Ubuhunzi buraryana - Ministre Mukantabana Seraphine
Ministre ushinzwe ibibazo by’impunzi no kurwanya Ibiza yabwiye impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi ko nta Munyarwanda uyobewe ko ubuhunzi buryana, ari yo mpamvu Leta y’u Rwanda itazigera ibatererena.
Ministre ushinzwe ibibazo by’impunzi no kurwanya Ibiza yabwiye impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi ko nta Munyarwanda uyobewe ko ubuhunzi buryana, ari yo mpamvu Leta y’u Rwanda itazigera ibatererena.
Ibi ministre Mukantabana Seraphine yabitangaje kuri uyu kane tariki 19/09/2013 mu ruzindiko rwe rwa mbere muri iyo nkambi kuva yaba ministre muri Gashyantare 2013.

Ministre Mukantabana ari kumwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi basuye ibice byose bigize inkambi ya Kiziba icumbikiye Abanyecongo basaga 16.000, bareba ubuzima babayemo n’ibibazo bahura nabyo buri munsi nk’impunzi.
Ministre Mukantabana yabwiye izo mpunzi ko nta Munyarwanda utazi uko ubuhunzi buryana kubera amateka mabi y’u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yagize ati: « Icyo tutabahaye nuko ntacyo twari dufite kandi tuzakomeza tubabe hafi kuko nta Munyarwanda utazi ukuntu ubuhunzi buryana. Kandi murabizi neza ko Perezida w’u Rwanda adahwema kugenda amahanga ashakira umutekano akarere dutuye kugira ngo umutekano uzagaruke no mu gihugu cyanyu bityo mubashe gusubira iwanyu kuko ni cyo gisubizo cyaba cyiza kurusha ibindi ».

Nyuma yo gusura ibice bigize inkambi, intumwa za Leta y’u Rwanda zaganiriye n’impunzi bumva ibibazo zihura nabyo buri munsi.
Uhagarariye impunzi za Kiziba, Niyibizi Habimana, yavuze ibibazo birindwi by’ingenzi bibugarije, ariko ibikomeye cyane n’ibyo kuba bakeneye guhindurirwa ibiribwa ntibahorere imvungure gusa ahubwo bakajya bahabwa n’umuceri cyangwa ifu y’ibigori. Ikindi kibazo ni icy’imiti itabageraho na transfert z’abarwayi.
Ministre Mukantabana yababwiye ko Leta y’u Rwanda yonyine itabasha gukemura ikibazo cy’ibiribwa ariko abizeza ko izaganira n’abashinzwe gutanga ibiribwa mu nkambi (PAM), kugira ngo barebe ko hari icyakorwa, babe bagezwaho umuceri n’ifu y’ibigorio kuko bimaze kugaragara ko imvungure abana zibamerera nabi.

Ku kibazo cy’imiti ministre yavuze ko imiti ihari kandi ihagije, ikibazo kikaba ari uko ishobora kuba itinda kubera umuhanda mubi. Ariko yabijeje ko agiye kukiganiraho n’ababishinzwe nacyo kigafatirwa umwanzuro udatinze.
Mu bibazo byari bihasanzwe ariko bikaza kubonerwa umuti mu minsi ishize, hari ukuba inkambi barayihaye imbangukiragutabara. Ministre Mukantabana yanabereye insakazamashusho igomba guhita ihagezwa byihuse, ikazajya ibafasha kwidagadura no kumenya ibibera iwabo muri Congo.
Nubwo ariko impunzi z’Abanyecongo zifite ibibazo bituma ubuzima bwazo butagenda neza, Ministre yabasabye ko nabo bajya bagira uruhare mu kubigabanya birinda kubyara abana benshi cyane, kuko biri mu bituma ubuzima burushaho kugenda nabi mu nkambi.

Uhagarariye impunzi yasubije ko barimo kugerageza gukangurira ababyeyi kutabyara ubutitsa, bakaba baratangiye no gushyiraho ibihano ku batabyubahiriza. Ibyo bihano ngo ni uko iyo ubyaye abana benshi hari abavutswa amahirwe yo kwiga ngo barenge ikiciro rusange (tronc commun).
Inkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi icumbikiye impunzi z’Abanyecongo zisaga 16.600, zageze ku butaka bw’u Rwanda zihunze umutekano muke muri Congo guhera mu 1996.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukantabana reka kuduca intege. twavuye i kongo interehamwe zitwica umugenda nawe ngo abasigaye babyare abo bashoboye kurera? cyibaye imana yadukundiraga ngo tu babyare r ubwo nyine umw e azapfa undi asigare kongo ni yacu mudufashe dutahe.
Ni byiza ko minister yasuye izi mpunzi. Nizere ariko ko minisiteri ashinzwe ifata ingamba ngo ifashe bigaragara izi mpunzi ifatanyije na HCR cyane cyane nko ku kibazo cy’amashuri y’abana. Leta ikwiriye gushyira abana b’izi mpunzi mu mashuri mu gihe bitarashoboka ko bataha iwabo,kuko burya ngo umwana apfa mu iterura.