Ubuhinde: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bucuruzi (Photos&Video)
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu Buhinde aho yitabiriye inama ya munani ya "Vibrant Gujarat Global Summit" yiga ku iterambere ry’ubukungu burambye.

Perezida Kagame ari mu Buhinde aho yitabiriye inama yiga ku bucuruzi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Mutarama 2017, nibwo Perezida Kagame yakiriwe mu mujyi wa Gandhinagar mu Buhinde.
Iyo nama iritabirwa n’abanyapolitiki, abahagarariye inzego zifata ibyemezo, inganda n’abashakashatsi, baturutse hirya no hino ku isi bose biga ku bucuruzi.
Iratangira kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama igeze tariki ya 13 Mutarama 2017.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku ishoramari mu Rwanda hashingiwe ku buhamya bw’Abahinde batangije ubucuruzi mu Rwanda bugakomera.
Andi mafoto








Ohereza igitekerezo
|
Ooooh!Mbega ukuntu bakiriye Umubyeyi wacu neza!Ni ukuri bigaragaza ko ari uw’agaciro kuri bo.Reka tumuragize Imana imube imbere n’inyuma amajya n’amaza.
Nukuri twishimiye urugendo rwa Nyakubahwa president wacu muguhuza imibanire mpuzamahanga nabahinde cyanecyane ko bateye imbere cyane kuturusha . Imana izakurinde kugeza ugarutse imuhira .