Ubufatanye bwazahura Akarere ka Rwamagana kakaza imbere mu mihigo –Mayor Uwizeyimana
Abakozi b’Akarere ka Rwamagana barabwa gukora batikoresheje kugira ngo akarere kabo kave mu myanya ya nyuma mu mihigo, kandi banatange serivise nziza ku baturage badategereje indonke.
Ibi babisabwe n’umuyobozi mushya w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim ubwo bari mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari umuyobozi w’agateganyo, Muhongayire Yvonne ndetse n’Umuyobozi mushya, ku wa 18 Werurwe 2015.

Uwizeyimana avuga ko mu gihe habaho ubufatanye bw’inzego zose ndetse buri mukozi akagaragaza uruhare rwe mu guteza imbere aka karere, byazahura Rwamagana ikaza imbere mu ruhando rw’uturere twesa imihigo neza.
Uwizeyimana yahawe ububasha bukubiyemo n’ibitabo bigaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’akarere, mu gihe habura amezi atatu gusa kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 urangire, ariko akavuga ko n’ubwo hasigaye igihe gito, mu bufatanye bw’abakozi bose, bashobora gukora ibitangaza bakesa imihigo aka karere kahize.

Muri uyu muhango habayemo gushimira mu buryo bw’umwihariko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Imibereho Myiza, Yvonne Muhongayire, wari Umuyobozi w’agateganyo, ku buryo yabashije kwitanga mu gihe akarere katari gafite umuyobozi n’umwungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu ariko ntihagire icyuho kigaragara.
Umuyobozi w’Igenamigambi mu Ntara y’Iburasirazuba, Ntirenganya Boniface, yibukije umuyobozi mushya wa Rwamagana ko hari aho agomba kuzajya afata ibyemezo bikomeye ku bibazo byagaragaye, ariko by’umwihariko akwiriye kuzajya abanza kugisha inama kugira ngo ibyo byemezo byumvikanweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Uwizeyimana Abdoul Kalim ndetse n’umwungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mudaheranwa Regis, batowe tariki ya 25/02/2015; nyuma y’aho Uwimana Nehemie wahoze ayobora aka karere n’uwari umwungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mutiganda Francisca, beguriye rimwe tariki ya 26/12/2014.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe mayor wacu ndamwizeyepe! ntituzongera kuza kumwanya wanyuma, ahubwo gasabo na Ngoma baduhe iriya myanya.
Yewe mayor wacu ndamwizeyepe! ntituzongera kuza kumwanya wanyuma, ahubwo gasabo na Ngoma baduhe iriya myanya.
umuyobozi musyha aje akenewe! turizerako uzadukorera ibyananiye abandi!
Yemwe nahimana pee ibyananiye uwimana reka turebe ko uwizeyimana azabishobora
Cyeretse ya mazu yutururi tujya tubona kuri Tv1 nuyahomesha bariya nabo bakaba aheza.,
Naho ubundi muzikomereza wa mwanya utari mwiza
Ndashaka gusaba uwatanze ikibazo kirebana no kuba yarabuze icyangombwa cye ko yagera ku karere akareba umwe mubayobozi bakamufasha.
Ushobora no guhamagara umwe muri nyobozi kandi yagukemurira ikibazo.
iyo ikibazo kidakemutse ntugomba kwinumira. Uzahagere cg uhamagare uzajyana igisubizo
TUGUHAYE IKAZE MU MIRIMO MISHYA MUTANGIYE.
ARIKO NDAKWISABIRA KO WAKWITA CYANE NO KUBAKOZI BAKORA MURI GAHUNDA Y’UBUTAKA BAKISUBIRAHO.MFITE IKIBANZA MU KARERE KA RWAMAGANA IMYAKA IBAYE HAFI 7. NABAJIJE KU NTARA IMPAMVU NTAHABWA ICYANGOBWA CY’UBUTAKA KANDI ARI UBWAJYE BUNYANDITSEHO N’ABATURAGE BABIZI; BATI HARI AMAKURU(IMYIRONDORO) BIKIBURA.NTI SIMBONEKA KESHI KUBERA AKAZI;ARIKO NZAYATANGA UBWO HARI 2013 MU MPESHYI. BATI NUMARA KUBITANGA JYA UNYUZAMO UZE UTUBAZE AHO BIGEZE CYANGWA WOHEREZE UMUSIGIRA WEMEWE NA NOTAIRE W’AKARERE.
NAHISE SHAKA IMYIRONDORO YABURAGA BARAYIHABWA N’IDOSIYE YOSE YUZUYE MU UGUSHYINGO 2013. KUGEZA UBU NDI MUGIHIRAHIRO;NIBAZA ICYO BASHAKA KINDI KIKANYOBERA. RWOSE MUYOBOZI DUFASHE ABAKOZI BATANGA SERVICE ZITANDUKANYE MU KARERE BAKIRE ABANTU UKO BIKWIYE.BITUMA N’AKARERE GATERA IMBERE. SINAHUBAKA NTABYANGOMBWA BYUZUYE MFITE; BANK NAYO NTIYAMPA INGUZANYO. NTA N’IKINDI GIKORWA NAHAKORERA NTA BYANGOMBWA BYUZUYE MFITE; NINAYO MPAMVU NTA N’UMUSORO WAKWINJIRA.
RWOSE TURABAVUNA; ARIKO BAKOZI MUGERAGEZE MUTANGE SERVICE NEZA IMISORO MYISHI YINJIRE; NINAHO IMISHAHARA YANYU IZAJYA IZAMUKA. BIGAKURAHO IRARI RYO KUGWA MU CYAHA CYO KWAKIRA CG GUSABA RUSWA.
BANYAMAKURU MUJYE MUTUVUGANIRA.NDASHIMA KIGALITODAY.COM KO ITUGEZAHO AMAKURU MESHI YO MUNTARA ZINYURANYE.
utibfurije akazi keza maze aka karere kacu ka Rwamagana kazaze mu myanya myiza umwaka utaha w’imihigo