Ubucuruzi bwa TELEXFREE bwaciwe mu Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yaciye mu Rwanda ubucuruzi bw’uruhererekane bwitwa TELEXFREE bwari bumaze iminsi buri gukurura benshi mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, MINICOM, ikaba ivuga ko bwari buteye imbogamizi zikomeye bugamije guhombya ubukungu bw’u Rwanda.
Ubusanzwe, ubu bucuruzi bukorerwa kuri internet aho umuntu ucuruza ibikorwa bya P.L.I Telexfree ashobora gutumira abandi bantu kubwitabira. Ubwo bwitabire bw’ababyemeye nawe abyungukiramo ugasanga bibaye uruhererekane bizwi ku izina rya piramide (pyramid) cyangwa network marketing.

MINICOM ifashe iki cyemezo kuri ubu bucuruzi bwari bumaze gukurura benshi cyane cyane mu rubyiruko, nyuma y’aho Banki Nkuru y’u Rwanda BNR na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bakoreye ubushakashatsi bikagaragaraa ko ubu bucuruzi bwangiza ubukungu mu Rwanda, nk’uko itangazo rigaragara ku rubuga rwa internet rwa MINICOM ribivuga.
Rivuga ko byagaragaye ko ubu bucuruzi bushobora kuyobya amafaranga no kuyakoresha mu buryo butemewe, ibyo bita money laundering. Iyo ikaba ariyo mpamvu nyamukuru MINICOM yafashe icyemezo cyo kubuhagarika ku butaka bw’u Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ububndi se ibib bintu bimeze nk’urursimbi murabona atarimo ububjura buteye imbere, muburwanye mwivuye inyuma kandi mugane amabanki n;ibindi bigo bitanga inguzanyo maze dukire kahave
Barababeshye. TELEXFREE SI PYRAMID. Muvuge ibindi ariko iki cyo kiranyagisha. Mwe mutubwire icyakorwa kugirango bidahungabanya ubukungu. Naho kubureka bwo ni ukwibeshya ntibishoboka. Burya business iyo yatsinze iba yatsinze. Ahubwo mwige uko mwadusoresha, RRA yinjize i kashi ibindi mu byihorere. Kandi niga mutadusoresheje ubwo mutureke twikirire ariko ejo ni mutubona mu ma V8 ntimuzatangare. Dore ko Voiture za benz zo ubu twamaze kuzicakira. Ariko mwaje tukabereka uko bikora maze mukarushaho kubisobanukirwa. Ubu tuvugana tuvuye BOSTON kubicengera kurushaho. Isi yarahagurutse namwe muracyasinziriye. Ni akazi kanyu.