Ubuhamya bwa Muhire wasezeranye na Ingabire wamuhaye impyiko

Muhire Jean Claude na Ingabire Uwera Marie-Reine, basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 12 Kanama 2021, ariko ngo bamenyanye mu 2012, ndetse ngo batangira gukundana mu 2015.

Muhire na Ingabire basezeranye kubana akaramata
Muhire na Ingabire basezeranye kubana akaramata

Muhire avuga ko we na Uwera bamenyanye kubera kuririmba muri korali imwe, binabaviramo gukundana.

Agira ati "Twamenyanye mu 2012 turirimbana muri Korari kuko twembi turi abo mu idini ya Gatolika, jye ndirimba ijwi rya gatatu we aririmba irya mbere. Igihe kimwe tuza gukina ’cacahuete’ maze arantora nanjye ndamutora ku bw’ amahirwe, ni aho urukundo rwahereye".

Muhire ntiyibuka ukwezi, ariko ngo yibuka ko hari mu 2015, ubwo Ingabire yari akiga mu mashuri yisumbuye, ni bwo ngo babwiranye ijambo ’Ndagukunda’, nk’uko ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kibigaragaza.

Muhire yavuze ko nyuma y’uko basezeranye mu mategeko, bateganya no gusezerana imbere y’Imana mu mezi ari imbere, ariko ku bwe ngo Ingabire si umukunzi gusa ’fiancée’, ahubwo ngo ni umuntu usobanuye byinshi ku buzima bwe.

Muhire ati "Mu myaka itatu ishize namenye ko ndwaye impyiko, ni we wanyitagaho, nyuma indwara ikomeye nkenera uwampa impyiko kugira ngo iyo ndwara idahitana uzima bwanjye".

Ubusanzwe bavuga ko kugira ngo umuntu aguhe impyiko bigende neza, ari uko muba muvukana, cyangwa se mufitanye isano ya hafi y’amaraso. Muhire nta muvandimwe yari afite kuko ngo arivukana, ubwo amahirwe yari afite ni ukuyibwa n’inshuti cyangwa se umukorerabushake.

Ku rutonde rw’abantu batandatu bashoboraga kumuha impyiko, Ingabire yari uwa mbere, ubwo batangira kumufata ibizamini bitandukanye.

Muhire ati "Bapima ibizamini bitandukanye harimo no n’indwara zitandura, ku bw’amahirwe bagasanga turahuza. Ikibazo cyari gikomeye, kuko ibyo gusimbuza impyiko ntibikorerwa mu Rwanda, kandi hari mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19".

Muhire ngo yaje kubona ibitaro by’ i Cairo mu Misiri byamufasha. Binyuze mu bukangurambaga bwa ’GoFundMe’, Muhire mu buryo bw’igitangaza yashoboye kubona 23.000 by’Amadolari mu minsi itatu gusa, kuko ubuzima bwe bwarushagaho kumera nabi, kandi umuha impyiko akaba yari ahari, bahise bagenda bajya kuri ibyo Bitaro byo mu Misri mu kwezi k’Ukwakira.

Muhire yabazwe ku itariki 30 Ugushyingo, byose bigenda neza, ku buryo mu Kwezi k’Ukuboza, Muhire na Ingabira bagarutse mu Rwanda.

Muhire ati "Ubu meze neza, njya kwisuzumisha ngo barebe uko bimeze, ariko kugeza ubu byose biragenda neza".

Uko ubuzima bwa Muhire bwagendaga bumera neza, ngo nta kindi yatekereje uretse gushyingiranwa n’uwamubaye hafi mu bihe byiza n’ibibi.

Muhire ariko ashimangira ko atasezeranye na Ingabire kubera ko yamuhaye impyiko, ahubwo byamwongereye imbaraga, kuko umuntu uguha urugingo rwe, byanamworohera kwiyemeza kubana na we ubuzima bwose.

Ati" Nasezeranye na we kuko nari nsanzwe muzi, kandi na mbere y’uko ampa impyiko, twari dufitanye gahunda yo kubana ntaranamenya ko nzirwaye".

Ati "Ni umuntu nakunze, akunda gusenga no kuririmba, tumaze imyaka icyenda tuziranye, ni umuntu ukunda kwita ku bantu, atari kuri jye gusa kuko nari ndwaye, ariko akunda kwita ku bafite ibibazo n’abatishoboye".

Muhire na Ingabire kandi ngo bahuriye ku kintu cyo gukunda gufasha abababaye, cyane cyane imfubyi n’ abakene.

Muhire ubu ufite imyaka 30 y’ amavuko, na ho Ingabire afite imyaka 27, bafite ubuhamya bwerekana ko urukundo nyarwo rubaho.

Ku ruhande rwa Ingabire, we avuga ko yirengagije byose, kugira ngo ahagararane na Muhire mu bihe bigoye, kugeza no ku rwego rwo kumuha impyiko ye, mu gihe abantu benshi bamucaga intege, bamubwira ko ’yasaze’, abandi bakamubwira ko agiye gushyira ubuzima bwe mu kaga, ariko arabyirengagiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka