U Rwanda rwungukiye ku nama y’abagiraneza
Inama y’abagiraneza(Philanthropists) bafasha Afurika, ibera i Kigali ku wa 26-27/10/2015, ngo izavamo ubufasha butandukanye kuri Leta y’u Rwanda.
Albert Nsengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, yijeje ko Leta yabonye abaterankunga bo kuzamura ireme ry’uburezi n’ubuvuzi mu Rwanda.
Yagize ati “Turacyafite imbogamizi yo gutanga uburezi kuri benshi bashoboka mu mashuri yisumbuye, kaminuza ndetse n’ayigisha imyuga, bitewe n’amikoro make; biragaragara ko muri iyi nama hari ubushobozi bwakunganira Leta; hari abo tugiye kugirana amasezerano azamara imyaka 10”.
Yavuze kandi ko aba baterankunga bitezweho gufasha abatuye icyaro cy’u Rwanda kunoza ireme ry’ubuvuzi, ndetse no gufasha urubyiruko rurangiza amashuri kubona imirimo n’isoko ry’ibyo bakora.
Aba bagiraneza bibumbiye mu ihuriro ryitwa African Philanthropists (ahanini baba ari abikorera bafite ubukungu buhambaye muri Afurika no hanze yayo), bavuga ko bifuza gufatanya na za Leta, kugira ngo abatuye isi babashe gusangira neza ubukungu buyigize.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abagiraneza ku isi(Global Philanthropy Forum), Mme Jane Wales na we uri muri iyo nama, yagize ati ”Abagiraneza bose bari aha ni abanyafurika bagize amahirwe yo kugira ubukire. Biragaragara ko ubukungu bw’Afurika bwateye imbere, turagira ngo abanyafurika bafashe bagenzi babo bakennye”.
Ku munsi wa mbere w’inama, Umuryango “Higherlife Foundation” washinzwe n’uwitwa Tsitsi Masiyiwa(ufatanije na Kaminuza ya Yale yo muri Amerika), watanze miliyoni 1.6 y’amadolari y’Amerika azafasha urubyiruko 900 rwo mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, kwiga kaminuza muri Amerika.
Kuri ubu, isi yose irabarura abantu barenga miliyari imwe bari mu bukene bukabije, aho abenshi muri bo ari abagore n’urubyiruko rwo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|