Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Uburundi burakomeje
Abahagarariye Polisi y’igihugu cy’u Burundi n’iy’u Rwanda, mu nama bagiriye i Huye kuri uyu wa 09/01/2013, biyemeje kurushaho gukorana neza hagamijwe kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi.
Mu byo bishimira bamaze kugeraho harimo kuba bafatanya gufata no guhana abanyabyaha bakosereza mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi, bibwira ko batazagaragara ngo bahanwe. Kugeza ubu kandi, abenshi mu banyabyaha bafatwa ni abajura.
Andereya Ndayambaje, umukuru wa Polisi y’Uburundi ati “igikuru twashinze kandi dushimikirako, ni uko abarongora igipolisi bafatanije n’abarongora intwaro ku mipaka yose bahura iminsi yose bakamenyana, bagahana inkuru ku munsi ku wundi, kugira ngo uwoba yononnye bamenye kare ko yononnye, bongere bamuhige.”
Ibi kandi bishimangirwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege ugira ati “nk’ubu havugwa nk’ubujura bwa za moto, abantu bakaba bibaza ko iyo umuntu yibye moto akayitwara i Burundi cyangwa umuntu akiba i Burundi akaza mu Rwanda akibaza yuko yaba abonye ubuhingiro, ni izo ngamba ziriho zishyirwaho.”
Abajya biba za moto rero cyangwa bagakora ibindi byaha bibwira ko bazihisha i Burundi bashatse babireka bagakura amaboko mu mufuka bagakora, ubundi bakaba inyangamugayo. Kuko aho bibwira kwihisha bazahafatirwa. Ubufatanye nk’ubungubu kandi, igihugu cy’u Rwanda kinabufitanye n’ibindi bihugu byo mu karere nka Uganda.
Na none kandi, uretse gufatanya gushaka abakoze ibyaha, polisi yo mu Rwanda n’iy’i Burundi biyemeje kuzajya banafatanya ndetse bakagirana inama mu mikorere yabo. Ni muri urwo rwego polisi y’u Rwanda yahuguye abapolisi b’Abarundi ikaba kandi iteganya no kuzahugura abandi.
Polisi zo mu bihugu byombi kandi zirateganya kuzajya zigira imikino zihuriraho, bityo abayobozi bakuru n’abakora ku mipaka ntibabe ari bo bamenyana bonyine, ahubwo n’abandi bapolisi bakamenyana. Ibi ngo bizafasha mu gutuma imikoranire irushaho kuba myiza.
Ubufatanye mu mikorere hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Uburundi bwasinywe muri Nyakanga 2011. Impande zombi ziyemeje kuzajya zikora inama nk’iyi kabiri mu mwaka. Inama iheruka yari yabereye mu gihugu cy’Uburundi muri Gicurasi 2012.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|