Ubuhamya bwa Ntirandekura warokotse amasasu ane yarasiwe mu bitero bya FLN

Nkuko hari umugani w’Ikinyarwanda uvuga ngo ‘So ntakwanga akwita nabi’ hari nubwo akwita izina rikakuzanira amahirwe mu buzima. Izina ni ikintu gikomeye mu muco Nyarwanda, ni yo mpamvu kwita umwana ari ikintu cyo kwitondera. Mu buhamya bwa Ntirandekura, umuntu yumva ko izina rye ryamuzaniye amahirwe.

Ntirandekura yarashwe amasasu ane, ariko Imana itaramurekura ararokoka
Ntirandekura yarashwe amasasu ane, ariko Imana itaramurekura ararokoka

Uwatanze ubuhamya bw’uko yarokotse ibitero byagabwe na Rusesabagina na Nsabimana nyuma yo kuraswa inshuro enye, yitwa Ntakirende Ntirandekura.

Ntirandekura avuga ko tariki 13 Mata wari umunsi usanzwe, ndetse wira nk’indi yose aho yari yibereye iwabo mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe , Umurenge wa Uwinkingi mu Kerere ka Nyamagabe, nyuma aza kubona abantu atazi binjiye iwe.

Ntirandekura agira ati “Hari nka saa moya z’umugoroba. Ryari ijoro ryijimye cyane, abo bantu binjira mu Mudugudu, bakajya bahatira abantu kubakingurira, uwageragezaga kubabaza abo ari bo bahitaga bamukubita. Ni uko batangiye kwinjira mu nzu z’abantu”.

Abo bari babateye byaje kumenyekana ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba witwaza intwaro witwa ‘National Liberation Forces (NLF)’ w’Impuzamashyaka ’Rwandan Movement for Democratic Change (MRCD)’ , iyo ikaba yarashinzwe n’uwitwa Rusesabagina, Faustin Twagiramungu wahoze ari Minisitiri w’Intebe n’abandi.

Ibyo bitero byibasiye ibice by’Intara y’Amajyepfo, abaturage bamwe bagapfa abandi bagakomereka, byabaye hagati y’ukwezi kwa Kamena 2018 na Mata 2019.

Ntirandekura yibuka ko yabonye ko abo bantu batagenzwa n’ineza ndetse akiyemeza kubarwanya kuko yabonaga abagiye kumutwarira inka kandi yari imufatiye runini.

Ntirandekura yarashwe isasu mu bitugu rinyura hafi y'umutima ariko ararokoka
Ntirandekura yarashwe isasu mu bitugu rinyura hafi y’umutima ariko ararokoka

Ati “Niyemeje kubarwanya nkibona ko bagiye gutwara inka yanjye, bagerageje kuyishorera ndabatangira, ari na ko nkomeza kubabaza abo ari bo n’igituma bashaka kuntwarira inka.

Maze baravuga ngo ‘utinyuka ute kutubaza?’ Ubwo umwe ahita azamura imbunda arandasa inshuro enye. Abo nabonye bari nka batandatu. Bari bambaye imyambaro ya gisirikare, nkumva bavuga ururimi ntazi”.

Isasu rimwe ryamufashe mu mbavu hafi y’umutima, irindi mu rutugu, andi abiri afata mu kuboko kw’ibumoso anyura mu mbavu, ariko kubw’igitangaza cy’Imana ntiyapfa, mbese Imana yari itaramurekura nk’uko izina rye rivuga.

Yagize ati “Bavuze ko ndimo kubagora nyuma hatangwa ibwiriza ryo kunkuraho. Nyuma yo kuraswa naguye hasi ntakaza ubwenge, kugeza ubwo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zihagereye zirahamvana zinjyana kwa muganga”. Arongera ati “Ubu sinavuga ngo narakize neza, kuko bansigiye ubumuga budakira”.

Uwo mugabo ufite imyaka 34 y’amavuko n’umugore we witwa Uwamahoro Odette n’abana babo bane, bavuga ko n’ubu bagifite agahinda k’inka yabo kuko yabinjirizaga binyuze mu kugurisha amata, none ikaba yarapfuye.

Ati “Bayikomerekeje ku icebe, ku buryo itari gukira”. Ntirandekura avuga ko iyo aba yari abishoboye yari kuzajya mu rubanza rwa Nsabimana Callixte akumvikanisha ikibazo cye, akanasaba indishyi.

Abajijwe niba azi Rusesabagina Paul, Ntirandekura avuga ko yamwumvise bwa mbere umunsi afatwa, ahubwo ko uwo azi neza ari Nsabimana, umuvugizi wa NLF, ubu ukurikiranyweho ibyaha 17 birimo n’iterabwoba, gushinga umutwe witwara igisirikare, kwica n’ibindi.

Ntirandekura avuga ko ubwo abo bagabo bombi bamaze gufatwa, icyo bakeneye ari ubutabera ndetse n’indishyi z’ibyangijwe n’abo barwanyi binjiye baturutse i Burundi.

Yagize ati “Ubu icyo dushaka ku ruhande rwacu ni ubutabera. Nkanjye ndashaka indishyi ku byo natakaje ndetse n’abandi duturanye bagizweho ingaruka n’ibyo bitero”.

Ibyo gusaba indishyi abihuriyeho na Alivera Mukarulinda ufite imyaka 62 n’umukobwa we Chantal Ayingeneye ufite imyaka 37, bavuga ko abo barwanyi babatwariye ihene esheshatu, imyaka yari ihunitse ndetse n’amafaranga.

Nyuma bahawe ihene ebyiri zo kongera gutangira ubuzima, ariko bahora bumva ko hari umuntu ukwiye kubazwa iby’icyo gihombo bagize.

Agasantere ka Subukiniro mu Murenge wa Uwinkingi
Agasantere ka Subukiniro mu Murenge wa Uwinkingi

Ayingeneye ati “Mbere twahoraga twikanga ko bazagaruka, ariko Ingabo z’u Rwanda zasubije ibintu uko byahoze, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze batwizeza ko ibitero nk’ibyo bitazongera kugera mu Mudugudu wacu.

Turashimira Leta yacu yagaruye umutekano ubu turatuje. Ubu turaryama bugacya tukajya mu mirimo nta kibazo, ariko twifuza guhabwa ubutabera”.

Ifatwa rya Rusesabagina ryongeye gutoneka inkovu z’abo baturage n’ubundi zari zitarakira neza, amaduka, amazu ya bamwe yaratwitswe, basigara ntacyo bafite, ku buryo bagombye gutangira ubuzima kuri zeru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka