Ububiko bw’imifariso ya AFRIFOAM bwahiye (Yavuguruwe)
Ububiko bw’imifariso (matelas) y’uruganda rwitwa AFRIFOAM buri i Karuruma mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali bwafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa tanu z’amanywa ku wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2015.
Kalisa Jeremy, nyir’uruganda rwa AFRIFOAM avuga ko inkongi yafashe ububiko bw’imifariso ya AFRIFOAM yangije ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kalisa yavuze ko nta bwishingizi yari afitiye ubwo bubiko bwarimo ibintu bitandukanye nk’imifariso, imodoka nshya imwe yo mu bwoko bwa RV4, amarange n’imashini ziyakora, ibyuma by’ubwubatsi byitwa fer à beton hamwe n’ingunguru zirimo tineri (tunnel) yifashishwa mu gukora amarangi.
N’ubwo nyir’uruganda rwa AFRIFOAM yavuze ko icyateye inkongi y’umuriro mu bubiko bw’ibintu bye kitaramenyekana, abaturage bari bahari ubwo hashyaga bavuga ko ishobora kuba yatewe n’uko barimo gusudira igisenge, udushirira tukamanukira mu mifariso igahita ikongeza mu nzu.

Bigaragara ko ibimodoka bizimya imiriro bya Polisi y’igihugu byaramiye ingunguru nyinshi za tineri zari guhita zikongeza ikindi gice kinini gisigaye, ndetse n’uruganda rusya ibigori ruri iruhande rw’ubwo bubiko.
Iyi ni inkongi y’umuriro ya kabiri igaragaye mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi 2015, nyuma y’indi yafashe inzu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 09 Gicurasi 2015, ikaba yarangije ibicuruzwa bitari bike.





Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kuba umuntu afite iduka nkiryo atagira ubwishingizi cyakora bakomeze kwihangana Imana ibafashe rwose.