Ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ni amagambo gusa - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika witabiriye inama yiga ku bukungu bw’isi iteraniye mu Mujyi wa Davos mu Busuwisi, asanga nta gikorwa ngo ubucuruzi hagati y’Abanyafurika butangire bukorwe, nubwo byagiye byifuzwa kuva kera.

Yagize ati “Dukomeza kuvuga ku bucuruzi hagati y’Abanyafurika n’uko bigoye Abanyafurika ngo bashobore kugera hirya no hino muri Afurika, ariko nta na kimwe gihinduka.”
Yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Mutarama 2016, mu kiganiro yagiranye n’impuguke zitandukanye ziturutse ku mugabane w’Afurika, cyari kigamije kureba ikidindiza iterambere ry’ubukungu bw’Afurika.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko kugira ngo ubucuruzi butere imbere hagomba kubaho uruhare rw’abikorera batajegajega, hanyuma leta ikabunganira mu gishyiraho politike zibanogeye zibahuza.
Perezida Kagame kandi yavuze ko nta wakwirengagiza ko hagomba kubaho amategeko agenga ubucuruzi kandi akubahirizwa.

Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko turashimira nyakubahwa perezida wacu. uburyo agaragariza abanyafurika,muri rusange uko ibintu byakagombye kugenda. ahubwo umwanya wacu nk’abanyarwanda,tugomba kwemeza ibyo avuga mu mvugo no mungiro kuko atubera urugero rwiza. murakoze