Ubujura ku isonga mu byaha byakozwe mu cyumweru gishize

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu cyumweru cyatangiye tariki 14 kugera 20 Werurwe 2022, ibyaha by’ubujura aribyo byaje ku isonga kurusha ibindi byose byakozwe muri icyo cyumweru.

CSP Africa Apollo Sendahangarwa, umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda
CSP Africa Apollo Sendahangarwa, umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda

Byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, yavuze ko n’ubwo ibyaha by’ubugome bitagaragaye cyane, ariko ibyaha by’ubujura byiyongereye, n’ubwo ari ubwo kwiba ibintu byoroheje, ariko kandi ngo no kwiba za mudasobwa (Computers) byaragarutse. Ibyo akaba yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri RBA kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022

Yagize Ati “Umuntu yavuga ko mu by’ukuri ibyaha bibi cyangwa iby’ubugome bitagaragaye, ariko hari ibyaha cyane cyane by’ubujura, bwo kwiba ibintu byoroheje, ariko hagarutse n’ibintu byo kwiba mudasobwa, telefone, kwiba ibintu by’abantu byo gushikuza, ubona ko aribyo byabaye byinshi”.

Akomeza agira ati “Twabonye ibyaha hafi 110, by’ubujyura mu gihugu hose muri iki cyumweru, hanyuma hakaza n’ibintu byo gukubita no gukomeretsa, sinzi niba byaratewe n’abantu ubucuruzi bwafunguye n’utubari tukageza mu masaha arenze. Ibyaha bigera kuri 82 byo gukubita no gukomeretsa mu gihugu cyose, hanyuma n’ibyo kwishora mu biyobyabwenge mu buryo bwo kubinywa no kubicuruza, ubona aribyo byagaragaye muri iki cyumweru”.

Muri ubwo bujura bumaze igihe bukorwa kandi, ngo harimo n’ubwibasira ibikorwa remezo, birimo ibikoresho byifashishwa mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage, ariko kandi ngo hari n’abatangiye kwibasira kamera (Camera) zo ku muhanda, nk’uko CSP Sendahangarwa akomeza abisobanura.

Ati “Batangiye no kwibasira izi kamera kuko ari nshya, zikoresha amashanyarazi kuko aho kamera iri hose hari aka buwate ku ruhande karimo ibikoresho by’amashanyarazi. Ibyo bikoresho rero nibyo biba, icyo abajura bamwe batazi ni uko ziriya ari kamera nyine, zifitemo sisiteme yo kurinda ko baziba. Iyo rero ugiye kwiba ikintu imbere ya kamera iragufata, twagiye tubafata, ngira ngo abajura bamwe batangiye kugenda babimenya ko iyo bagiye kwiba kuri kamera, kuko isigara yagufashe ikavaho ariko ishusho yawe yayifashe”.

Aha ni naho Polisi ihera ikangurira abantu ko bakwiye kumenya ko ibikorwa remezo Igihugu kigenda kizana, ari ibiba bije kubagirira neza no gutuma Igihugu kirushaho gutera imbere, bigatuma abakigana bashobora gukora imishinga yabo neza, ndetse n’abanyagihugu bakarushaho kugenda batekanye mu muhanda kubera iryo terambere.

Polisi inavuga ko ibikorwa remezo byangijwe by’umwihariko kamera, zihita zisimbuzwa izindi, kugira ngo icyo zakoraga kidahagarara, cyeretse iyo habayeho ikibazo gikomeye kidasanzwe cy’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka