U Rwanda, Uganda na Kenya mu bufatanye bwo kubungabunga umutekano mu karere
Igisirikare cy’u Rwanda, Uganda na Kenya byiyemeje gushyira hamwe mu kubungabunga umutekano mu karere byifashishije inzego za gisirikare na polisi, mu rwego rwo kwagura ubuhahirane mu baturage batuye muri ibi bihugu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 6/1/2014, impuguke mu bya gisirikare na polisi muri ibi bihugu bitatu bahuriye i Kigali, mu rwego rwo kurebera hamwe uko hashyirwaho ingamba zo kubungabunga amahoro mu karere.
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda kimwe n’ibi bihugu bizungukira muri ubu bufatanye ubwo abaturage babyo bazaba bagenda muri aka karere bisanzura nta nkomyi.

Ati "Iyo tuvuga tuti ari igihugu cy’u Rwanda, Uganda na Kenya bafunguye amarembo. Abanyarwanda bagenda bafite indangamuntu, ibicuruzwa byabo birava Mombasa bikagera ahangaha, ari nta nkomyi, turaganira gushyira mu bikorwa umupaka umwe.
Ibyo bintu byose iyo bigenda bijya mu bikorwa biba na ngombwa ko inzego z’umutekano zigira ubufatanye, ku buryo muhana amakuru, muhana ingamba mbega bigasa nk’aho imbibi zigenda zisigara mu magambo gusa".
Kuva tariki 01/01/2014, abaturage b’ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda bemerewe gutembera muri ibyo bihugu bose bakoresheje ikarita ndangamuntu cyangwa ikarita y’itora byo mu bihugu bakomokamo bitandukanye na mbere kuko byasabaga kuba umuturage afite urupapuro rw’inzira (laisser-passer cyangwa passeport).
Niba ibihugu byifuza ko abaturage batekana kandi hari amahoro arambye mu karere, hagomba kubaho ubufatanye n’ubu kugira ngo imitwe yitwaje intwaro, iterabwoba bicike, nk’uko Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe yabitangaje afungura iyi nama.
Ku bijyanye n’uko ibihugu nk’u Burundi na Tanzaniya bitari muri iyi gahunda, abagize ubu bufatanye bwa gisirikare bemeza ko umunsi ibi bihugu byabonye akamaro k’ubu bufatanye nabyo bizasaba kujyamo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi nibyo nyuma yaho abaturage twemerewe kujya twambuka dukoresheje indangamuntu ni ukuvuga ko hatabayeho uburyo bwo gukorana hashobora kuzaba ibyaha byinshi ndenga mupaka ariko ubu bufatanye buhishe byinshi cyane erega nubwo ari 3 bishobora gukorana neza havuyemo Tanzaniya na Burundi.