Ubukangurambaga ‘Girls Get Equal’ buzasiga abakobwa benshi mu nzego zifata ibyemezo - Plan International

Umuryango ‘Plan International’, uharanira uburenganzira bw’umwana, ku bufatanye na Imbuto Foundation, ugiye gutangiza ubukangurambaga wise ‘Girls Get Equal’ bugamije guha uruvugiro umwana w’umukobwa mu rwego rwo kumwongeramo imbaraga no kwishyira akizana mu kubara inkuru y’ibyiza by’uburinganire hagati y’umuhungu n’umukobwa.

William R. Mutero, Umuyobozi w'Agateganyo wa Plan International Rwanda
William R. Mutero, Umuyobozi w’Agateganyo wa Plan International Rwanda

Ubwo bukangurambaga buzatangirizwa mu Karere ka Musanze mu cyumweru gitaha, mu muhango umuryango Imbuto Foundation uzanahemberamo abana b’abakobwa batsinze neza bakaza mu myanya ya mbere mu gihugu.

Mu ntego zabwo uko ari eshatu zirimo kubatoza kwigiramo imbaraga (power), ubwisanzure (freedom) ndetse no kubara inkuru (story telling), ubukangurambaga ‘Girls Get Equal’ buri mu mushinga mugari w’Umuryango Plan International uzakorerwa mu bihugu 77 ukoreramo mu bikorwa by’ubuzima n’uburezi.

Mu Rwanda, ubu bukangurambaga buzamara imyaka itatu bukazatwara Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 500 azakoreshwa mu biganiro mu muryango nyarwanda, ku mvugo n’ibikorwa bipfobya uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.

William R. Mutero, Umuyobozi w’Agateganyo wa Plan International Rwanda, agira ati “Intego nyamukuru ni uko haba ibiganiro kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu kugira ngo ibyemezo bifatwa ntibigaheze abana b’abakobwa.”

Akomeza agira ati “Ni ngombwa gutambuka batishisha imyitwarire ibaheza muri basaza babo, bakabara inkuru zivuga ibyiza byo gufatwa kimwe na basaza babo kugira ngo bahindure imyumvire umuryango nyarwanda ufite ku mugore.”

Mu gihe umugore akunze kugaragara nk’igicuruzwa mu bikorwa byamamaza, ubu bukangurambaga ngo buzanifashisha kandi bunakangurire itangazamakuru n’ibigo byamamaza guhindura imyitwarire bakavuga inkuru zihesha agaciro umugore.

Mu rwego rwo kuremamo umwana w’umukobwa icyizere n’imbaraga, ubwo bukangurambaga kandi, ngo buzifashisha abavuga rikumvwa n’abafite imyanya mu nzego zifata ibyemezo guha umwanya n’amahirwe umwana w’umukobwa kugira ngo agire uruhare mu byemezo bikora ku buzima bwe.

Ni mu gihe kandi ubu bukangurambaga ngo buzafasha urubyiriko rw’abana b’abakobwa gutembera, kubaho no kuvuga ntakwikanga icyo ari cyo cyose cyabagirira nabi kubera ko ari abakobwa cyangwa abagore.

Mutero ati “Twiteze ko mu myaka itaha tuzaba dufite umuryango uha amahirwe amwe mu itangazamakuru, muri politiki, mu bukungu ndetse no mu bindi bikorwa byose bya sosiyete abakobwa n’abahungu.”

Ati “Turifuza umuryango aho umukobwa agira ijambo, akayobora kandi agafata ibyemezo bikora ku buzima bwe kugira ngo bimufashe guharanira kugera ku ntego ze ntawe umukanga cyangwa ngo amugirire nabi.”

Ubu bukangurambaga ngo buzongerera imbaraga politiki zisanzweho z’ubwuzuzanye n’uburinganire ndetse n’izindi gahunda zigenerwa abana b’abakobwa, bityo Plan International ngo ikaba yiteguye guhuza abafatanyabikorwa basanzwe bakora ku bwuzuzanye n’uburinganire kugira ngo ubu bukangurambaga buzagere ku ntego.

Umuyobozi wa Plan International Rwanda, William R. Mutero, akagira ati “Ubu bukangurambaga buzaba bumeze nk’ihururo ry’abafatanyabikorwa kugira ngo turebere hamwe igikwiye gukorwa ariko turanateganya gutangiza ibiganiro ku bwuzuzanye n’uburinganire ahantu hose hahurira abantu benshi nko mu muganda.”

Mu mwaka wa mbere w’uyu mushinga, ibikorwa bizibanda ku gukorana n’urubyiruko ruvuga rukumvwa (Young Social Influencers), bafashijwe kujya mu bihugu bitandukanye nk’Ubwongereza, Ghana na Malawi kureba no kwiga udushya mu bwuzuzanye n’uburinganire muri ibyo bihugu, kugira ngo babisangize Abanyarwanda.

Naho, umwaka wa kabiri uzibanda ku gukorana n’imiryango iharanira iterambere ry’umwana w’umukobwa ndetse no kwagura ihuriro ry’iyo miryango kugira ngo irusheho gukorana n’inzego zifata ibyemezo n’izifite uruvugiro mu bice byose by’imibereho ndetse n’inzego zifite aho zihurira n’umuco hagamijwe kureba uburyo imvugo ku mukobwa n’umugore zahabwa umurongo mushya.

Umwaka wa gatatu, ari na wo wa nyuma w’umushinga, wo uzibanda ku kureba umusaruro waturutse kuri ubwo bukangurambaga aho byitezwe ko bamwe mu bakobwa n’abagore bazaba barongerewe ubushobozi bazaba baharanira kujya mu nzego zifata ibyemezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko Abakobwa n’Abagore nabo babona imyanya ikomeye muli Leta.Nta kibazo kirimo kubera ko benshi bategeka neza,ndetse hari abarusha abagabo gutegeka neza.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu madini no mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuhayobora.Byisomere muli 1 Timote 2 umurongo wa 12 na 1 Abakorinto 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore nabo baba Pastors ,Bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza.Ni icyaha nk’ibindi,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.Bizababuza kubona ubuzima bw’iteka.

gatera yanditse ku itariki ya: 15-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka