Ubuhamya bwa Padiri Mvukiyehe, umwe mu ntwari z’i Nyange

Abanyeshuri bigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, ni bamwe mu ntwari zo mu cyiciro cy’Imena nyuma yuko bamwe bishwe, abandi bagira ubumuga bukomeye ku mpamvu yo kwanga kwivangura mu gitero bagabweho n’abacengezi.

Padiri Mvukiyehe Jean Baptiste, umwe mu ntwari z'i Nyange
Padiri Mvukiyehe Jean Baptiste, umwe mu ntwari z’i Nyange

Ku mugoroba wo kuwa 18 Werurwe 1997, ni itariki itazibagirana kuri abo bana no ku gihugu cyose, ubwo bagabwagaho igitero n’abacengezi, bihagararaho banga amacakubiri nubwo imbunda na gerenade zari zibari hejuru.

Nk’uko ribara uwariraye, mu kumenya neza amakuru y’imvaho kuri icyo gitero n’ubutwari bwaranze abo bana, Kigali Today yegereye Mvukiyehe Jean Baptiste, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kabuga, umwe mu bana barokotse icyo gitero, adutekerereza byose kuri urwo rugendo rutoroshye banyuzemo.

Padiri Mvukiyehe uvuka mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, yigaga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ryisumbuye rya Zaza muri 1994, nyuma ya Jenoside yaje gukomereza amashuri ye mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero, aho yari umuyobozi w’abanyeshuri wungirije (Vice Doyen), mu kigo cyagiraga abana batarenze 300.

Avuga ko uburyo icyo kigo cyari cyubatse, ngo amashuri y’umwaka wa gatanu n’uwa gatanda yari yegeranye akoze inguni igororotse.

Avuga ko ku mugoroba wo ku itariki 18 Werurwe 1997 binjiye mu cyumba cy’ishuri nk’uko byari bisanzwe batangira gusubira mu masomo (Etude) ya nimugoroba.

Ngo ubwo bavaga gufata amafunguro, bari babonye izo nterahamwe bakeka ko ari ingabo z’u Rwanda bazanye muri ako gace, dore ko ubwo bavaga gufungura bahuye na bamwe muri izo nterahamwe, zikababwira ko bihuta bakajya mu ishuri.

Ati “Ubwo twavaga gufata amafunguro tujya muri etude, bamwe mu baje muri icyo gitero twarababonye tugira ngo ni abasirikare b’u Rwanda bazanye muri ako gace, kuko bari bambaye imyambaro ya gisirikare n’amakote ariya ameze nk’udusashe ya waterProof, ariko ya gisirikare na yo”.

Arongera ati “Twazamutse banatubwira bati ‘ni mwihute mujye mu ishuri’, tukumva ko ari ibisanzwe ari ingabo z’igihugu ziri kutugira inama”.

Padiri wicaraga ku ntebe ya mbere mu gipande cyo hagati, avuga ko binjiye mu mashuri nta kintu bikanga, batangira gusubira mu masomo, ariko babanza gusenga nk’uko byari mu muco wabo.

Avuga ko ishuri ry’i Nyange bigagamo ryagiraga amadirishya arimo ibyuma, ku buryo bitashobokaga ko umuntu anyura mu idirishya uretse kunyura mu muryango gusa.

Ngo bagitangira amasomo, batangiye kumva amasasu ntibamenya ibiri kuba, nyamara ubwo ngo ni abanyeshuri bigaga mu wa gatandatu bariho baraswa.

Ngo bacyibaza impamvu z’ayo masasu, babonye babiri mu barasaga baza babasanga babinjirana mu ishuri. Umwe yari afite imbunda mu gihe undi afite intwaro za gakondo, gerenade ebyiri n’inkota ndende.

Padiri Mvukiyehe avuga ko abo bicanyi bakimara kwinjira, ijambo rya mbere bavuze ni iribavangura, ati “uwo wari ufite imbunda ni we watangiye kuvuga ati ‘nimwitandukanye, Abahutu bajye hano, Abatutsi hariya kandi ntimudutindire”.

Padiri Mvukiyehe avuga ko babonaga ari abantu bazi neza ko nibavuga ngo bamwe mujye hariya abandi hano bihita byikora, ngo bakomeza kubashyiraho iterabwoba ngo bagire vuba, ariko si ko byagenze.

Ngo nta numwe muri abo bana wigeze ahaguruka, ari na ko uburakari bwabo bicanyi bwakomezaga kwiyongera, umwe yegera uruhande rwegereye idirishya abona umukobwa umwe, wari wasuwe n’umwe mu muryango wabo uwo munsi, ahita amuhagurutsa amufashe mu misatsi.

Padiri ati “Umwe muri abo bagabye igitero yegereye uruhande rwegereye idirishya ati, ‘wowe twari twakubonye urupfu rwakubunzemo’, ahita amuhagurutsa amufashe ku misatsi, ahita anamurasira mu maso yacu dutangira kwinjira munsi y’ameza n’intebe. Uwo mukobwa yitwaga Mukarutwaza Seraphine ni we munyeshuri wa mbere wishwe mu ishuri ryacu”.

Padiri Mvukiyehe avuga ko kurasa uwo mukobwa byari nk’iterabwoba bashaka ko bibwiriza bakivangura nk’uko babibasabaga, ariko abana bababera ibamba.

Ngo bakomeje kubabwira ngo Abahutu bajye hariya n’Abatutsi hariya abana baranangira.

Ngo ibyo ni byo byakomeje kubabaza abo bicanyi bikubitiraho n’umujinya bari bakuye mu wa gatandatu aho abanyeshuri bari baberuriye bababwira ko ari Abanyarwanda.

Ati “Bari bakuye umujinya mu mwaka wa gatandatu aho abana bari baberuriye bati ‘turi Abanyarwanda’, uwo mukobwa wo muwa gatandatu barashe mbere ni ko yari yababwiye ati ‘turi Abanyarwanda’. Bari bafite umujinya w’iryo jambo, batugezemo natwe basanga umugambi ni umwe wo kutivangura”.

Bakimara kurasa Mukarutwaza, ngo bahise badukira umukobwa witwa Benimana Helene bamukura munsi y’ameza bamujyana imbere.

Ati “Uwo wari ufite imbunda kandi yahise afata umukobwa witwa Benimana twari twicaranye imbere, icyo gihe ndibuka ko yari yansabye kumusobanurira isomo rya chimie, ubwo twari munsi y’ameza, aramufata amujyana imbere aho mwarimu yigishiriza, agomba kuba yaramurebye akamumenya nk’umuntu uvuka muri ako gace”.

Arongera ati “Akimara gukururira uwo mukobwa imbere, yaramubajije ati ‘tubwire Abatutsi bari aha’, n’Abahutu bari aha, Umukobwa ati ‘ariko se muratwicira iki’, yumvise ko nta kintu amutangarije ahita amushota umugeri uremereye nk’uko umuntu yatera umupira ishoti riremereye, umwana agenda arabandagara agwa mu mfuruka, arongera amukururira imbere yacu ahita amurasa”.

Padiri Mvukiyehe akomeza avuga ko bagumye munsi y’ameza, ufite inkota afata uwitwa Prisca Uwamahoro, aho babonaga ko abana banze kuva ku izima, mu kubereka ko aokomeye afata uwo mwana amushinga iyo nkota yari afite hagati y’urutugu n’ijosi, umwana ahita yitura hasi ariko ntiyapfuye ahubwo yaje gukira nyuma bigoranye, ndetse ubu ni umuyobozi mu zego z’ibanze.

Ngo babonye ko abana babaye ibamba, uwari ufite imbunda ngo yahise apfukama atangira kurasa munsi y’ameza aho bari baryamye atavanguye.

Ngo mu kurasa ayo masasu, ni bwo abana bari babonye amahirwe yo guhaguruka basohoka ikivunge ari na ko bamwe bagwa mu masasu, babyigana basohoka.

Padiri Mvukiyehe wasohotse nyuma y’abandi yarokotse ate?

Padiri Mvukiyehe avuga ko ubwo yasohokaga ari uwa nyuma, yaje guhura n’akaga gakomeye kuko yahise afatwa na wa mwicanyi wari wasigaye ahagaze afite inkota na gerenade mu gihe abana birukaga basohoka, uwari ufite imbunda ari na ko abarekuriramo urufaya rw’amasasu.

Ati “Njye nasohotse nyuma kuko harimo utwana tukiri duto, uko tuva munsi y’ameza tugenda tubwirana tuti ‘dusohoke’, dusohoka ikivunge nisanga ari njye uri inyuma, wa wundi wari ufite inkota aba yambonye amfata mu ijosi aransigarana. Uko twakarwanye nshaka kumucika dusa n’abanyerera ku tubaho tw’amarati twari hanze, hafi y’umuryango bari baraharunze bashaka kubakisha amacumbi y’abakobwa”.

Akomeza agira ati “Ubwo twikubise hasi, manukira hasi muri twa tubaho we asigara hejuru ndamanuka gato ndamucika nirukira mu kabande kari munsi y’ishuri ari na ho naraye mpamara igihe ntazi ko interahamwe zagiye mu gihe abandi bari bazi ko napfuye”.

Padiri avuga ko uko abanyeshuri basohokaga mu kivunge babateragamo ama gerenade, aho hari n’abagezweho n’ubumuga bukomeye barimo uwitwa Ndemeye Valens wahise apfa.

Ati “Uwitwa Ndemeye Valens we gerenade yaramufashe ahita agwa aho ngaho. Kugeza ubu hari benshi bakivurwa, barimo abo gerenade zaciye amaguru, abandi bakomereka mu ruhago no mu mpyiko”.

Padiri Mvukiyehe we uko yakagiye muri ako kabande nyuma yo gukomeretswa na grenade bidakabije ku murundi, kubera kutamenya amakuru ngo byageze n’aho mu kigo batsa moteri y’amashanyarazi, arabyumva ariko akeka ko ari interahamwe ziyakije.

Ngo ubwo umwe mubarimu yazengurukaga hafi y’ikigo areba ko hari abana bakiriho, Mvukiyehe yaramubonye azamuka amusanga, ariko azamuka atoragura amashati y’abana bigana yari yuzuyeho amaraso, akeka ko bishwe ariko asanga bamwe baracyari bazima, ahubwo ngo kujugunya ayo mashati bwari uburyo bwo kwihisha interahamwe kuko yari imyenda isa n’umweru.

Aho abo banyeshuri b’i Nyange bakuye ubutwari bwo kwanga kuvangurwa

Padiri Mvukiyehe abajijwe na Kigali Today aho bakomoye ubutwari bwo kwanga kwivangura yagize ati “(Aseka) nari ngiye kuvuga ngo simbizi, ariko ibigaragara ni uko ririya shuri ryari rimeze nk’umuryango. Nyuma ya Jenoside imyaka itatu urumva abantu benshi bari bagifite ibikomere kandi byarashobokaga ko abantu baba mu macakubiri”.

Arongera ati “N’abo bacengezi batekerezaga ko tuyarimo ariko twari twaragize amahirwe yo kuba mu kigo kiyobowe neza, abayobozi bakagerageza kutwegeranya no kuduhuza. Navuga ko ubutwari bwavuye mu ntekerezo zo kubaka umuryango, ari na byo byabaye intandaro y’uko muri bagenzi bacu nta n’umwe wigeze agambanira bagenzi be”.

Ubuzima bwa Padiri Mvukiyehe nyuma y’ibyo bibazo

Ubwo bamwe muri abo bana barokokaga, inkomere zirimo na Padiri Mvukiyehe zahise zoherezwa mu bitaro bya Kabgayi.

Ngo ubwo aba Furere babaga mu ishuri ryo mu Byimana mu Karere ka Ruhango bazanaga abana gusura bagenzi babo mu bitaro bya Kabgayi bari bamaze kurokoka igitero cy’interahamwe, Mvukiyehe yasabye abo ba Furere ishuri muri icyo kigo baramwemerera, ahakomereza amashuri umwaka wa gatanu n’uwagatandatu ari na ho yakuye umuhamagaro wo kwiha Imana.

Ngo arangiza amashuri yisumbuye yigishije umwaka umwe muri icyo kigo, mu mwaka wa 1999, asaba kujya mu muryango w’abihaye Imana mu bapadiri b’aba Palote, aho yagiye kwiga Philosophie muri Cameroon, nyuma yaho ajya no kwiga Theologie muri Kenya ahabwa ubupadiri mu mwaka wa 2007.

Mvukiyehe umaze imyaka 13 ari Padiri, avuga ko guhitamo kuba umupadiri yabitewe n’inyota yo kubaka abantu mu buzima bwa Roho no kubafasha kwigiramo ubuzima bwuzuye, nyuma yuko bari bavuye mu bibazo batewe n’ingaruka za Jenoside.

Avuga ko kugeza ubu abana barokokeye i Nyange bakomeje kubaka ubuvandimwe, aho basurana bagasubira muri bwa buzima kandi bakishimira uburyo babyitwayemo.

Ngo iyo baganira ku bitero by’ubwicanyi bakorewe n’interahamwe, hari ubwo babiteramo urwenya rimwe na rimwe bagaseka ati “Ndi mu matsinda menshi ariko nta tsinda na rimwe rizandutira iry’i Nyange. Hari ubwo dusura ishuri tugahuza urugwiro, bikaba umwanya wo gutoza abana bato ubutwari”.

Akomeza agira ati “Tuganira ku byatubayeho bikatubabaza ariko hari n’ibyo twibuka tugaseka, hari umuhungu twiganaga yari umusukuti ukomeye, yahoraga yambaye ifirimbi mu ijosi ni na we wari wayoboye ihuriro ry’abasukuti (rassemblement), ndibuka ubwo interahamwe zavaga mu wa gatandatu zigeze ku muryango w’ishuri ryacu yahise avuga cyane ati, ngiye kuvuza ifirimbi abicanyi tubatere ubwoba biruke, ako kantu iyo turi kumwe turakibuka tugaseka”.

Ni iki Padiri Mvukiyehe avuga ku cyemezo Leta yafashe cyo kubagira intwari?

Padiri Mvukiyehe avuga ko kuba Leta yaratekereje gushyira abanyeshuri b’i Nyange mu rwego rw’intwari, ari kimwe mu bishobora gutanga ubutumwa bwiza bwubaka umuco mwiza, ubumwe n’amahoro mu bantu.

Ati “Kuba Leta yarafashe icyemezo cyo kudushyira mu rwego rw’intwari, mbifata nko kutugira igikoresho cyiza cyubaka uwo muco mu bantu bangana natwe cyangwa bari mu rugero nk’urwo twari turimo icyo gihe. Mu bintu u Rwanda rukeneye mbona nta cyaruta kubaka ubumwe.

N’ejobundi Umukuru w’Igihugu yaravuze ati ‘amacakubiri yari agiye kuduhanagura ku ikarita y’isi’. Ndumva nta cyaruta ko buri wese yatanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rushingiye ku Bunyarwanda kurusha uko byadutanya”.

Mu butumwa yageneye urubyiruko, Padiri Mvukiyehe yabasabye kwirinda kwishora mu bikorwa bibi, bagakura bitoza ibikorwa by’ubutwari.

Ati “Iyo ubona nk’umuntu w’umujene (urubyiruko) ugera mu myaka 18 yaramaze kwangizwa n’ibiyobyabwenge, ese ubundi wamuvanamo umusirikare umeze ute warwanira igihugu mu gihe bibaye ngombwa! Ese wamuvanamo umuyobozi wuhe wayobora abantu mu ndangagaciro dukeneye! Yaba se ate uwo musemburo w’ibyiza mu bantu? Umuntu yaba ataryoherwa no gukunda abantu bose, hanyuma akazaba umuyobozi uharanira ubumwe gute kandi ari bwo dukeneye! Ibi ni ibintu abantu bagomba guhora bitoza cyane cyane mu buto bwabo”.

Ati “Nabwira urubyiruko kubanza kwigirira akamaro, umuntu agakura yumva yiyubashye, kuko iyo wubatse neza ni bwo ubasha kubaka abandi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

padiri ngize ikibazo ko byabaye nyuma ya Genocide kandi ingabo za RPF inkotanyi zaba zarabatabaye muri byo bihe? kandi padi ndagushimira cyane kurubwo butwari mwagize imana ijye ibongerera imbaraga mwagize.

reponse yanditse ku itariki ya: 21-03-2022  →  Musubize

MWARAKOZE CYANE IMANA IZABIBAHEMBERA. MUKOMEZE MUTUBERE ITABAZA

MUSTAF KEMAL yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Unwanditsi akore research , nyuma ya interview haba Hakwiye kubaho nubushakashatsi mbere yo gushyira inkuru hanze.

Kayonga yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Muri intwari pe.. turi abanyarwanda.. iri jambo rirakomeye

Jaja yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Padi Imana ibahe umugisha utagabanyije mwebwe abasigaye kd nabahasize ubuzima Roho zabo Nyagasani azakire.

Martine yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

@ Servellien MUTUYIMANA; muri iyi nkuru Padiri aravuga ko UWAMAHORO Prisca yatewe inkota agahita yitaba Imana. ariko hari indi nkuru nasomye ivuga ko UWAMAHORO Prisca yaba yararokotse. can you please find out cyangwa nundi waba hari icyo abiziho yadusobanurira. Murakope

KAYONGA yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Wasomye nabi muvandi!

Mobuti sese yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Soma neza yavuze ko yikubise hasi ariko ntiyapfa nyuma aza gukira nubwo byagoranye

Kanyandekwe yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka