Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buracyagaragaramo akajagari - Minisitiri Kamanzi

Minisitiri w’Umutungo Kamere (MINIRENA), Stanislas Kamanzi, aratangaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukigaragaramo akajagari mu mikorere yabwo, aho hari abakitwikira ijoro bikabaviramo no kuhasiga ubuzima.

Mu nama nyunguranabitekerezo y‘akarere ka Nyanza n’abahagarariye ibigo by’ubucukuzi by’amabuye y’agaciro mu ntara y’amajyepfo, Minisitiri Kamanzi yatangaje ko iyo mikorere mibi ariyo ituma icukurwa rikorwa mu buryo butari ubwa gihanga.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku nawe yanenze abakoresha imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro, batita ku bakoze bakoresha mu gihe cy’impanuka.

Yatanze urugero rwa zimwe mu mpanuka zagiye ziba muri iyi ntara, ariko abayobozi b’ibirombe ntibagaragaze ubushake bwo gutabara.

Ati: “Ku rwego rw’akarere nitwe twakoze ubutabazi mbere, dutegereza ko nyiri icyo kinombe nawe yaza kureba ibyabaye ariko amaso yaheze mu kirere”.

Mutakwasuku asanga kutagera aho abakozi ukoresha bagiriye impanuka nabyo ari ukugaragaza guhuzagurika, kuko byerekana kutita ku bakozi n’akazi ushinzwe.

Iyi nama yanunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zirimo uko amashyamba ahagaze, n’uburyo bwo kwegereza ubuyobozi bwayo abaturage n’abakozi bayo bagaragarizwa inshingano bafite.

Ibindi by’ingenzi inama yibanzeho ni amategeko y’ubucukuzi, uko bwarushaho kunozwa no kubujyanisha n’igihe yugezemo.

Abari muri iyi mana bayosoje biyemeje gunoza imikorere y’ubucukuzi bw’amabuye, baca akajagari kagenda kabubonekamo nk’uko Stanislas Kamanzi yabisabye.

Iyi nama yari itumiwemo abayobozi b’uturere tw’intara y’amajyepfo, nabo baboneyeho gutanga ishusho y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri utwo turere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka