Ubudage bwarekuye inkunga ya miliyoni 26$ bwari bwarahagarikiye u Rwanda

Ubudage bwarekuye inkunga ya miliyoni 26 z’amadorali bwari bwarahagarikiye u Rwanda mu mezi ane ashize; nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga w’ubudage taliki ya 31/1/2013.

Ibi bitangajwe nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, amaze iminsi agirira mu Budage.

Minisitiri w’igihugu cy’ubudage ushinzwe iterambere, Dirk Niebel, yatangaje ko u Rwanda rwagaragaje ubushake mu gushaka umuti urambye w’ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo; nk’uko rwabisabwaga.

Kimwe n’ibindi bihugu by’uburayi, Ubudage bwari bwafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga bugenera u Rwanda kubera ibirego by’imiryango itagengwa na Leta ikorera muri Congo yagiye ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.

Nubwo ibi birego byaje no kwemezwa na raporo y’impugucye z’umuryango w’abibumbye, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko ibiruvugwaho atari ukuri ndetse bimwe mu bihugu birimo Ubwongereza byongera kurekura inkunga kubera ko ibyo u Rwanda rwasabwaga gukora rwabikoze.

U Rwanda rwatanze ibimenyetso byerekana ko raporo yakozwe n’impugucye z’umuryango wabibumbye ibogamye ndetse runagaragaza ubushake bwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Inkunga ingana na miliyoni 26 z’amadolari y’amerika yatanzwe n’Ubudage igomba gukoreshwa kugera muri 2015.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

@De Rock, ntabwo Sebuharara yibeshye, iyo bandika inkuru zipfuye baba bazi icyo bashaka kugeraho. Wibaza se ko bayobewe ibyo bakora? Abatagera i bwami babeshywa byinshi.

rwanda yanditse ku itariki ya: 2-02-2013  →  Musubize

@ Sylidio Sebuharara, Iyi nkuru wanditse wayikuyehe? wayobeje abasomyi, icyo bemeye ni 7million ya Euro yo gufasha ibikorwa by’imyuga but no mungengo y’Imari. Naho 26million ya $ wasomye nabi.
So wandike inkuru yawe neza.

Thanks

De Rock yanditse ku itariki ya: 2-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka