe basabwe umugeni (nyamara akenshi byabaye muri icyo gitondo) babahekeye umugeni mu rugo rw’umusore (nyamara aba ari muri salle yakodeshejwe).

Ibi kandi bivugwa ko ari bimwe mu bihenda cyane, ku ruhande rw’umuhungu, n’ubwo no ku mukobwa hari ibyo asabwa.

Ange Mutesi agira ati ”ibi njye mbona bihenda umusore cyane, kuko kuri njye byantwaye aya transport ku bamperekeje bo mu muryango, kuko njye n’abanyambariye ari umugabo wange waje kudutwara. Byantwaye nka Magana ane (400,000 frw). Ubundi ibindi byakozwe n’umusore, nko gukodesha sale, ibyo kwiyakiriza, abaririmbyi n’ibindi.”

Bertrand we,ati ”ibi byo Biragora kuko ntibyabuze gkuntwara ari hagati ya miliyoni ebyiri n’igice n’e enye (2,500,000Frw - 4,000,000frw).”

10. Gutwikurura

Heaven Bukuru wo mu itsinda The Worshipers n'umukunzi we Annet batwikururwa
Heaven Bukuru wo mu itsinda The Worshipers n’umukunzi we Annet batwikururwa

Uyu ni umwe mu mihango ya mbere mu bukwe Nyarwanda. Ukorwa mu rwego rwo guha uburenganzira umugeni bwo kujya ahabona agatangira gukora imirimo. Abakuru bavuga ko ”Umugeni yatinyaga, akihisha ntagaragare, kugera igihe bamubwira ko hari umurimo wo gukora. Kera iyo umugeni yabaga ataratwikururwa ntiyagaragaraga byeruye.”

Aha benshi bagaragaza ko gutwikurura bihenda iwabo w’umukobwa, kuko basabwa byinshi mu biribwa ,kandi kubera ko kuri ubu baba bashaka kugaragara neza.
Kabayiza, umwe mu babyeyi waganiriye na kigali today aragira ati ”ibintu byo gutwikurura si none bihenze gusa, kuko na cyera n’ubwo watwikururaga umukobwa wawe uko wifite, wakoraga iyo bwabaga, ukirinda ko kwa bamwana bagucishamo ijisho. Ubwo rero urumva ko bitabura kugutwara amafaranga atari make, kuko nk’uwo nashyingiye ejobundi, sinabuze miliyoni (1,000,000frw) ahagendera!”

Ibyo byose bijyana no kwifotoza, kimwe mu bitoroheye abakora iminsi mikuru muri iyi minsi, kuko n’ufotora yishyurwa Atari munsi ya Magana atatu (300,000frw) Umusangiza w’amagambo (M.C) abakwe bakuru, abambarira abageni, abakira n’abayobora abatashye ubukwe, imitako n’imiteguro y’ahabereye ubukwe, utibagiwe imyambaro y’abafite imirimo muri ubwo bukwe bose byose bishobora gutwara amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

Muri iyi minsi kubera gushaka kwiyorohereza ibisabwa, benshi bahitamo gukorera rimwe iyi mihango yo gusaba, gukwa, gusezerana imbere y’amategeko n’Imana, gushyingira no gutwikurura umunsi umwe cyangwa ibiri, bityo bikaborohereza bimwe mu bikenerwa nko gukodesha icyumba cy’ubukwe no kwiyakira.

Tugendeye ku igereranya twakorewe n’abo twaganiriye, ubukwe mu Rwanda bushobora gutwara ababiri agera kuri miliyoni cumi na zirindwi (17,000,000 Frw). Cyakora aya mafaranga ashobora kwiyongera cyangwa se akagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Nibyo bisaba inzira ndenze gusa ni uko byitwa ubukwe so rero uteganya ubukwe nyarwanda nk’umwe mumisango ikomeze kandi yuje umuco tugomba kuyikurikiza ahubwo hakabaho koroherezwa kuruhande rw’inkwano ,,,nshoje mbasabe kuzadusobanurira amwe my magambo akoreshwa my bukwe nyarwanda ex urukiryi ,zitetse umwumanyi,....

Albert NIYONZIMA yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

Ndabashimiye kubw’iyi ngingo ijynye n’ubukwe, benshi babigarutseho ariko nanjye ndashimangira ko gukoresha menshi mubukwe atariko kugira ubukwe bwiza cg ngo bibe impamvu yo kuzagira urugo rwiza. Urukundo nyakuri nirwo rwubakirwa ho urugo rugakomera .hari ingero nyinshi dufite z’abakoresheje menshi yemwe , ariko ababutashye bose siko batashye babushima!hadaciye kabiri, bati gatanya iracyenewe! Nyamara babandi bakoze ibiciriritse bararambanye; imana yabahaye umugisha babona urubyaro , baguwe neza murugo iwabo. Kubwibyo nagira inama abasore n’inkumi bagenzi banjye kwemera uko umuntu ari agakora ibihwanye n’ubushobozi afite kuko nyuma y’ubukwe ubuzima burakomeza. Biranashoboka ko n’ubuciriritse bitakunda, muge mumurenge ibindi ubundi! Ahar’urukundo byose birashoboka. Reka nibwirire ababyeyi bamwe n’abamwe abona umukobwa we yabonye umukunzi, barangiza bakajya mubiciro by’inkwano nk’aho ari itungo bacira yemwe hakaba n’igihe bananiranwe mu biciro by’inkwano bikarangira budatashye!uko ni ugutesha agaciro bashiki bacu. Murakoze murakarama.

Isaac yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Gukoresha menshi siko kubaka cyane ko utanashimisha abantu bose kimwe rero umuntu wese yakora ubukwe ku mikoro ye!

Ukobizaba yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

N, abadafite amafr menshi barubaka rugakomera abakoresheje izo Millions zose rugasenyuka rutamaze kabiri...
So hubaka umutima ,Urukundo nyarwo rukaba ifatizo.

Abashatse mwese mbifurije urugo rehire..

Djo yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Mubyukuri Urugo nirwiza peee. Ariko gutakaza akayabo nkako? Ubuzima bukomeza nyuma.bamwe mumadeni.nugukora ibingana nubushobozibwawe. Udasesaguye.urukundo rugashyirwambere.murirwo harimo kwihangana, kubabarira.etc urugorwiza.

Hn.Joel. yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Ndabashimiye kuriyi nyandiko, harimo byinshi ntarinzi kandi nanjye nteganya ubukwe muminsi irimbere!. Dukeneye ibinyamakuru byandika ibifite umumaro nkibi. Nkuko benshi babikomojeho icyambere nurukundo no kwibuka ko nyuma yubukwe urugo rukenera ibirutunga, birababaje gusigara wishyura ideni ry’ubukwe nyuma ya divorce.

Paul yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

Ahaaa ko numva bigoye Ubwo abakene byagenda gute? njye narongoyoye kera hashize imyaka cumi n’umwe (11) gusa ntabwo byampenze.

Ndagijimana Jules yanditse ku itariki ya: 8-09-2019  →  Musubize

Ahaaa ko numva bigoye Ubwo abakene byagenda gute? njye narongoyoye kera hashize imyaka cumi n’umwe (11) gusa ntabwo byampenze.

Ndagijimana Jules yanditse ku itariki ya: 8-09-2019  →  Musubize

wibagiwe indi mihango kandi nayo itwara amafaranga
urugero:
1. bucyeye ujyana kwerekana umukobwa iwanyu
2. guca mw’irembo,

mugwiza yanditse ku itariki ya: 31-05-2019  →  Musubize

Urubyiruko rujye rubitekerezaho, hakorwe iby’ibanze.

Eric Rutsindintwarane yanditse ku itariki ya: 30-05-2019  →  Musubize

Vuga ngo nyuma y’ibyo byose nyuma y’amezi 3 divorse igateramo.

Kabano yanditse ku itariki ya: 30-05-2019  →  Musubize

Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

gatare yanditse ku itariki ya: 29-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka