Ubufatanye bwa Leta n’abikorera, ishingiro ry’igisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bwa Leta n’abikorera, nk’ishingiro ry’igisubizo ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yitabiriga akanageza ijambo ku bitabiriye umusangiro w’ifunguro rya mu gitondo, mu ihuriro Terra Carta Action Forum wateguwe na The sustainable Markes Initiaves n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth.

Uyu musangiro wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022, mu gihe hakomeje Inama ya COP27 irimo kubera mu Misiri mu mujyi wa Sharm El-Sheikh.

Umukuru w’Igihugu akaba ari na we muyobozi wa Commonwealth, yibukije abitabiriye iri huriro ko mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo muri uyu muryango, CHOGM, yabere i Kigali, ko Terra Carta yemejwe nka gahunda y’ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu kwihutisha iterambere rirambye mu gihe kizaza.

Perezida Kagame yaboneyeho kugaragaza ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera ariryo shingiro mu gushaka ibisubizo ku bibazo byihindagirika ry’ikirere.

Ati “Ubufatanye bwa Leta n’abikorera ni ishingiro ry’igisubizo icyo ari cyo cyose, cyo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ibiganiro birugurura amarembo ku mishinga mishya y’ubucuruzi, kwimakaza ubukungu no guhanga udushya mu buryo bwa siyansi”.

Yagaragaje ariko ko kugira ngo ibyo bigerweho ba nyiri amasosiyete ndetse n’abakiriya babo, bagomba kubigiramo uruhare mu kugaragaza ubushake bwo kubishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame yashimiye byimazeyo imirimo imaze gukorwa binyuze muri iri huriro, avuga ko bigaragarira no kuba hari abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye n’abandi batandukanye, bahagarariye ubucuruzi bitabiriye gikorwa.

Yagize ati “Nizeye imikoranire muri twe ndetse no mu rwego rwagutse, no gukorana nk’umuryango wa Commonwealth muri rusange, tugana imbere”.

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa kandi barimo na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley na Philip Davis wo muri Bahamas, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.

Terra Carta Action Forum, ni ihuriro ryatangijwe n’Umwami w’u Bwongereza Charles III, mu rwego rwo gushyiraho ingamba zifatika zigamije gufasha abikorera kwihutisha iterambere ryabo, mu bihe biri imbere hitabwa ku bidukikije.

Inama ya mbere y’iri huriro yabereye mu mujyi wa Glasgow muri Scotland, ahaberaga Inama ya COP26.

Iri huriro rigamije gufasha abikorera kwihutisha no guteza imbere ibikorwa byabo hitabwa ku kwita ku bidukikije karemano, abantu ndetse n’umubumbe. Yatangirijwe bwa mbere mu mujyi wa Davos mu 2020.

Mu ijambo rye, ubwo yatangazaga ibikorwa by’iri huriro muri uyu mwaka, Umwami Charles III yavuze ko umwaka ushize Isi yarushijeho guhura n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere.

Avuga ko abantu ku Isi yose bazahura n’ingaruka zikomeye zituruka kuri iyo mihindagurikire y’ibihe, asaba ko hakenewe gukorwa ibirenze ibikenewe kugira ngo Isi idakomeza guhura n’ubushyuhe bukabije.

Iri huriro ry’iminsi ibiri, ryatangiye mu Misiri ahari kubera Inama yiswe COP27 ikaba Inama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye, yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka