Ubudage bwahaye impunzi z’Abanyekongo inkunga ya 500 000€
Ubudage bwashyikirije inkunga y’amayero 500 000 (miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda) ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP) agenewe gufasha impunzi z’Abanyekongo 54 000 zimaze imyaka 17 mu Rwanda.
Iyi nkunga yatanzwe tariki 20/02/2012 izafasha WFP kubonera impunzi ibiryo bizazifasha kugira imirire myiza cyane cyane abana bari munsi y’imyaka 5, abagore batwite n’ababana na virus itera Sida.
Igenzura ryakozwe na WFP ifatanyije na UNHCR muri Werurwe 2011 ryagaragaje ko kimwe cya 3 cy’impunzi zitabona ibyo kurya bihagije. Iryo genzura rigaragaza ko 30% y’abana bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cy’imirirre mibi n’ibiro byabo bikaba bidahagije.
Uyobora WFP mu Rwanda, Abdoulaye Balde, avuga ko inkunga yatanzwe itangiwe igihe mu gufasha impunzi cyane cyane abana n’abagore batwite kugira imirire myiza.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Elmar Timpe, washyikirije iyo nkunga avuga ko igikorwa bakoze cyagizwemo uruhare na Leta y’Ubudage n’abaturage b’Ubudage bagamije gufasha abakeneye ubufasha cyane.
Muri uyu mwaka wa 2012, WFP igomba gutanga ibiribwa ku bantu bagera 424 000 barimo impunzi z’Abanyekongo 54 000, impunzi z’Abanyarwanda batahutse bagera kuri 20 000 hamwe n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza barira ku ishuri bagera 350 000.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|