U Rwanda si ingunguru iba ari nini ariko imbere nta kirimo – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yavuze ko indangagaciro z’u Rwanda ari wo mutima warwo, bitandukanye n’urugero rw’ingunguru yatanze iba ari nini inyuma ariko imbere irimo ubusa.

Ibyo ni nabyo yagereyeho yibutsa Abanyarwanda ko Ubunyarwanda atari izina ahubwo ari ibiri mu Munyarwanda ari byo ndangagaciro.
Yagize ati “Umunyarwanda birimo iki? Biduha iki? Dore icyo nzana, dore icyo nzanira u Rwanda, dore icyo nzanira umuryango Nyarwanda. Niba ntacyo, ubwo nawe uri ntacyo. U Rwanda ntabwo ari ingunguru nta nubwo rukwiriye kuba ingunguru. Hari ikirimo. Hari ikiturimo. Hari agaciro duha abantu hari n’indangagaciro zituranga.”
Yabivuze ubwo yashimaga uruhare rw’Abagizwe Abarinzi b’igihango, kubera uruhare rwabo mu gukiza abantu cyangwa ibikorwa bakoze byiza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gikorwa cyateguwe n’Umuryango Unity Club, abantu bane ni bo bagizwe abarinzi b’igihango abantu bane ari bo Rugamba Cyprien wari umuhanzi, Hakizimana Célestin, Musenyeri wa Diyozezi ya Gikongoro, Mukandanga Dorothée wari umuyobozi w’ishuri ry’ababyaza rya Kabgayi “Ecole des Sciences infirmirèes de Kabgayi” mu gihe cya Jenoside n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside AERG.

Perezida Kagame yavuze ko abagizwe abarinzi b’igihango bagaragaje uko umuntu akwiye kwitwara ariko biturutse ku buryo umuntu yiyubatsemo gufasha abandi.
Aba batweretse, muri bo, mu mibereho yabo, hari uburyo biyubatsemo byatumye bakora kiriya gikorwa cyabaturutseho ariko kitabagarukiyeho: Guha agaciro buri muntu, ndetse no kwitanga witangira mugenzi wawe.
Yasabye Abanyarwanda guhora biyubakamo “NdiUmunyarwanda” kuko ari wo musingi w’icyo Abanyarwanda ari bo nk’abantu n’igihugu cyabo.

Ohereza igitekerezo
|