U Rwanda rwungutse abatekinisiye b’indege 10
U Rwanda rwungutse abatekinisiye b’indege bagera ku 10 mu bagera kuri 201 bahawe impamyabumenyi mu byo gutwara indege muri Ethiopia.
Uyu muhango wabaye tariki ya 3 ugushyingo 2015 mu Ishuri rya Ethiopian Aviation Academy riherereye mu mujyi wa Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia.

Mu banyeshuri magana abiri n’umwe barangije amasomo mu bijyanye no gutwara indege, kuzikanika na serivise zikenerwa mu ndege.

Muri abo, 29 barangije mu byo gutwara indege(piloting), 96 basoje amasomo yabo mu bijyanye no kuzikanika, 44 barangije mu bijyanye n’amasoko (marketing), naho 37 bakaba barize ibyo kwita ku bakiriya mu ndege(cabin crew).

Muri 96 basoje amasomo yabo mu bijyanye no gukanika indege mu gihe cy’imyaka ibiri, 10 muri bo ni Abanyarwanda, 2 muri bo ni igitsina gore.

Nyabenda Vital w’Umunyarwanda niwe wahize abandi bose muri iryo shuri mu ishami ry’ibijyanye no gukanika indege. Aba banyeshuli bakaba bazakorera Kompanyi Nyarwanda ya Rwandair ku nkunga ya leta y’u Rwanda.
Uhagarariye urubyiruko mu ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Ethiopia
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Kalisa wowe warapfuye ahubwo usigaje gushyingurwa
nyagupfa ni nde? birashoboka ko ariyo mpamvu batashyizwe kurutonde kuko basanzwe babarirwa mu mitwe yiterabwoba(FDLR), birumvikana ko ubashyize mu ndege bamara abantu....hahahah!!!!
Kigalitoday you are the best. ureke igihe cyatubeshye cyandika inkuru ipfuye itanuzuye
ndabona ali ironda bwoko, nta nyagupfa wahageza ikirenge.
Abakora muri cabin crew??? Muri abaswa kabisa.