U Rwanda rwongeye kuza imbere mu bihugu birimo ruswa nke muri Afurika

Raporo ya 2013 y’Umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa, Transparency International (TI), yongeye gushyira u Rwanda mu bihugu bya mbere ku isi bifite ruswa nke, aho rwaje ku mwanya wa 49 ku rwego rw’isi, uwa kane muri Afurika, ndetse n’uwa mbere mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EAC).

Transparency Interanational, ishami ry’u Rwanda, yatangaje kuri uyu wa kabiri tariki 03/12/2013 ko u Rwanda rwagumanye amanota 53% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012, ndetse n’umwanya wa kane muri Afurika nyuma ya Botswana, Cape Verde na Seychelles. Denmark na New Zealand nibyo bya mbere ku isi.

Abanyarwanda ariko ngo ntibaratinyuka gutunga agatoki ahari ruswa, ndetse na servisi zitari nziza, ngo zishobora kuba ziterwa n’uko abazitanga baba bifuza gupfumbatishwa amafaranga, nk’uko Transparency mu Rwanda ibigaragaza. Ikaba ndetse ivuga ko irimo gukora ubushakashatsi ku miterere ya ruswa nini, kuko ngo ivugwa ari ruswa nto, itangwa hagati y’umuntu n’undi.

Imbonerahamwe igaragaza uburyo u Rwanda rwagiye ruzamuka mu kurwanya ruswa, bagereranyije n'ibihugu bigize EAC.
Imbonerahamwe igaragaza uburyo u Rwanda rwagiye ruzamuka mu kurwanya ruswa, bagereranyije n’ibihugu bigize EAC.

Mu bantu 2286 bakoreweho ubushakatsi mu turere 11 two mu ntara zose z’igihugu, 12.1% bavuga ko basabwe ruswa, mu gihe 14.3% aribo babashije gutunga agatoki ahari ruswa. Abantu 66% bavuga ko bahuye na servisi mbi zirimo kubwirwa ngo ‘genda uzagaruke ejo, bakabona ko utanga servisi aba yabuze uburyo asaba ruswa, nk’uko raporo ya TI-Rwanda ibigaragaza.

“Haracyakenewe imbaraga nyinshi n’ubufatanye bw’inzego kugirango ahari ruswa hatungwe agatoki; serivisi mbi zikigaragara nazo ni icyanzu cya ruswa; byagiye mu mitwe y’abantu ko iyo utinze guhabwa servisi abandi bakubwira ngo ‘erega ibwirize!”, nk’uko Ingabire Immaculée, uyoboye Transparency mu Rwanda abibona.

Transparency International Rwanda ivuga ko irimo no gukora ubushakashatsi kuri ruswa nini igaragara mu bigo, aho ngo ikibazo gikomeye ari itangwa ry’amasoko; “uzasanga ikorwa ry’umuhanda, kubaka ikigo cy’amashuri, gutanga isoko ryo gutwara abantu n’ibindi, harimo ruswa cyane”, nk’uko Ingabire yabibwiye itangazamakuru.

Yavuze ko u Rwanda rwashyizwe mu myanya ya mbere muri Afurika mu kugira ruswa nke, hashingiwe ku bugenzuzi bwakorewe ibigo by’imari, imikorere y’inzego za Leta n’ikorwa ry’ubucuruzi, ariko ngo hakenewe gucukumbura ruswa nini muri buri kigo.

Ministiri James Musoni hamwe n'abayobozi muri Transparency International-Rwanda mu muhango wo kwerekana aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ruswa..
Ministiri James Musoni hamwe n’abayobozi muri Transparency International-Rwanda mu muhango wo kwerekana aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ruswa..

Transparency Rwanda ivuga ko mu bigo bikigaragaramo ruswa nto, ku mwanya wa mbere haza Polisi y’igihugu (cyane cyane ishinzwe umutekano mu muhanda), ngo igeza ku kigero cya 10%, hagakurikiraho inzego z’ibanze zifite ruswa kugeza kuri 5.9%, ndetse ngo inzego z’ubutabera, ibiro by’ubutaka, ikigo cya EWSA na Rwanda Revenue nabyo birakemangwa.

“Ubutaha tuzagira amanota meza kuko servisi za Polisi zisigaye zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, nko kwiyandikisha ku bakorera impushya zo gutwara, imodoka ya ‘Controle’ tekiniki isigaye isanga abafite ibinyabiziga mu ntara iwabo”, nk’uko Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare yasobanuye ingamba bashyizeho.

Ati: « Hanashyizweho ishami rya Polisi rishinzwe gukumira ruswa, rikaba rikorana n’inzego zirwanya ruswa, kandi umuntu uwo ari we wese ashobora kudutungira agatoki atubwira umupolisi waka cyangwa wakiriye ruswa, atwandikiye ku rubuga rwacu cyangwa akaduhamagara kuri nimero itishyurwa ya 3511”.

Yasobanuye ko impamvu Polisi ivugwaho ruswa kurusha ibindi bigo, biterwa n’uko ariyo ifite uburyo ihura n’abaturage benshi kandi b’abanyamakosa.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, nawe arizeza ko itangwa rya ruswa rizagenda rigabanuka kubera gukoresha ikoranabuhanga (aho ngo ntaho umuntu ahurira n’undi kugirango amuhonge amafaranga), gukomeza kwigisha ndetse no kubaka neza inzego kugirango zigire ubushobozi bwo kuyikumira.

Ministiri Musoni yagize ati: « Umuntu niba akunyujijeho magendu akaguha miliyoni eshanu (uri nk’umupolisi cyangwa umukozi wa Rwanda Revenue), kuki wumva ko ejo atazakunyuzaho abajura bakaza kuyakwambura!”.

Inzego zishinzwe gukumira ruswa zaje kumva ikigero cya ruswa mu Rwanda.
Inzego zishinzwe gukumira ruswa zaje kumva ikigero cya ruswa mu Rwanda.

U Rwanda rwahawe umwanya wa kane muri Afurika mu kugira ruswa nke, ngo hashingiwe ku mbaraga Leta ishyira mu kuyikumira, ndetse n’ibyo abaturage basobanurira abashakashatsi, nk’uko Transparency Rwanda ibisobanura.

Mu bihugu bya EAC, Tanzania yaje ku mwaka wa 111 ku rwego rw’isi, Kenya iza ku mwanya wa 136, Uganda ku mwanya wa 140 naho u Burundi bukaba bwaje ku mwanya wa 157, mu bihugu 177 Transparency International yakoreyemo ubushakashasti muri uyu mwaka.

U Rwanda rwagumanye amanota 53% ugeraranyije n’umwaka ushize wa 2012, aho rwari rwaje nanone ku myanya ya kane muri Afurika n’uwa mbere muri EAC, ariko rukaba rwazamutseho umwanya umwe (ubushize rwabaye urwa 50) ku rwego rw’isi; mu bihugu byakorewemo ubushakashatsi ku bijyanye n’ibipimo by’imyumvire kuri ruswa.

Amanota meza ahabwa igihugu mu kutagira ruswa, cyangwa ruswa nke, atuma abashoramarri bitabira kugishoramo ubucuruzi no kuhakorera imirimo y’iterambere, nk’uko Transparency Interanational ibivuga.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka