Ubukene ngo butuma batubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi batangaza ko ubukene ari bwo bubatera kutubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa ngo bongere isuku yo mu ngo.
Mukandayisenga Gorethe tariki ya 15/11/2015 yatangaje ko ibibazo by’ubukene mu miryango ari byo asanga bituma batubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa kugira ngo isuku ubuyobozi babasaba igerweho ku kigero gishimishije.

Kubaka ubwiherero avuga ko bisaba ubushobozi burimo amafaranga ndetse n’isakaro kandi akenshi usangana nta mafaranga babona yo kubwubaka.
Gusa avuga ko mu bushobozi buke bafite babasha kubumba amatafari bakubaka ubwiherero buto babashije bakabugiramo aho ngaho budasakaye ndetse budakinze.
Ati “ Twebwe tuba dufite ubukene ntitwabona amategura cyangwa amabati yo gusakara ubwiherero kandi tudafite n’ikidutunga.”
Gatabazi Edouard avuga ko yari yagerageje kubaka ubwiherero ariko akabura ubushobozi bwo kugura urugi agahitamo kuba akingishije ibiti kugirango ugiyemo kwiherera bimukingirize ntihagire umubona.

Nawe yemeza ko amikoro make ari yo atuma batagera ku isuku yo mu ngo kubera ubwiherero usanga butujuje ibisabwa ndetse ntibunapfundikirwe ugasanga isazi zirirwa zituma zigatera indwara.
Kutagira ubwiherero buhagije nawe yemera ko bikurura umwanda ndetse ubatera indwara zirimo inzoka zo munda impiswi ku bana ndetse ugasanga mu rugo nta suku harangwa kubera ubwo bwiherero budakinze ndetse butuzuye.
Ikibazo cyo kutubaka ubwiherero biturutse ku bukene bw’abaturage byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi aho avuga ko abaturage benshi badafite ubwiherero bwujuje ibisabwa usanga ari ababarirwa mu cyiciro cy’abatishoboye nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre abitangaza.

Ikibazo cy’umwanda uturuka kutagira ubwiherero umuyobozi w’Akarere avuga ko bari bagerageje gukora ubukangurambaga mu baturage abenshi bari barabwubatse nubwo wabonaga butameze nk’uko bifuzaga uko bugomba kumera.
Ati “Iyo urebye abenshi bafite aho bikinga si nka mbere wasangaga umuturage abaho ntabwo afite.”
Ingamba ubuyobozi bwafashe bwo kwigisha abaturage zirimo no kureba igihe abaturage bejeje imyaka nta kibazo cy’inzara n’ubukene bafite bagakomeza kubakangurira kubaka ubwiherero.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|