Ubukerarugendo 2022: Ibyamamare binyuranye byasuye u Rwanda

U Rwanda ni kimwe mu bihugu mu ruhando rw’Isi bikungahaye ku byiza nyaburanga bikururira ba mukerarugendo kurusura, dore ko kandi ruri mu bihugu bifite ikirere cyiza cy’imberabyombi, bivuze ko ubukonje n’ubushyuhe biringaniye, ibyo bigatuma abasura u Rwanda bahishimira, uyu mwaka ibyamamare binyuranye bikaba byarahigereye.

Bamwe mu byamamare byitabiriye umuhango wo kwita izina abana 20 b'ingagi
Bamwe mu byamamare byitabiriye umuhango wo kwita izina abana 20 b’ingagi

Kigali Today yabakusanyirije amakuru y’ibyaranze uyu mwaka wa 2022, ahakozwe ibikorwa binyuranye mu bukerarugendo birimo umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi baba bavutse, ukwagura Pariki y’Ibirunga, kwakira inama ya CHOGM n’ibindi.

Ingagi ziri muri bimwe mu butunzi bukomeye bw’u Rwanda, dore ko buri mwaka habaho umuhango wo kwita izina abana b’ingagi baba bavutse, umuhango witabirwa n’ibyamamare binyuranye hirya no hino ku Isi.

Umwaka wa 2022, usigiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ingagi nshya 20, ziswe amazina na bamwe mu byamamare ku Isi barimo n’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Charles, aho kugeza ubu yafashe izina ry’Ubwami asimbuye Umwamikazi Elisabeth ll, watanze muri uyu mwaka.

Uwo muhango wo kwita izina 2022, wari ufitiwe amatsiko na benshi, dore ko wari umaze imyaka ibiri ukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bitewe n’icyorezi cya COVID-19 cyari cyugarije Isi.

Muri uwo muhango wabereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga tariki 02 Nzeri 2022, witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame uyoborwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngerente.

Abana 20 bavuka mu miryango 12 y’ingagi ari yo Noheli , Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba , Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro n’uwa Hirwa.

Igikomangoma Charles wari uherutse gusura u Rwanda mu nama ya CHOGM, ntabwo yashoboye kwitabira umuhango wo kwita izina imbonankubone, aho yifashishije ikoranabuhanga yita umwana w’ingagi Ubwuzuzanye (Harmony).

Mu bindi byamamare byise amazina abana b’ingagi, harimo icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba uvuka muri Côte d’Ivoire, wise umwana w’ingagi Ishami (Offspring), naho Umusifuzikazi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, Salima Mukansanga, yita umwana w’ingagi Kwibohora (Liberation), mu gihe Umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Louise Mushikiwabo, umwana w’ingagi yamwise Turikumwe (On est ensemble).

Didier Drogba, mu bise izina abana b'ingagi
Didier Drogba, mu bise izina abana b’ingagi

Andi mazina yiswe abana b’ingagi harimo, Imararungu (Cheerful), Igicumbi (Sanctuary), Indangagaciro (Values), Ubwitange (Sacrifice), Ntare (Lion), Mugangamwiza (Good Doctor), Baho (Live), Nyirindekwe (Protector), Ruragendwa ( Hospitable), Ihuriro, Imbaduko (Vivacity), Indatezuka (Resilient), Impanda (Trumpet), Kwisanga (Feel at home), Ikuzo (Admirable), Kwanda (Expand), Ubusugire (Integrity).

Mu guteza imbere Pariki y’Igihugu y’ibirunga, muri Mata 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko u Rwanda rwatangiye umushinga wo kwagura iyo Pariki, aho witezweho gutwara miliyoni 255$, zingana na Miliyari zikabakaba 260Frw, mu rwego rwo gufasha ingagi kubaho zisanzuye.

RDB yavuze ko iki gikorwa kizagirira akamaro urusobe rw’ibinyabuzima byo muri pariki kikanazamura imibereho y’abaturage bakikije pariki, binafashe abayisura kurushaho kuryoherwa n’ibyiza biyirimo.

Ni umushinga uzatuma pariki yiyongeraho 23%, aho ubuso bwayo bugiye kwiyongeraho hegitari 3740, bikazagabanya ku kigero cya 80% by’ibibazo abaturage bagiranaga n’inyamaswa zo muri pariki birimo kubonera, no kuba abaturage basagararira ingagi.

RDB yemeza ko uwo mushinga wo kongera ubuso bwa Pariki y’igihugu y’Ibirunga, uzongera asaga 20% ku mafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo bwo gusura ingagi.

Ni umushinga uzakorwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere cyatangiye mu 2018, icya kabiri kikazakorwa mu ngengo y’imari ya 2022/2023, ibindi bikazakorwa nyuma yaho, uwo mushinga ukazakorwa mu myaka 15.

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi
Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi

Ubutaka bugiye kwagurirwaho Pariki y’ibirunga, busanzwe ari ubw’abaturage babarizwa mu ngo 3600, aho bazimurwa babanje guhabwa ingurane, ziyongeraho inzu z’ubuntu bazatuzwamo mu mudugudu w’icyitegererezo uteganywa kubakwa, ndetse bakazanafashwa gutegura imishinga bazaterwamo inkunga.

U Rwanda Rwakiriye ibyamamare binyuranye na CHOGM

Mu bindi bikorwa bikomeye byaranze umwaka wa 2022, ni Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM) u Rwanda rwakiriye muri Kanama 2022, aho abenshi mu bayitabiriye bagiye baboneraho n’umwanya wo gutemberezwa berekwa ibyiza nyaburanga birimo n’inyamaswa muri Pariki zinyuranye.

Iyo nama ya CHOGM, yitabiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wageze mu Rwanda tariki 23 Kamena 2022, nyuma y’imyaka itanu yari amaze atagera mu Rwanda, aho yari ahaherutse mu 2017, ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rya Parezida Paul Kagame ubwo yari amaze gutorwa.

Parezida Museveni yaje mu Rwanda, nyuma y’uko ku itariki ya 14 Werurwe 2022, umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yagarutse mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri, yakirwa na Perezida Kagame bagirana n’ibiganiro byari bigamije gukemura ibibazo byari mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Muri uyu mwaka kandi, ibyamamare birimo abakinnyi batatu b’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), aribo Kehrer Thilo na Julian Draxler Paris Germain, bageze mu Rwanda muri Gicurasi 2022, bishimira gusura ibyiza bigize u Rwanda birimo na Pariki y’igihugu y’Ibirunga.

Muri 2022, Ellen DeGeneres na Portia de Rossi, ni bamwe mu byamamare byasuye u Rwanda, bakirwa na Perezida Paul Kagame tariki 06 Kamena 2022, muri Village Urugwiro.

Abitabiriye CHOGM baboneyeho no gusura ibyiza by'u Rwanda
Abitabiriye CHOGM baboneyeho no gusura ibyiza by’u Rwanda

Ni nyuma yo gufungura ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi, umuhango wabaye ku itariki 07 Kamena 2022, icyo kigo kikaba kizwi ku izina rya Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, giherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro icyo kigo cy’Ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko Ingagi zo mu misozi miremire, wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari uhagarariye Perezida Kagame.

Muri Kanama 2022, Icyamamare Lewis Hamilton ukomoka mu Bwongereza uzwi cyane mu mukino wo gusiganwa atwara imodoka nto (Formula 1), yasuye u Rwanda, asura n’ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu rwego rw’urugendo yakoreraga muri Afurika.

Nyuma y’iminsi ine yamaze mu Rwanda, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje imbamutima ze ku Rwanda, avuga ko yagiriyemo ibihe byiza, yemeza ko u Rwanda ari Igihugu kizamuhora ku mutima kandi ko atazigera acyibagirwa mu buzima bwe.

Ibindi byamamare byasuye u Rwanda muri 2022, harimo Parlour na Pires bahoze mu ikipe ya Arsenal ubwo yarangizaga umwaka w’imikino 2004, mu gihe yatozwaga na Arsene Wenger.

Abo bombi bari mu Rwanda kuva ku itariki 28 Gashyantare 2022, mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal, mu guteza imbere u Rwanda nk’ahantu h’ubukerarugendo.

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure yeretswe bimwe mu biranga ubukerarugendo bw'u Rwanda
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure yeretswe bimwe mu biranga ubukerarugendo bw’u Rwanda

Undi wishimiye ibyiza nyaburanga yasanze i Musanze, ni Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure, wasuye Pariki y’ibirunga tariki 15 Kanama 2022, atangaza ko hari byinshi abashoramari bo mu gihugu cye biteguye kuza kwigira no kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda, mu rwego rw’ubukerarugendo bukorerwa mu Karere ka Musanze.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu ngendo nyobokamana

Ikindi cyaranze uyu mwaka mu bukerarugendo, ni urugendo nyobokamana rukorerwa i Kibeho cyane cyane ku itariki ya 15 Kanama, bazirikana ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, aho muri uyu mwaka wa 2022, abakoze urwo rugendo bemeje ko biboneye igitangaza cyabereye muri urwo rugendo.

Mu bitabiriye isengesho ryo ku wa 15 Kanama 2022, hari abavuze ko babonye igitangaza mu Izuba, aho umunsi wose hari hiriwe ikibunda, ariko mu mpera z’igitambo cya Misa, bemeza ko babonye izuba ritamurutse, rimeze nk’ukwezi ariko gutanga umucyo nk’uw’izuba.

Liberata Uwanyirinka w’i Gatsibo, wari uhaje ku nshuro ya mbere, yagize ati “Abantu bajyaga bavuga ibitangaza babonera i Kibeho, nanjye nakibonye. Mu kuduha umugisha wo gusoza igitambo cya Misa, izuba riritamuye ukagira ngo ni irya saa sita, nabanje kubona Hostiya mu ibara ry’ubururu, mbona n’ibishura by’umubyeyi Bikira Mariya.”

Uwitwa Musabyemariya na we ati “Njye nabanje kubona Bikira Mariya mu Izuba, hanyuma mu gusoza mbona Yezu.”

Mu bukerarugendo nyobokamana mu Rwanda kandi, muri Mutarama 2022, Kiliziya Gatolika ku bufatanye n’Akarere ka Ruhango batangaje umushinga wo kubaka ahazwi nko kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango, ibijyanye n’ubukerarugendo buhakorerwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, muri Mutarama 2022, yatangaje ko mu rwego rwo gufasha abaza gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe, hari imishinga ibiri igiye gushyirwa mu bikorwa, irimo kubaka aho abantu basengera no kubaka aho barara n’ahafatirwa amafunguro.

Kibeho na yo yarasuwe cyane
Kibeho na yo yarasuwe cyane

Mayor Habarurema yavuze ko ku ikubitiro, hagiye gutangira icyiciro cya mbere cyo kubaka urugo rukikije aho abantu basengera, mu rwego rwo gukomeza kuhabungabungira umutekano, avuga ko bizatwara asaga miliyoni 150 FRW, yemeza kandi ko ayo mafaranga yamaze kuboneka.

Ikoranabuhanga mu bukerarugendo bw’u Rwanda

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2022 kandi, mu Rwanda hatangijwe uburyo budasanzwe bwo gutembereza ba mukerarugendo binyuze mu Kigo “Royal Balloon Rwanda”, ku bufatanye na RDB na Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Icyo kigo cyatangije uko gufasha ba mukerarugendo kwitegereza ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera bari mu kirere, mu mipira itwarwa n’umwuka ushyushye izwi nka “Hot Air Balloon”.

Ni igikorwa cyitezweho gukurura ba mukerarugendo, no kongera igihe bamara mu gihugu. Ubu buryo bukaba butangijwe bwa mbere mu Rwanda muri uyu mwaka.

Royal Balloon Rwanda izaba ikoresha imipira ibasha kureremba mu kirere, ishobora kugendamo hagati y’abantu bane kugeza kuri batandatu. Izi ‘balloons’ zishobora kuzamuka mu kirere ku butumburuke buri hagati ya metero ijana na metero 1000, ni ukuvuga kilometero imwe hejuru ya pariki.

Mu bijyanye n’ubugenge, umwuka ushyushye ujya hejuru y’ukonje, ari na yo mpamvu iyi mipira ibasha kuzamuka.

Ubu buryo bufasha ba mukerarugendo kurushaho kuryoherwa n’ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibonekamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afuruka (Big Five), arizo Inzovu, Inkura, Intare, Ingwe n’Imbogo.

Umuyobozi wa Royal Balloon Rwanda, Atilla Turkmen, yavuze ko bashimishijwe no gufatanya na Akagera Management Company, mu gutangiza iki gikorwa kizajya gifasha benshi basura Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Ni mu gihe Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ladis Ndahiriwe, yashimangiye ko ubu buryo bushya buzafasha abasura pariki kuryoherwa n’imirambi iyigize, bikongera amafaranga Pariki yinjiza.

Uyu mushinga utangijwe mu gihe urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, rurimo kuzahuka, nyuma yo kugirwaho ingaruka zikomeye na COVID-19, yahagaritse ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ingagi mu bisurwa cyane mu Rwanda
Ingagi mu bisurwa cyane mu Rwanda

Royal Balloon Rwanda ni ishami ry’ubukerarugendo rimaze imyaka irenga 30 rikorera muri urwo rwego.

Ni ikigo gifite amahoteli muri Turukiya, kikanagira ibikorwa nk’ibi bifasha ba mukerarugendo muri pariki zo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Ikindi gikorwa cy’ubukerarugendo cyaranze uyu mwaka, n’uko ubwo ku itariki ya 30 Ugushyingo 2022 hasozwaga inama ihuza abakora mu bukerarugendo ku Isi 2022 (World Travel and Tourism Council - WTTC), hemejwe ko u Rwanda ruzakira iyi nama mpuzamahanga izaba muri 2023.

Ni ibyemejwe ubwo hasozwaga inama y’uyu mwaka, yabereye i Riyadh muri Arabiya Sawudite, kuva ku ya 28-30 Ugushyingo 2022.

Inama ngarukamwaka ya WTTC, ihuriza hamwe abayobozi ba za Guverinoma zitandukanye ndetse n’abo mu bigo bikomeye mu Isi, birimo iby’ubwikorezi, iby’ubucuruzi bisanzwe bigira uruhare runini mu rwego rw’ubukerarugendo.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yashimye kuba haratoranyijwe u Rwanda kuzakira inama ya WTTC.

Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, biradushimishije cyane kandi twishimiye kuba twaratoranijwe kuzakira inama mpuzamahanga ya WTTC 2023 i Kigali umwaka utaha, turi Igihugu gifite umutekano, gitera imbere kandi gifunguye imiryango ku bucuruzi.”

Yakomeje ati “Muri Afurika, u Rwanda ni icyerekezo mu bukerarugendo burambye, twishimiye kubaha ikaze mu nama mpuzamahanga mu by’ingendo n’ubukerarugendo i Kigali mu 2023”.

RDB igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2022, yinjije miliyoni 11 z’Amadorali ya Amerika, mu gihe mu myaka yawubanjirije ya 2021 na 2020 hinjije miliyoni esheshatu na miliyoni 5.9 z’Amadorali ya Amerika.

Ubushakashatsi bwa WTTC, bugaragaza ko ubukerarugendo bwagize uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu, binyuze mu kuzamura umusaruro mbumbe (GDP) ndetse no guhanga imirimo.

Binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau (RCB), u Rwanda rumaze kwakira inama zikomeye bishingiye ku kuba rufite umutekano wishimirwa n’amahanga, ibyiza nyaburanga, inyubako zigezweho zakira inama, amahoteli agezweho n’ibindi.

Icyorezo cya COVID-19 mu bukerarugendo bukorerwa mu Rwanda

Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gitanze agahenge, Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) yatangaje ko yasubukuye ingendo zijya i Dubai.

Ni Itanganzo RwandAir yasohoye ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, riragira riti “Guhera tariki 20 Mutarama 2022, RwandAir izasubukura ingendo zijyana abantu i Dubai baturutse i Kigali, Entebbe, Douala, Bujumbura, Accra na Lusaka”.

Ubu buryo bufasha ba mukerarugendo kwirebera ibyiza nyaburanga bari mu kirere
Ubu buryo bufasha ba mukerarugendo kwirebera ibyiza nyaburanga bari mu kirere

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Serivisi z’ingendo mu bindi byerekezo dutwaramo abagana i Dubai, zo ziracyasubitse kugeza igihe hazagira ikindi gitangazwa”.

RwandAir yari iheruka gusubika ingendo zose ziva n’izerekeza i Dubai tariki 27 Ukuboza 2021, kubera ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Covid-19 mu bice bitandukanye by’Isi, bitewe n’ubwoko bushya bwiswe Omicron.

Andi makuru yaranze uyu mwaka mu bukerarugendo, ni aya RDB, aho ku wa Kane tariki 06 Mutarama 2022 yatangaje ko yahannye amahoteli, resitora n’ahandi hantu 18 hakira abantu, kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

RDB yaboneyeho kongera kwibutsa ibigo by’ubukerarugendo n’ibindi byakira abantu, ko bigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, kuko ibigo cyangwa abakiriya batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda bishobora kubaviramo ibihano.

Bishimiye kwitabira umuhango wo kwita izina
Bishimiye kwitabira umuhango wo kwita izina
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka