Ubufatanye bw’ibihugu butandukanye no gutega amaboko ku nkunga - Kagame

Mu nama ihuje ibihugu bya Afrika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US-Africa Summit) ibera muri Amerika kuva tariki 04-06/08/2014, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko umugabane wa Afrika ugomba gushyira imbaraga mu iterambere ryawo no gushakira hamwe ibisubizo aho gutega amakiriro ku mfashanyo.

Mu kiganiro kivuga ku kuzahura ubukungu bwa Afrika mu myaka 10 iri imbere, cyabaye tariki 05/08/2014, Perezida Kagame yongeye kugaruka ku nkunga ibihugu bikize bigenera ibikiri mu nzira y’amajyambere kuko izi nkunga zidasubiza mu by’ukuri ikibazo cy’ubukungu bukiri hasi muri Afrika.

Perezida atanga ikiganiro ku kuzahura ubukungu bwa Afrika mu myaka 10 iri imbere.
Perezida atanga ikiganiro ku kuzahura ubukungu bwa Afrika mu myaka 10 iri imbere.

Yagize ati « murakoze reka ngire icyo nongera ku byo mugenzi wanjye Macky Sall avuze ariko ku bundi buryo. Afrika ikeneye gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu rwego rwo kugabanya gutega amaboko ku nkunga bisa nk’aho byabaye akarande iwacu.

Twagabanya gutega amaboko turamutse twemeye ibibazo byacu tukabishakira ibisubiza, dukorera hamwe, tugafatanya n’abandi nk’abafite icyo bashoboye kurusha kubategaho amaramuko».

Perezida Kagame, Macky Sall wa Senegal, Jacob Zuma wa Afrika y'Epfo na Kitweke wa Tanzaniya batanze ibiganiro.
Perezida Kagame, Macky Sall wa Senegal, Jacob Zuma wa Afrika y’Epfo na Kitweke wa Tanzaniya batanze ibiganiro.

Perezida Macky Sall wa Senegal wari witabiriye ibi biganiro we yagarutse ku bijyanye n’abasebya ibihugu bya Afrika ko bitagira demokarasi kandi bigaragara ko hari intambwe imaze guterwa ishimishije n’ubwo hari bimwe mu bihugu bigifite guhuzagurika mu miyoborere myiza.

Yagize ati « mpereye ku gihe ibihugu byacu byoboneye ubwigenge, muragirango dukore iki ? Twashyizeho uburyo bw’imiyoborere, ariko ntidushobora nonaha kugira demokarasi nk’ibihugu by’Uburayi na Amerika aka kanya, ibyo rwose ni ugukabya ntibishoboka kuko ibihugu byacu birakiyubaka ahubwo ndahamagarira abashoramari b’Abanyamerika kuza gushora imali mu bihugu byacu kuko dufite byinshi byiza».

Perezida Kagame hamwe n'uwahoze ayobora umujyi wa New York, Michael Bloomberg.
Perezida Kagame hamwe n’uwahoze ayobora umujyi wa New York, Michael Bloomberg.

Naho ku bijyanye n’ikibazo cy’icyorezo cya Ebola gifatwa nk’aho ari umwihariko wa Afrika, ibi ngo ni nko gushaka gutererana uyu mugabane mu guhangana n’ibyorezo mpuzamahanga.

Ati «Ebola ni ikibazo rusange kandi kiri gutwara abantu ariko si umwihariko wa Afrika. Ebola ihangayikishije isi yose n’ubwo ihereye muri Afrika ahubwo twagombye gufatanyiriza hamwe n’abahanga b’isi yose mu kureba uko twarwanya iki cyago nk’uko duhangana n’ibindi byorezo nk’igituntu, za Sida n’izindi ndwara».

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Afrika y’Epfo, Tanzaniya, Senegal na Kenya nibo bari bayoboye ibiganiro by’iterambere ry’umugabane kugeza mu myaka icumi iri imbere.Amasosiyete akomeye muri Amerika yiyemeje kuzashora imari muri Afurika ingana n’amadorali miliyari 14 mu mishinga yo kubaka, ingufu, amabanki no mu ikoranabuhanga.

Perezida Obama niwe watangije inama ihuza ibihugu bya Afrika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US-Africa Summit).
Perezida Obama niwe watangije inama ihuza ibihugu bya Afrika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US-Africa Summit).

Inama US-Africa summit yatangijwe na Perezida Barack Obama yize ku bibazo bikomereye Afurika birimo uruhare rw’amashyirahamwe atagengwa na Leta, guha agaciro abagore, ubuzima, kwihaza mu biribwa no kurengera ibidukikije.

Inama ihuza abayobozi b’ibihugu bya Afrika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US-Africa summit) ibaye ku nshuro ya mbere ije ikurikira izindi nama abayobozi b’ibihugu bya Afrika bagirana n’ibihugu bitandukanye bigirana n’abayobozi ba Afrika : Ubuyapani (Tokyo International Conference on African Development), Ubufaransa (Sommet France-Afrique), Ubushinwa (China-Africa Cooperation), Ubumwe b’Uburayi (EU-Africa Summit).

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyo rwose Nyakubahwa afite umurongo mwiza, African Union ijye ihura buri myaka 2 cg 3 ifate umurongo ngenderwaho wayo.

rwamirera yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

reja turebe uko ubufatanye bw’amerika yemereye ibihugu by;afrika ko hari icyo buzongera ku byari busanzwe nabyo umuntu yavuga ko ari nta makemnwa

urubindo yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

nkunda ibitekerezo bya Kagame buri gihe nta munsi atatubwira ko tutagomba gutega amaboko ibihugu kugirango dutere imbere aho kumpa ifi wanyigisha kuyirobera nibwo uba ungiriye akamaro kanini inyp nibyo Kagame ashaka ku bihugu bya Afurika ndetse nabafatanyabikotrwa bayo.

Claude yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka