Ubufasha yahawe mu gihe cya Jenoside yatemaguwe, bwamuteye ishyaka ryo gufasha abababaye

Mukundwa Safi, umuyobozi w’umuryango ‘Safi Life Organization’ (SLO) avuga ko ubufasha yahawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatemaguwe ariko akabaho, bwatumye yiyemeza gufasha abandi.

Safi avuga ko ubufasha yahawe akavurwa imihoro yari yatemwe bwatumye yifuza gufasha abababaye
Safi avuga ko ubufasha yahawe akavurwa imihoro yari yatemwe bwatumye yifuza gufasha abababaye

Yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro umushinga yise ‘Ndashoboye’ ugamije gufasha abana b’abakobwa cyane cyane abangavu babyaye imburagihe, kugira ngo biteze imbere banabashe kurera abo bana.

Mukundwa asobanura uko yagize igitekerezo cyo gufasha abandi kugira ngo bagire icyo bigezaho.

Agira ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nahuye n’ibibazo kimwe n’abandi bahigwaga, barantemagura ariko hari muntu wamfashije ndavurwa mbasha kubaho. Nahise ngira igitekerezo cyo gufasha abandi bababaye nimba ndokotse Jenoside”.

Arongera ati “Nyuma ya Jenoside ubuzima bwari bugoye ariko umuntu akagerageza kububamo. Muri 2006 natanze ubuhamya ku rwibutso, nyuma haza umuzungu kumbaza icyo nifuza, mubwira ko yamfasha gufasha abandi bana, nyuma y’igihe biza gukunda ntangira kubafasha”.

Kuva icyo gihe ngo yatangiye gufasha abana b’imfubyi barangije ayisumbuye kwiga kaminuza, gusa ngo ubushobozi bwari buke, icyakora ubu ngo hari umunani barangije n’abandi nkabo barimo kwiga abishyurira ibikenerwa byose.

Abafashijwe na Safi Life Organization ngo bizeye imbere heza
Abafashijwe na Safi Life Organization ngo bizeye imbere heza

Umwe mu bafashijwe kwiga kaminuza, Claudine Mukaperezida, avuga ko yari yarabyihoreye iyo ataza kubona SLO.

Ati “Muri 2014 ni bwo nahuye na Safi mubwira ibibazo mfite kandi ko nshaka kwiga kaminuza. Nyuma y’igihe gito yaje kumbwira ko byakunze maze njya kwiga, ubu nkaba ndangije kaminuza mbikesha Safi Life Organization, ubumenyi nahawe nkaba numva buzamfasha mu buzima”.

Akimana Julienne wo muri Kicukiro w’imyaka 21 wabyaye afite imyaka 19, avuga ko ubu yigaruriye ikizere kubera SLO.

Ati “Nkimara kubyara nagize ibibazo bikomeye kuko nta bushobozi nari mfite bwo kwita mu mwana. Icyakora ubu ndimo kwiga kudoda mbifashijwemo na Safi, maze kumenya kudoda ijipo, ikabutura n’ibindi, nkumva bizamfasha gukora ngatera imbere sinongere kugwa mu bishuko”.

Kuri ubu umushinga Ndashoboye urimo kwita ku bana b’abakobwa 50 bo muri Kicukiro babyaye ku buryo butifuzwa.

Ubu barimo kwiga imyuga itandukanye irimo kudoda, kuboha imipira, ubukorikori n’ibindi ndetse bakanafashwa no mu mibereho isanzwe mu gihe batarabasha kubyaza umusaruro iyo myuga.

Mukudwa avuga ko abana 50 afasha ari igitonyanga mu nyanja kuko muri Kicukiro aho SLO ikorera ngo hari abana basaga 400 babyaye, agasaba undi wese ubishoboye kumufasha kubitaho.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere (MIGEPROF), iherutse gutangaza ko abana basaga ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda muri 2016, iki ngo kikaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Safi mwiza,uri sans tache Imana yakurorokoye yari izi impamvu. Uri uw’Ingirakamaro,kdi uri imfura.Courage ma puce ndabizi Yesu azakwagurira imbago hanyuma icyo wifuje kugeraho cyose uzagishyire mubikorwa.
Nkunda guca bugufi no gucisha make byawe!

Gogo yanditse ku itariki ya: 31-08-2018  →  Musubize

Yooo umutima ukunda kdi ufasha twese twakawugize ariko ntibipfa gukundira uwariwewese.Safi Imana ikuge imbere kdi numva washaka ukuntu waba afite ubufasha ubwo aribwobwose bwakugeraho.ntekerezako niyo abantu baba 100 umwewese atanze 500 yagira akamaro cyane.merci

Grace yanditse ku itariki ya: 25-03-2018  →  Musubize

SAFI ameze nkanjye uretse ko tutagize umuhigo umwe (same ambition).Igihe cya Genocide,nasengaga imana nyibwira ngo nindinda nkarokoka,nzayikorera.Muli Genocide,nasimbutse urupfu inshuro nyinshi.Ndashima SAFI ko yasohoje umuhigo we.Genocide irangiye,nanjye narawubahirije,nkorera imana.Niganye Bible n’abahamya ba Yehova.Kuko burya ntabwo wakorera imana neza utabanje kwiga bible ngo umenye icyo imana idusaba.Muli Yohana 14,umurongo wa 12,nasomye ko Yesu asaba buri mukristu nyakuri kumwigana agakora umurimo nawe yakoraga wo kubwiriza.Nubwo nkora n’indi mirimo isanzwe kugirango mbeho,ubu nigana Yesu n’Abigishwa be,nanjye nkajya mu nzira no mu ngo z’abantu kubwiriza,kugirango nzabone ubuzima bw’iteka.
Mbere ya Genocide,numvaga naba Pastor aho nasengeraga muli Anglican Church.Maze kwiga Bible neza,nasanze imana isaba abakristu kuyikorera ku buntu,badasaba icyacumi nkuko Yesu yavuze muli Matayo 10,umurongo wa 8.Ubu mbwiriza iminsi 3 mu cyumweru,mu mihanda,mu masoko (markets) n’ahandi.

karekezi yanditse ku itariki ya: 25-03-2018  →  Musubize

Safi sha komerezaho ni ukuri Imana ikomeze ikongerere ufashe benshi bashoboka.

Clément yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

Yoo Safi Imana ijye Iguha umugisha.Urukundo rwawe ni urwakera kuva mu buto bwawe.Courage Mama!

Isa yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

Imana ikomeze ikongerere ubushobozi ufashe benshi birenge Kicukiro nukuri isi ikeneye nenshi bameze nkawe. courage Safi kandi Imana ikomeze irusheho kuguha umutima utabara.

Floribert yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka