Ubu ntitukiri incike, twabaye intwaza - Abatujwe na Jeannette Kagame

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata hari inzu y’amasaziro y’intwaza yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ku ya 03 Nyakanga 2018.

Bashimira Jeannette Kagame wagize uruhare mu kubahuriza hamwe aho baganira bakamarana irungu
Bashimira Jeannette Kagame wagize uruhare mu kubahuriza hamwe aho baganira bakamarana irungu

Nyuma y’amezi hafi arindwi imaze itujwemo abo babyeyi, Kigali Today yifuje kumenya uko abayibamo babayeho.

Mpinganzima Constance, umuyobozi w’icyo kigo cyitwa Impinganzima, avuga ko ababyeyi babamo bose hamwe ari 57, barimo abasaza batandatu n’abakecuru 51, bakagira n’abakozi 21 bashinzwe kubitaho.

Bafitemo ivuriro (poste de santé) irimo imiti y’ibanze yo gufasha ababyeyi mu gihe hari uwaramuka agize ikibazo cyoroheje. Naho iyo hari ugize ikibazo gikomeye, ngo bamwohereza ku bitaro bikuru byo muri ako Karere ka Bugesera cyangwa bakamwohereza ku bitaro i Kanombe.

Siporo ni kimwe mu byo bibandaho muri gahunda zabo

Mpinganzima avuga ko nk’abantu bageze mu zabukuru, bagira n’umwanya baharira siporo mu rwego rwo kurwanya ubusaza. Mu gitondo, aba nyuma babyuka saa moya, ariko hakaba n’ababyuka mbere nka saa kumi n’imwe n’igice. Barabyuka bagakaraba, bagategereza abandi, bose bakajyana ku meza saa mbili.

Iyo bavuye ku meza, abaramutse bameze neza bakora siporo, bakazenguruka mu duhanda two mu kigo babamo, bakahazenguruka inshuro ebyiri cyangwa eshatu.

Mpinganzima Constance uyobora urugo 'Impinganzima'
Mpinganzima Constance uyobora urugo ’Impinganzima’

Na nimugoroba iyo izuba rihumbye ngo bakora indi siporo nk’iya mu gitondo ariko bakagira n’iminsi yihariye ya siporo ari yo ku wa kabiri nyuma ya saa sita izuba rihumbye. Uwo munsi nka saa cyenda cyangwa saa cyenda n’igice ngo barasohoka bakajya hanze y’ikigo, keretse abafite ibibazo by’uburwayi butabemerera kujyana n’abandi.

Uwo munsi ngo bakora urugendo bakerekeza mu bice biri mu nkengero z’aho baba, bakaba bagera no ku misozi yitaruyeho gato.

Ku wa gatanu saa cyenda ho bagira siporo yihariye y’imyitozo ngororangingo. Kuri uwo munsi, bateranira hamwe ahabugenewe mu kigo hakaza abantu bakabakoresha iyo myitozo.

Ati "ni imyitozo itabavunnye yo kugorora amaboko, cyangwa bakicara bakarambya bakagorora amaguru, imyitozo ibafasha guhumeka, n’ibindi."

Bafite abakozi 21 babitaho
Bafite abakozi 21 babitaho

Nyuma ya siporo bajya mu turimo dutandukanye, abafite intege bagakorera ubusitani, abandi bagatunganya imyaka yo guteka nko guhata ibirayi, gutonora imyumbati,...

Iyo babirangije, barakaraba, bakaruhuka, saa sita zagera ibyo kurya bibonetse, bakajya ku meza gufata ifunguro.

Iyo bamaze kurya, bamwe bararyama bakaruhuka, ariko abandi bakaba biyicariye baganira kugira ngo nijoro bataza kubura ibitotsi. Hari abasaza usanga barimo gukina igisoro, mu gihe abandi baba ngo bacirana imigani, abandi bakajya gusenga.

Imyemerere ya buri wese irubahirizwa

Mpinganzima Constance uyobora ikigo ’Impinganzima’ avuga ko buri wese bamuha uburenganzira bwe ariko hakurikijwe gahunda.

Ati "Hano twubahiriza imyemerere ya buri wese. Abagatolika, buri saa cyenda z’amanywa barahura bakavuga ishapure. Abarokore na bo iyo bashatse guterana, bahurira mu nzu y’uruganiriro (salle)bakahasengera."

By’umwihariko ku wa gatatu nyuma ya saa sita, ngo muri urwo rugo haza umuvugabutumwa akabigisha akanabayoborera iyo gahunda y’amasengesho. Abagatolika bo, buri ku cyumweru padiri aza mu kigo kubasomera misa.

Mpinganzima Ati "mu gitondo ku cyumweru saa mbili ni bwo haba misa y’abagatolika, hanyuma saa cyenda pasiteri na we akaza gukoresha amateraniro abatari abagatolika."

"Abadivantisiti na bo ku wa gatandatu mbere ya saa sita turabareka, abashinzwe kubitaho (care givers) bakabaherekeza bakajya ku rusengero rw’Abadivantisiti ruri hanze y’icumbi babamo kuko bo ari bakeya, ibyo rero bikaba ari ubuzima bwabo bwa buri munsi, umunsi ku wundi."

Abasaza iyo baruhuka bahugira mu mikino itandukanye nk'igisoro
Abasaza iyo baruhuka bahugira mu mikino itandukanye nk’igisoro

Mpinganzima avuga ko muri urwo rugo bakira ababyeyi bafite imyaka kuva kuri 65 kuzamura, gusa ngo hashobora kuboneka n’abatarageza kuri iyo myaka bafite impamvu yihariye nk’ubumuga cyangwa indi mpamvu.

Ati "icyo gihe ababatoranya iyo babasuye bakabona ari umuntu ukwiye kwitabwaho aba muri icyo kigo, baramwemerera akaza muri bene aya mazu y’amasaziro."

Izabukuru zituma bamwe bugarizwa n’uburwayi

Kubera ko mu myaka y’izabukuru abantu baba barwaragurika, bamwe muri abo na bo ngo baba bafite uburwayi butandukanye.

Barimo 19 barwaye umwijima wo mu bwoko bwa C (Hepatitis C). Harimo n’umwe ufite Hepatitis B. Hari 29 bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, hakabamo batatu bafite Diyabete, batatu barwaye asthma, umwe ufite Virusi itera Sida, ababarirwa muri 20 bafite ibibazo by’uburwayi bw’igifu n’undi umwe urwaye kanseri. Gusa ngo harimo abaje nyuma batari basuzumwa.

Izindi ndwara zo ni izisanzwe zirimo nk’inkorora, umugongo, n’izindi. Abaganga b’i Kanombe ni bo baza kubakurikirana.

Ku bashaka kubasura, amarembo arafunguye

Mpinganzima avuga ko nk’uko abo babyeyi baturutse hirya no hino mu gihugu babemerera gusurwa.

Ati "Hano amarembo ahora afunguye, turabareka rwose kugira ngo bumve ko bataboshye, buri munsi barasurwa guhera saa tatu mu gitondo kugeza saa tanu n’igice, na nyuma ya saa sita guhera saa munani kugeza saa kumi."

Ababa muri urwo rugo bishimira uko babayeho
Umwe mu babyeyi baba muri urwo rugo witwa Uwimana Christine yahageze mu matariki abanza y’ukwezi kwa munani mu mwaka ushize wa 2018. Avuga ko yahaje aturutse mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Ati "Nari incike, nta muntu n’umwe nasigaranye, ndwara nkabura unyitaho ngahera mu nzu, kandi mfite n’ubumuga natewe na Jenoside, ubwo rero Imana itugirira ubuntu, umubyeyi Jeannette na Perezida Kagame baratwibuka baradutarura, batuzana aha. Ubu ntitukiri incike, twabaye intwaza."

"Turaganira, buri wese akavuga ibyamubayeho, tugahozanya, mbega nta n’ukirira. Hano dufashwe neza, turarya, turanywa, baduha n’amafaranga yo kwifashisha, nk’igihe hari ukeneye mituyu (me2u), baduha n’imyenda yo kwambara, ariko hagira ukenera kujya kwigurira mu isoko uwo ashaka bakamuha uruhushya akajya kuwugura."

Mpinganzima ni we ubakurikirana umunsi ku munsi
Mpinganzima ni we ubakurikirana umunsi ku munsi

Undi mubyeyi witwa Kansayisa Theophila uba muri urwo rugo, akomoka mu mujyi wa Kigali muri Nyarugenge. Yahageze tariki 01 Nyakanga 2018.

Mu buhamya bwe, agira ati "Twari incike, twibana twenyine, dusigara mu rugo turi inkehwe, tutagira epfo na ruguru. Sinagiraga umvomera amazi, noneho AVEGA iza gushaka abo bantu bibana bonyine, tujya mu itsinda rya ’Humura nturi wenyine’ kugeza igihe batuzaniye muri aya mazu y’Impinganzima."

"Hano rero tumeze neza, turishimye, turanezerewe pe! Turi umuryango mugari, turaganira, tugaseka, dusekeshejwe n’uko twabonye umubyeyi Kagame warurwaniriye n’umudamu we."

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije mu kigega FARG gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye ndetse no mu muryango Unity Club Intwararumuli, ni bo bubatse ikigo ’impinganzima’ cyuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari ebyiri.

Abantu babiri mu bakiriwe muri urwo rugo ni bo bamaze kwitaba Imana bazize uburwayi.

Mu ruganiriro (salle) bafite televiziyo bareba nka kimwe mu bibamara irungu
Mu ruganiriro (salle) bafite televiziyo bareba nka kimwe mu bibamara irungu

Mu bantu 57 batujwe mu kigo ’impinganzima’ harimo ababaga mu zindi ngo za Kamonyi, Rulindo, Rwamagana na Kayonza. Mpinganzima ukiyobora avuga ko abagitujwemo bavanywe aho bari baratujwe, bakazanwa muri urwo rugo rw’i Nyamata mu Bugesera kuko aho babaga bari bake, kandi no kubitaho bikagorana.

Ahandi haboneka ingo nk’izo ni mu turere twa Huye na Nyanza, hakaba n’urundi rwenda gufungura mu minsi mike i Rusizi mu Burengerazuba.

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ni we wafunguye ku mugaragaro uru rugo 'Impinganzima'
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ni we wafunguye ku mugaragaro uru rugo ’Impinganzima’
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka