U Rwanda rwongeye kwiyama abarushinja ibinyoma

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yamaganye uwo ari we wese washaka kubangamira ubusugire bw’akarere u Rwanda ruherereyemo yaba abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa imiryango mpuzamahanga.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa kane tariki 31/05/2012, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “ntituzigera tugwa mu mitego y’abashotoranyi bitwaza za raporo zigambiriye guteza imvururu n’amakimbirane. U Rwanda na Congo bifatanije kurushaho mu gukemura ikibazo cya Congo”.

Minisitiri kandi yatangaje ko u Rwanda rwari rubizi ko umuryango wita ku burenganzira bwa muntu “Human Rights Watch” wakomeje gushakisha inkunga, ugamije kwongera kugereka ikinyoma ku Rwanda, yaboneyeho no kwibutsa ko aka karere atari cyo kibuga cy’abashaka gukina politiki bose cyangwa abatanga amafaranga bagamije akarengane no gutakaza ubuzima bw’abantu.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ni nde wungukira mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo? Si abanyarwanda yemwe si n’abaturage ba Congo ahubwo ni umutwe w’iterabwoba wa FDLR hamwe na Human Rights Watch yabonye amamiliyoni y’amadorali ibikesha amaraporo y’ibihuha”.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri iri tangazo kandi yihanangirije Human Rights Watch n’abandi bose bagaragaza imyitwarire ishobora guhungabanya ubuzima bwa muntu.

“Amagambo adafite ishingiro nk’aya Human Rights Watch ntaho ataniye n’ayakoreshejwe muri 1994 ubwo hapfaga imbaga y’abantu barenga miliyoni”; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje.

U Rwanda rwatumiye umuyobozi wa ONU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Roger Meece, kigira ngo asobanure ibijyanye n’iyo raporo ya MONUSCO yuzuye ibinyoma kandi ikomeje gutiza umurindi intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Marie Jose Ikibasumba

Ibitekerezo   ( 1 )

oya rwose twanze gutoberwa amateka kuko tuzi aho tuv

yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka