U Rwanda rwongeye kwamagana DRC irugira urwitwazo mu bibazo byayo

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo yamagana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yongeye kurushyira mu majwi mu bibazo byayo by’umutekano muke, ndetse u Rwanda rugaragaza ko icyo gihugu cyananiwe gushyira mu ngiro ibyo kivuga ku ngamba zo kugarura umutekano mu karere.

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda
Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko Perezida wa RDC, arimo gukora ibinyuranye n’ibyo yavuze ko igihugu cye kirajwe inshinga n’uburyo bwa Dipolomasi nk’igisubizo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa DRC.

Makolo avuga ko ahubwo DRC ikomeje gukwirakwiza amagambo abiba urwango, ibikorwa byerekana ko Guverinoma ya DRC yafashe icyemezo cyo gukomeza ibikorwa bya gisirikare, byongeye kandi, FARDC ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro idasanzwe, harimo na FARDC.

Ubwiyongere bw’ibitero bya FARDC ku nyeshyamba z’Abanyekongo za M23, bugaragaza ukwirengagiza uburyo bwo gukemura amakimbirane bwemejwe n’Akarere, burimo urugendo rw’amahoro rwa Nairobi ndetse n’urwa Luanda.”

U Rwanda ruvuga kandi ko amagambo y’urwango n’ubwicanyi bushingiye ku ivangura rikorerwa abitwa Abanyarwanda bikomeje gukaza umurego, kimwe n’uko FARDC ikomeje gukoresha ibitwaro biremereye cyane cyane yibanda ku duce twegereye umupaka w’u Rwanda, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

N’ubwo abayobozi ba DRC n’ingabo zikomeje ubushotoranyi, u Rwanda rwongeye gushimangira uruhare rwarwo mu gutanga igisubizo kirambye cy’amahoro mu karere, hashingiwe ku bufatanye bwemeranyijweho.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda risubiza ubushotoranyi bwa FRDC, rikomeza rivuga ko ibikomeza gushinjwa u Rwanda nk’umutego wo kunanirwa gukemura ibibazo bya Politiki by’imbere mu gihugu cya DRC, bizakomeza kwamaganhirwa kure.

Mu cyumweru gishize, imirwano yongeye kubura mu Burasirazuba bwa DRC, nyuma y’aho Ingabo z’icyo Gihugu (FARDC) zongeye kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, zari zitegereje ko Guverinoma yatanga amahirwe y’ibiganiro bisubiza uburenganzira bamwe mu Banyekongo bambuwe, bwo kwitwa abaturage muri gakondo yabo bitwa Abanyarwanda, hashingiwe gusa ko abenshi muri bo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanira ukuri iteka aratsinda.

innocent yanditse ku itariki ya: 25-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka