Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage buzana umutekano n’amajyambere - CP Munyambo

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe kuyihuza n’izindi nzego, CP Bruce Munyambo, avuga ko ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’abaturage buzana umutekano ndetse n’amajyambere y’abaturage.

Abahawe inzu bashimiye byimazeyo Polisi y'u Rwanda
Abahawe inzu bashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda

Yabitangaje kuri uyu wa 16 Ukuboza 2022, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, ku rwego rw’Igihugu bikaba byabereye mu Karere ka Nyagatare.

Ibikorwa byakozwe muri uku kwezi, imiryango 7,880 yahawe urumuri rukomoka ku mirasire y’Izuba, abaturage batishoboye 65 bubakirwa inzu zo kubamo ndetse zishyirwamo n’ibikoresho by’ibanze, hubakwa amarerero y’abana 30, ubwogero bw’inka 16, ubwisungane mu kwivuza ku baturage 2,000 mu Gihugu cyose, ndetse hakorwa n’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha mu mashuri no mu rubyiruko.

CP Bruce Munyambo, avuga ko ibyakozwe muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, byari bigamije kongera ubufatanye, kurwanya no gukumira ibyaha, kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu biganisha ku cyerekezo Igihugu kihaye.

Muri buri Karere hubatswe inzu ebyiri uretse Gakenke hubatswe esheshatu na Nyamagabe hubatswe eshatu
Muri buri Karere hubatswe inzu ebyiri uretse Gakenke hubatswe esheshatu na Nyamagabe hubatswe eshatu

Avuga ko ubu bufatanye bwa Polisi n’abaturage, buzana umutekano ndetse n’amajyambere y’abaturage.

Ati “Kuva twatangira ibi bikorwa, tubona abaturage barushaho kwigirira ikizere ndetse n’ubufatanye, kandi ubwo bufatanye nyine nibwo buzana umutekano n’amajyambere y’abaturage.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yashimye ubu bufatanye bwa Polisi kuko ibyakozwe byose byinjira mu buzima bw’abaturage, haba mu mibereho myiza ndetse n’iterambere ryabo.

Asaba abayobozi gukangurira abaturage kurushaho kumva neza ibikorwa bakorerwa bakabiha agaciro, cyane ibikorwa bahuriyeho ariko n’abaturage bakarushaho gufata neza ibyo bakorewe kugira ngo bitazaba impfabusa.

Yagize ati “Ubuyobozi burasabwa gukangurira abaturage kumva neza iki gikorwa bakagiha agaciro, cyane cyane nka kiriya bahuriyeho ariko n’abaturage barasabwa ibi bintu kubyifatamo neza ntibyangirike, ahubwo bigire akamaro ndetse ejo n’ejobundi abantu bazabone ko bitabaye impfabusa bikaba n’urugero rwiza ku bindi byagiye bikorwa.”

Umugore wa Habimana yiyemeje gukora kugira ngo atazongera kugora Leta yabahaye icumbi
Umugore wa Habimana yiyemeje gukora kugira ngo atazongera kugora Leta yabahaye icumbi

Imiryango ibiri yatujwe mu Karere ka Nyagatare yose yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ikaba yari ibayeho mu buzima bugoranye kubera kutagira icumbi ndetse umwe afite n’ingaruka z’ibikomere bya Jenoside.

Ikitegetse Alphonsine amaze imyaka icyenda mu Karere ka Nyagatare ashakisha imibereho, ariko nabwo akaba yaragowe n’ubuzima kuko yabaga mu bukode, nabwo yishyuraga avuye guca incuro.

Uyu warokotse wenyine mu muryango w’abantu barindwi, avuga ko nta kizere yari afite cyo kuzabona icumbi bitewe n’ubuzima yari arimo.

Ati “Nta kizere nari mfite bitewe n’ubuzima nabagamo, kuko nashakishaga nkabona nta nzira n’imwe nanyuramo ngo mbone icumbi. Bakibimbwira namaze iminsi ibiri nsa nk’aho ndi mu nzozi ariko Imana ishimwe inzu nayigezemo. Ndashimira Perezida wabaye umubyeyi mwiza wabaye aho ababyeyi bacu batari aranaharenga, bishoboka mwamutubwirira akaza kudusura nkamuhobera kuko nta kindi namwitura.”

Imiryango yahawe urumuri nayo irishimira ko yavuye mu kizima
Imiryango yahawe urumuri nayo irishimira ko yavuye mu kizima

Mugenzi we Habimana Vincent ufite ingaruka z’imvune yatewe na Jenoside, yabaga mu nzu y’amabati abiri yatijwe n’umugiraneza, akayibanamo n’umugore n’abana batatu. Kuko umugabo adashoboye gukora umugore we yiyemeje gukora cyane, kugira ngo batazongera kugora Leta bayisaba ibiribwa cyangwa ubwisungane mu kwivuza.

Uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, kwari gufite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 22 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe iterambere rirambye ry’umuryango nyarwanda.”

Aborozi ba Musheri bishimiye ko bahawe ubwogero bw'inka
Aborozi ba Musheri bishimiye ko bahawe ubwogero bw’inka

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka