Ubukangurambaga ku buringanire bugiye guhera ku rwego rw’umudugudu
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, biyemeje gusura abagore mu midugudu muri gahunda zirebana n’imibereho y’ingo.

Inzego zishamikiye kuri iyo Minisiteri, abikorera ndetse n’imiryango itagengwa na Leta, bakoranye inama kuri uyu wa kane igamije gusuzuma uruhare buri wese azagira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF), Mme Jacqueline Kamanzi avuga ko iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rizagerwaho ari uko basanze abaturage mu midugudu, bakabumvisha akamaro kabyo.
Yagize ati ”Ni ubukangurambaga buzafasha abantu kwitabira gahunda z’igihugu bakazigira izabo kandi bakazumva neza, turateganya kugera ku rwego rw’umudugudu”.
“Abagore bose batuye mu mudugudu hamwe n’abayobozi, bakwiye kwicarana bakagira ibyo biyemeza. Turashaka ko ari umugore cyangwa umugabo, buri muntu agomba gutanga umusanzu we”.
Mme Kamanzi avuga ko mu bibazo by’ingutu bizajyana inzego zihagarariye abagore mu midugudu, harimo ibibazo by’abangavu baterwa inda, isuku nke, ihohoterwa ndetse n’uburyo abagore bashyira hamwe kugira ngo biteze imbere.

CNF ivuga ko abagore ari bo benshi bagaragara mu mirimo y’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibibukomokaho, ikaba ishaka ko byakongererwa agaciro.
Ku rundi ruhande, inzego zirimo Umuryango ukangurira abagabo gufatanya n’abagore(RWAMREC), zivuga ko n’ubwo abagore n’abagabo bahawe amahirwe angana, abenshi iyo bageze mu miryango bagira amakimbirane.
Umukozi wa RWAMREC witwa Mico Patrick agira ati ” Amafaranga yahawe umugore abyara amakimbirane, kubera ko umugabo atayagiraho uburenganzira busesuye ”.
“Nubwo amategeko avuga ko umugabo n’umugore bafatira ibyemezo hamwe, nta ngamba ziriho zo gukoresha wa musaruro ku buryo bungana”.
Iyo ngo ni yo mpamvu itumye habaho ubwo bukangurambaga buzagera mu midugudu, bugamije gucengeza ihame ry’uburinganire mu ngo ndetse n’uruhare rwa buri wese mu iterambere ry’umuryango, aho kugira ngo ingo zihere mu makimbirane.
Inzego zishinzwe abagore zifashe umwanzuro wo kubasanga mu midugudu, nyuma y’ibyumweru bibiri, inzego zishinzwe urubyiruko nazo zifashe icyemezo nk’icyo, bitewe n’ibibazo by’imibereho mibi ivugwa muri imwe mu miryango.
Ohereza igitekerezo
|