UAE Exchange irizeza Abaturarwanda uburyo budasanzwe mu kubakira “Customer care”

Ikigo UAE Exchange gitumikira abohererezanya amafaranga hirya no hino ku isi kirizeza Abaturarwanda ko mu bihe biri imbere kigiye kujya cyakirana ‘Na Yombi’ abashaka kohereza no kwakira amafaranga hagati y’ibihugu ku buryo bunoze kandi bubangutse kuruta abandi bose baba muri uwo mwuga.

Ibi ishami rya UAE Exchange mu Rwanda ryabitangarije mu birori byo kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku kunoza serivisi nziza, kizihijwe mu Rwanda kuva tariki 6-10/10/2014.

Bamwe mu bakozi b'iki kigo biteguye guha ababagana serivisi zo kubakira zitari zimenyerewe mu Rwanda.
Bamwe mu bakozi b’iki kigo biteguye guha ababagana serivisi zo kubakira zitari zimenyerewe mu Rwanda.

Riyaz N Aghoor ushinzwe ibikorwa muri iki kigo yavuze ko bamaze kunoza ingamba n’ikoranabuhanga ntagereranywa mu gutanga amafaranga no kuyashyitsa mu gihe gito kurusha abasanzwe batanga izo serivisi mu bihugu 30 ku isi yose, banyuze mu ma banki asaga 150 akomeye ku isi.

Icyumweru cyo kwita ku kunoza serivisi ku isi cyatangiye kwizihizwa mu 1988, hagamijwe gushyira ingufu ku kunoza serivisi no gushimira abantu ibihumbi bakora mu kazi kabahuza n’abandi kandi bageza hose rivisi nziza umunsi ku w’undi.

UAE Exchange isanzwe ikora akazi ko gutumikira abatuye hirya no hino ku isi mu kohererezanya amafaranga ku rwego ndenga mipaka. Ikorera mu bihugu 30 ku migabane yose y’isi, ikagira ubufatanye n’amabanki 150 akomeye ku isi.

Icyumweru cyo gutanga serivisi kizihizwa mu rwego rwo kuzirikana abantu bitanga mu kwakira abantu neza ariko abakora muri iki gice bakanakangurirwa kurushaho kwakira neza ababagana.
Icyumweru cyo gutanga serivisi kizihizwa mu rwego rwo kuzirikana abantu bitanga mu kwakira abantu neza ariko abakora muri iki gice bakanakangurirwa kurushaho kwakira neza ababagana.

Aya ma banki ngo afasha mu gihe umuturage umwe yoherereje uwo ashaka amafaranga mu gihugu runaka, akabona ubutumwa bwo kujya gufata amafaranga yohererejwe kuri rimwe mu mashamiy’aya ma banki 150.

Mu myaka 32 UAE Exchangeimazengoifiteamashami 700 hirya no hinokuisi, ikabaifiteabakiliyaigezahoserivisibarengamiliyoniesheshatu. Bwana Riyaz N AghoorushinzweibikorwamuriUAE Exchange Rwandayavuzeko UAE Exchange aricyokigocyamberekuisi mu byinyuzwamoamafarangamenshin’abaturage baba mu bihugubyohanzeboherereza bene wabo baba barasigaye mu bihugukavukire.

Muri iki icyumweru UAE Exchange yizihizaga kunoza serivisi yageneye abakiliya bayo impano n’ibihembo mu birori bitandukanye bakoze bashishikariza abaturage bose kwita ku kunoza serivisi no guha agaciro ababagana aho bava hose.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 3 )

turebeye kuri aba bavandimwe , bitunaniza iki koko ? wamugani wa wamuhanzi, gufata neza abatugana byinjiriza benshi bihereye kuri twe tuba twabafashe neza , ariko nibaza icyo bitunanaiza ko ntanikiguzi biba byadusabye, umuntu kuza ukamwakira neza bikamutera ejo kugaruka siwowe uba wungutse?

karemera yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

turabashimira cyaneuburyo mudufasha kandi mwaje mukenewe mukomerezaho muri service nziza muduha branche yaremera turayemera cyane nabakozi bahakorera bose.

alias turabashimiye yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

kwita ku bakiriya bakugana ni ingenzi kuko usanga bituma uwo wakiriye neza agaruka kandi ugasanga ibyo bituma wunguka

njangwe yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka